Nyabihu: Kwambuka umugezi wa Rubagabaga bisaba guhekwa mu mugongo
Abaturage bakoresha umuhanda Nyakinama-Vunga bahangayikishijwe no kwambuka umugezi wa Rubagabaga kuko bisaba kuvogera cyangwa guhekwa mu mugongo kuko nta kiraro kiriho, ndetse bikanabangamira ubuhahirane.
Umuhanda wa Nyakinama-Vunga, ni umwe mu byo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yemereye abaturage bo mu Karere ka Nyabihu. Kuva mu mwaka wa 2011, uyu muhanda warakozwe kandi ni nyabagendwa, gusa uracyafite ikibazo gikomeye cy’ikiraro cya Rubagabaga kiri kuri uwo muhanda, ahahurira Uturere twa Nyabihu, Ngororero,Gakenke na Muhanga.
Abaturage baturiye aka gace bavuga ko ikibazo cy’iki kiraro bagifite uhereye mu mwaka w’1997 kugeza ubu.
Twahirwa Vincent, umwe mu baturage bakoresha uyu muhanda avuga ko kugira ngo bambuke uyu mugezi bisaba kuvogera, bamwe bakabaheka mu mugongo.
Ubwo Kigali Today yahageraga bamwe bambukaga bibagoye dore ko hari no mu mvura nyinshi, abadafite ingufu bimwe mu byo bari bafite bigatwarwa n’amazi, abandi bakambuka barwana n’amazi ngo atabatwara cyangwa agatwara ibyo bafite.
Uwitwa Nzabirinda Félicien avuga ko bambutsa abantu babahetse ku mugongo ku mafaranga 200 cyangwa 100 bitewe n’umuntu uwo ariwe, hakaba n’uwo bambukiriza ubuntu akigendera.
Yongeraho ko kutagira ikiraro kuri uyu mugezi munini bitera ikibazo cy’ubwigunge no kubura uko bahahirana n’abaturage b’Akarere ka Ngororero.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Mukaminani Angela avuga ko iri teme ryadindiye kuko ryagombaga gukorerwa rimwe n’umuhanda wa Nyakinama-Vunga mu mwaka w’2011, gusa ngo bakomeje gukora ubuvugizi babwirwa ko byabaye ngombwa ko hakorwa indi nyigo.
Iki kibazo kandi cyaneretswe Komisiyo y’abasenateri ishinzwe iterambere ry’ubukungu n’imari yasuye Akarere ka Nyabihu kuwa 22 Mata 2015 igamije kumenya no kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zo guteza imbere ibikorwaremezo by’ubwikorezi.
Bizumuremyi Jean Damascène, umuyobozi w’ishami rishinzwe gusana no kubaka imihanda mishya mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubwikorezi (RTDA) yatanze icyizere ko iri teme rya Rubagabaga rizakorwa bitarenze umwaka wa 2016.
Bizumuremyi yongeraho ko amazi yaho ateye inkeke ari nayo mpamvu bahisemo kuhakorera inyigo ihamye ku buryo ikiraro cya Rubagabaga hamwe n’icyo kuri Giciye nacyo cyatangiye kwangirika byazakorerwa hamwe, mu mwaka wa 2016 bikaba byarangiye.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|