Ngoma: Dukoranye neza n’ubuyobozi bw’ibanze byatuma turandura ihohoterwa -ACP Dr. Rubanzana

Polisi y’igihugu, ishami ryo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana isanga inzego z’ibanze ari imwe mu nkingi zayifasha mu kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana rigasigara ari amateka mu muryango nyarwanda.

ACP Dr. Wilson Rubanzana, umuhuzabikorwa wa Isange One stop Center muri Polisi y’igihugu, ubwo hatangizwaga ibikorwa by’ubukangurambaga ku kurwanya iri hohoterwa mu Karere ka Ngoma, ku wa 20 Mata 2015, yagaragaje ko imikoranire hagati y’inzego z’ibanze na polisi ari inkingi mu kurandura burundu ibyaha by’ihohoterwa.

Yagize ati “Ubufatanye n’ubuyobozi bw’ibanze nk’uko byavuye mu myanzuro y’inama turangije, twasanze dukoranye neza n’inzego z’ibanze amakuru yatangirwa ku gihe uwakoze icyaha agahanwa, byaba ari imwe mu nkingi mu kurandura ibyaha by’ihohoterwa bigasigara ari amateka”.

Ubufatanye hagati ya Polisi y'igihugu n'inzego z'ibanze mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana bwitezweho byinshi.
Ubufatanye hagati ya Polisi y’igihugu n’inzego z’ibanze mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana bwitezweho byinshi.

Mu mwaka wa 2014, mu byaha by’ihohoterwa byose byagaragaye mu Karere ka Ngoma icyo gusambanya abana nicyo cyaje ku isonga kuko cyagaragaye inshuro 44.

Kimwe mu byatiza umurindi abakora ihohoterwa ni ukudahanwa. Nk’uko byagaragajwe, ngo hari abantu ugisanga bahishira iri hohoterwa maze bagashaka kurangiza ibibazo hagati yabo ngo banga kwiteranya.

Nyuma y’ibiganiro n’inzego z’ibanze, ababyitabiriye bavuga ko byatumye bafata ingamba.

Nkerabahizi Cyprien, umuyobozi w’Akagari ka Gatonde, yagize ati “Hari ibyo umuntu yabaga adasobanukiwe neza yaba ku buryo umuntu yafasha uwahohotewe, mu gutanga amakuru bityo nkabona nitumara kubiganiraho n’abaturage bizihutisha mu gukumira kiriya cyaha kuko mu giturage hari ubwo bashaka kukizanamo ibintu bya gishuti bakanga kwiteranya”.

Ubuyobozi bw’ibanze bwagaragaje imbogamizi zigihari zirimo gusibanganya ibimenyetso igihe icyaha cyakozwe, ndetse no kutabona ibimenyetso biva mu buyobozi ku wakorewe icyaha.

Icyemezo cy’amavuko gisabwa ngo gishingirweho ko uwahohotewe ari umwana ngo kukibona ntibyoroha kuko abenshi usanga baba batarandikishijwe mu bitabo by’irangamimerere, maze bigasaba ko kubona icyo cyangombwa bagomba kujya mu nkiko bagatanga igarama ry’urubanza usanga benshi bataribona (25,000Rwf).

Mu rwego rwo gufasha uwahohotewe no gukurikirana uwamuhohoteye, ku bufatanye na Minisiteri y’ubuzima, iy’ubutabera, n’iy’iterambere ry’umuryango, hashyizweho ibigo Isange One stop Center ku bitaro bitandukanye aho uwahohotewe asanga inzego zose akeneye yaba izimuvura n’izikurikirana uwamuhohoteye.

Umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu uheruka wafashe umwanzuro ko izi Isange One stop center zagera ku bitaro byose byo ku rwego rw’akarere.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka