Rubavu: Abahabwa ubufasha na One stop center bifuza ko yakwegerezwa abaturage kurushaho

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu bahuye n’ihohoterwa bagafashwa n’ikigo cya “One Stop Center,” barasaba ko cyakwegerezwa abaturage kuko ngo bakora ingendo ndende kugira ngo bazgisange ku bitaro bikuru bigatuma bamwe bacika integer bagahitamo kubireka.

Umuyobozi w’Ibitaro Bikuru bya Rubavu, Dr Maj Kanyankore William, we avuga ko ihohoterwa mu Karere ka Rubavu rigenda ryiyongera kuko haboneka abantu bahohotewe nibura babiri ku munsi.

Umuyobozi w'Ibitaro bya Rubavu, Dr.Maj. Kanyankore William, na we avuga ko ibikorwa bya One Stop Center ifasha abakorewe ihohoterwa bikwiye kwaguka bikegera abaturage kurushaho.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Rubavu, Dr.Maj. Kanyankore William, na we avuga ko ibikorwa bya One Stop Center ifasha abakorewe ihohoterwa bikwiye kwaguka bikegera abaturage kurushaho.

Dr Kanyankore akomeza avuga ko akenshi ihohoterwa ribera mu miryango kandi umuco wo guceceka ugenda ucika, abakorewe ihohoterwa bakagana inzego z’ubuzima kugira ngo zibafashe ritarabagiraho ingaruka nko kwandura Virusi itera Sida n’ibindi byorezo.

Ku kibazo cy’uko abakorerwa ihohoterwa bavuga ko bagomba kwegerezwa ubufasha mu tugari no mu mirenge, Dr Kanyankore avuga ko hasanzwe hari abajyanama b’ubuzima bakurikirana abaturage, naho mu mirenge hakaba ibigo nderabuzima na byo bitanga ubufasha bwihuse mu ku bahuye n’ihohoterwa, ariko agashimangira ko ibikorwa bigomba kwaguka mu kwegerezwa abaturage.

Ubwo yari mu Karere ka Rubavu Ambasaderi w’ Ubuholandi mu Rwanda Leonie Chrinale asura inyubako ikorerwamo na One stop center, kuri uyu wa 22 Mata 2015 yumvikanye n’ibitaro ko yakwagurwa kugira ngo abahagana bajye bisanzura mu gihe bategereje guhabwa ubufasha.

Hagendewe ku bufasha buhabwa abahuye n’ihohoterwa Leonie Chrinale akaba ashima uburyo batanga ubufasha mu buryo bwihuse aho avuga ko igihugu cye kizakomeza gukorana n’u Rwanda mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka