Ngororero: 30 bari baratorotse TIG bayisubijwemo umwe arongera aratoroka

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero butangaza ko abantu 30 bari barakatiwe igihano cy’imirimo nsimbura gifungo ifitiye igihugu akamaro (TIG) kubera ibyaha bya Jenoside, ubu basubijwe muri icyo gihano mu ngando ya Ngororero ariko umwe muribo akongera agatoroka.

Kugeza mu ntangiriro za Mata uyu mwaka, 28 bari barafashwe bajyanwa mu Kigo Ngororamuco cya Ngororero, aho bahabwaga inyigisho zinyuranye hanakorwa iperereza ngo harebwe niba ubuyobozi bw’imirenge bakomokamo bwaba bwarabagiriye inama yo gusubira muri TIG nkuko biteganywa n’amategeko.

Nyuma yo kubigenzura ngo basanze abo bose batarabashije kugirwa inama kuko batabonekaga maze basubizwa muri TIG kuko ari byo itegeko riteganya.

Itegeko ariko rinavuga ko uwongeye gutoroka icyo gihano agafatwa nyuma yo kwemezwa n’inama y’umutekano y’akarere itaguye asubizwa mu buroko agakora igihano yari yakatiwe mbere yo guhabwa TIG.

Muri aba basubijwe muri TIG, Polisi ikorera mu Karere ka Ngororero ivuga ko umwe yangeye agatoroka ubu akaba arimo gushakishwa, afashwe ngo akaba yahita asubizwa muri gereza.

Umuyobozi wa Polisi muri ako karere S.Spt Alphonse Zigira, yadutangarije ko nyuma y’abo 28 bafashwe mbere, hafashwe n’abandi 4, aho umwe yasubiye muri TIG, babiri baracyari kuri Polisi naho umwe arakigishirizwa mu Kigo Ngororamuco cya Ngororero kubera andi makosa afite.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero ,Ruboneza Gedeon, akaba ahamagarira abandi bose batorotse TIG kwizana bagakomeza igihano kuko bazakirwa, ndetse n’abaturage gutanga amakuru ku bo baba bazi aho baherereye.

Mu karere ka Ngororero 82 ni bo batorotse TIG. Muri bo 32 bamaze gufatwa naho 50 baracyashakishwa.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka