MINEDUC yamurikiye abafatanyabikorwa integanyanyigisho nshya

Ministeri y’uburezi (MINEDUC) yagaragarije abafatanyabikorwa bayo barimo amashuri n’imiryango nterankunga, integanyanyigisho nshya ishimwa kuba izashoboza umunyeshuri guhangana ku isoko mpuzamahanga ry’umurimo(Competence-based Curriculum).

Iyi nteganyanyigisho izatangirana n’umwaka utaha wa 2016, ikaba igaragaza uburyo mwarimu mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye, azajya aha urubuga abo yigisha bakaba ari bo bishakira ibisubizo by’ikibazo runaka azaba yabagejejeho; we akazajya aberekera ariko akaba yabasubiriza ibyabagoye.

Ministiri muri MINEDUC, Prof Silas Lwakabamba, atangiza integanyanyigisho nshya kuri uyu wa kane tariki 23/4/2015.
Ministiri muri MINEDUC, Prof Silas Lwakabamba, atangiza integanyanyigisho nshya kuri uyu wa kane tariki 23/4/2015.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Olivier Rwamukwaya agira ati “Ibyo basubiza bizajya biba ari ibibazo bigaragara mu buzima busanzwe bwa buri munsi aho batuye.”

Ministiri muri MINEDUC, Prof Silas Lwakabamba, na we akaba yijeje ko iyi nteganyagisho igomba kuzana impinduka, ariko hakitabwa ku kongerera ubushobozi mwarimu, abana bagatozwa gukemura ibibazo biri mu muryango Nyarwanda, kandi buri wese akagira iye iyi nteganyanyigisho.

Ku masomo yari asanzwe yigishwa mu burezi butangwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye, hiyongereyemo igifaransa(kuva mu mashuri abanza), igiswayire, uburyo bwo kuba rwiyemezamirimo ndetse n’ikoranabuhanga; nk’undi mwihariko w’iyi nteganyanyigisho.

Abanyeshuri bakoze agakino k’uburyo iyo nteganyagisho izashyirwa mu bikorwa, aho uwigize mwarimu yababajije mu matsinda abiri icyo rwiyemezamirimo ari cyo, ndetse n’urugero rw’umuntu ubonwa nka rwiyemezamirimo mu gace k’iwabo; maze bamuha ibisubizo, ndetse baniyemeza kujya gutangiza udukorwa tubabyarira inyungu mu gihe baba bari iwabo.

Abahagarariye imiryango nterankunga, abayobozi batandukanye mu gihugu, abarezi ndetse n'abayobozi b'ibigo by'amashuri, baje kumva uburyo bushya u Rwanda ruzigishamo.
Abahagarariye imiryango nterankunga, abayobozi batandukanye mu gihugu, abarezi ndetse n’abayobozi b’ibigo by’amashuri, baje kumva uburyo bushya u Rwanda ruzigishamo.

Martin Masabo, umwe mu barezi mu mashuri yisumbuye yagize ati ”Aka gakino karaduha icyizere ko iyi nteganyanyigisho izashoboka rwose; tukaba tugiye kurushaho kuyikangurira ababyeyi b’abana, abarezi bagenzi bacu ndetse n’abanyeshuri”.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Abana(UNICEF), rikaba umwe mu baterankunga b’iyi nteganyanyigisho, ngo rizakomeza gufasha u Rwanda haba mu gutanga amahugurwa ku barezi, inkunga mu bya tekiniki, ndetse n’ibikoresho birimo ibitabo; nk’uko ushinzwe uburezi muri uwo muryango, Hugh Delaney yabyijeje.

Mu nama yo gutangiza integanyanyigisho nshya kuri uyu wa 23/4/2015, UNICEF yashimiye u Rwanda kuba rwaratekereje ku masomo ajyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo, kwigisha guteza imbere amahoro (harimo no kurwanya Jenoside), uburezi budaheza, ubuzima bw’imyororokere ndetse n’ibidukikije.

Iyi nteganyanyigisho ngo yizweho mu buryo buhagije ndetse hanafatiwe ingero ku bihugu nka Korea y’epfo na Singapore; ivugwa ko izafasha abanyeshuri guhangana ku isoko ry’umurimo mu muryango wa Commonwealth, n’uw’Afurika y’uburasirazuba, hamwe no guteza imbere gahunda y’imbaturabukungu n’icyerekezo 2020.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

CONGRATULATION TO REB FOR THAT ACHIEVEMENT.KEEP IT UP

YANDAMURIYE APHRODIS yanditse ku itariki ya: 23-05-2015  →  Musubize

Iyo nteganyanyigisho ni nziza ahubwo nitugereho vuba tube tuyisoma tunategura umwaka utaha itazatwituraho mu kwa kabiri2016 twaratangiye kwigisha.ariko byakabaye byiza niba baranagabanyije amasaha ya mwarimu muri primaire kuko aravunika cyane.

VENUSTE NDAYISABYE yanditse ku itariki ya: 24-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka