Abacuruzi bo mu bihugu bigize EAC ntibaragira ubwisanzure mu bucuruzi ndengamipaka

Ubwisanzure mu bucuruzi n’ishoramari ku bacuruzi batuye ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) buracyari imbogamizi, bitewe n’uko bimwe mu bihugu bigeze uyu muryango bigikurura byishyira mu gushaka ubukungu.

Frederick O. Owiti, ushinzwe guteza imbere ishoramari muri EAC avuga ko iki kibazo giteye inkeke abakurikiranira kure politiki y’uyu muryango bemeza ko bikomeje bishobora kuzaba intandaro yo kongera gusenyuka nk’uko byigeze kugenda mu w’1977.

Agira ati “Ntekereza ko hari amarangamutima kuri buri gihugu kigize uyu muryango ari nayo mpamvu uyu muryango wigeze gusenyuka. Wasenyutse kuko abikorera batigeze bahabwa umwanya mu kwihuza, wasangaga ari ibintu ba guverinoma gusa na n’ubu abantu baracyasa nk’abatinya”.

Minisitiri Kanimba yagaragaje ko hakwiye kubaho guhana ubunararibonye kugira ngo EAC yigaragaze mu ruhando mpuzamahanga.
Minisitiri Kanimba yagaragaje ko hakwiye kubaho guhana ubunararibonye kugira ngo EAC yigaragaze mu ruhando mpuzamahanga.

Akomeza agira ati “Indi mpamvu umuryango wasenyutse ni uko abanyamuryango bumvaga batabona inyungu zikwiye bagatekereza ko hari bamwe baryamira abandi. Niyo mpamvu tugomba gukora uburyo bwose buri wese akagira inyungu akwiye kuri uyu muryango”.

Owiti avuga ko kubona inyungu zituruka ku muryango bitavuze ko zigomba kungana, kuko n’ibikorwa by’ibihugu n’ubukungu bwabyo bitangana, ariko yemeza kwibona muri uyu muryango kuri buri wese ari byo byatuma utera imbere.

Yavuze ko hatagize igikorwa vuba abagize uyu muryago bakwisanga mu bibazo nk’ibyo Afurika irimo byo kwanga abimukira, kuko muri ibi bihugu bikigoranye kugira ngo umucuruzi akorere ubucuruzi bwe mu kindi gihugu bimworoheye n’ubwo amategeko ariho asobanutse.

Owiti ashima cyane ibihugu nk’u Rwanda na Kenya ko ari byo bigerageza korohereza abacuruzi baturutse mu bindi bihugu. Avuga kandi ko bikwiye ko ibihugu bikorera hamwe mu gushakira isoko n’abashoramari akarere aho kugira ngo buri wese abikore ukwe.

Aya mahugurwa ahuriyemo abakora muri za minisiteri zishinzwe ibikorwa bya EAC mu bihugu biyigize.
Aya mahugurwa ahuriyemo abakora muri za minisiteri zishinzwe ibikorwa bya EAC mu bihugu biyigize.

Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi, François Kanimba, avuga ko abanyamuryango bakwiye gukomeza guhanahana ubunararibonye, kuko uretse kubafasha kwegerana kurushaho byanazamura uko ibihugu bikora ku rwego mpuzamahanga.

Ibyo bibazo ni bimwe mu byatumye uyu muryango utegura amahugurwa yo kurebera hamwe uburyo ubwisanzure mu bucuruzi bwatezwa imbere, amahugurwa yabaye ku wa kane tariki 23 Mata 2015.

Aya mahugurwa ahuriyemo abakora muri za minisiteri zishinzwe ibikorwa bya EAC mu bihugu biyigize bakaba aribo bazatanga amakuru mu bihugu byabo ku bikwiye gukosorwa.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

bon reka dushime u Rwanda na Kenya, cyane cyane u Rwanda

h yanditse ku itariki ya: 26-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka