Kayonza: Abinjiza amakuru y’ibyiciro by’ubudehe muri mudasobwa barinubira kudahembwa
Abakozi bahawe akazi ko kwinjiza amakuru y’ibyiciro by’ubudehe muri mudasobwa mu Karere ka Kayonza barinubira kudahembwa kuko bamaze iminsi 20 bakora batarahembwa, kandi amasezerano bafitanye n’akarere avuga ko ku munsi wa 10 batangiye akazi bagomba guhabwa amafaranga y’iyo minsi kugira ngo abafashe kubaho.
Ibi babivuze tariki 21 Mata 2015 ubwo umunyamabanga wa leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Dr. Alvera Mukabaramba yabasuraga areba aho bagejeje igikorwa cyo kwinjiza ayo makuru muri mudasobwa.
Bigirimana Fulgence, uhagarariye abo bakozi yasobanuye ko amasezerano y’akazi bahawe asobanura neza ko “nyuma y’iminsi 10 akazi gatangiye bahabwa amafaranga yagenewe iyo minsi ariko bagahabwaho 75% kugira ngo abafashe, kuko benshi batega buri munsi bagiye ku kazi kandi bakagira ikibazo cy’uko badafite amafaranga yo kwigurira amafunguro”.
Abo bakozi bose hamwe ni 57, buri wese yandikirwa ibihumbi 12 ku munsi ariko agahabwa 75% by’ayo mafaranga ahwanye n’ibihumbi 9000, andi akaba nk’ingwate yatuma agaruka gukosora ibyo atakoze neza mu gihe nyuma byagaragara ko harimo amakosa.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwibambe Consolée, yisobanura kuri iki kibazo, yavuze ko akarere kakoze ibyo kagombaga gukora, ikibazo ngo kikaba gisigaye kuri banki nkuru y’igihugu [BNR].
Yasobanuye ko ku wa kane w’icyumweru gishize akarere kohereje amafaranga y’imishahara y’abo bakozi kuri konti ya BNR kugira ngo na yo iyashyire kuri konti z’abo bakozi, ariko biza kudindira kubera ko hari uburyo bw’ikoranabuhanga iyo banki ikoresha bwari bufite ikibazo.
N’ubwo uyu muyobozi yasobanuye ko ikibazo kitari ku karere, Dr Mukabaramba ntiyanyuzwe n’ibyo bisobanuro kuko ubuyobozi bwishe amasezerano bufitanye n’abo bakozi. Yasabye ko icyo kibazo gihita gikurikiranwa kikava mu nzira, byanashoboka abo bakozi bakarara babonye amafaranga yabo kuri uyu wa kabiri tariki 21 Mata 2015.
Yasobanuye ko mu turere twose abakozi bahawe ako kazi bahembwe neza uretse mu Karere ka Musanze byabanje kugorana, na bo bakaba baravugaga ko amafaranga yaheze hagati ya BNR na minisiteri y’imari n’igenamigambi, kandi na bo basabwe guhemba abo bakozi ayo mafaranga arara abonetse n’ubwo abayobozi bavugaga ko yabuze.
Yagize ati “Mwasinye amasezerano kandi muzi neza ko mugomba kuyubahiriza. Ikibazo kiri muri BNR mugikemure uyu munsi BNR bazane ayo mafaranga ahabwe ba nyirayo”.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Mugabo John yemeye ko habayeho amakosa mu kudakurikirana amafaranga y’abo bakozi bigatuma batinda guhembwa. Yabijeje ko agiye gukurikirana amafaranga ya bo bitarenze kuri uyu wa kabiri bakaba bahawe umwanzuro, kandi abizeza ko n’andi mafaranga y’iminsi 11 bagombaga guhembwa barangije akazi na yo bazayabona bidatinze.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Iki kibazo kiri henshi. Na Gasabo ntirahemba n’iripfumuye kandi dore akazi kararangiye. Minister abikurikirane
Bagire vvuba