Ngoma: 13 mu bahoze ari abarwanyi ba M23 bahungiye mu Rwanda bagiye gutaha

Nyuma yo gusurwa na Ministre w’ Ingabo Wungirije muri RDC ushinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu gisirikare, Rene Sibu Mutabuka, akabakangurira gutaha, 13 mu bahoze ari abarwanyi ba M23 bari bayobowe na Runiga bamaze kuzinga utwabo bagiye gutaha.

Mu gihe hari hiyandikishije 14 mu bari bagiye guhita bataha, imodoka yahagurutse hari 13 gusa, umwe baramubura.

Rene Sibu Mutabuka abasabye kureka kwishinga bamwe mu bayobozi babo babashuka kuko bo baregwa ibyaha by’intambara bakaba batarabariwe kandi nyamara buri wese azababarirwa ku giti ke ariko ko kandi ko ntawakoze ibyaha by’intambara uzababarirwa.

Abari abarwanyi ba M23 bazinga utwabo ngo batahe.
Abari abarwanyi ba M23 bazinga utwabo ngo batahe.

Aba bafashe icyemezo nyuma yo kubwirwa na Ministiri w’Ingabo Wungirije wa RDC ko ari amahirwe ya nyuma bahawe nta we uzongera kuza kubinginga ngo batahe.

Abari abarwanyi ba M23 batashye, bagiye nyuma yo gusomerwa amazina abarirwa mu 150 y’ababariwe noneho bwamwe mu biyumvisemo bahita bafata icyemezo cyo gutaha.

Col Bantu Kakira uzwi nka Jwif na we wafashe icyemezo cyo gutaha yavuze ko adatashye kuko ibyo bifuza Leta ya Kongo yabikoze ahubwo ko ari icyemezo afashe we bwite.

Binjira mu modoka ngo batahe.
Binjira mu modoka ngo batahe.

Yagize ati" Icyatumye mfata intwaro nkava mu ngabo za Leta ntikirarangira. Njyewe ni icyemezo mfashe ubwange cyo gutaha."

Runiga we yavuze ko abatashye batabaca intege ko bazakomeza kuba hamwe kandi ko basaba ko RDC yakuzuza ibyo bashaka ubundi bagakora ishyaka rya M23 na bo bakazitabira amatora yo kuyobora igihugu nk’andi mashyaka.

Mu nkambi y’abahoze ari abarwanyi ba M23 iri mu Karere ka Ngoma kuri ubu hasigayemo ababarirwa muri 200 mu gihe binjiye mu Rwanga babarirwa muri 600.

Bivugwa ko 400 bandi ngo bagiye basanga imiryango yabo mu zindi nkambi z’impunzi z’Abanyekongo ziri hirya no hino mu Rwanda.

Gakwaya Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ntawa kwishimira ko M 23 yacyikamo ibice kandi yari igeze kunte go abasigaye nibarebere kuri bagenzi babo bayobowe GEL SUTANI MAKENGA y’uganda baba bwiye gake ariko baracyihanganye kandi none hobo kaba rashizemo amafaranga bikanga bagirekihanana nibo babyiteye kuko ntibahurije hamwe.

DUSENGIMANA AMZA NASON yanditse ku itariki ya: 15-02-2016  →  Musubize

abatashye barabe bazi neza igihugu bagiyemo naho abashaka kuguma mu Rwanda bicare bagubwe neza cyane nta kibazo bazagira

cyiza yanditse ku itariki ya: 23-04-2015  →  Musubize

ni igihe cyo gutaha kuko amahoro n’umutekano biri mu Rwanda ntahandi wabisanga, abanyarwanda bahunze batahe kugirango tubashe kubaka urwatubyaye.

Jean Claude NZIGIYIMANA yanditse ku itariki ya: 23-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka