Rutsiro: Babiri bagaragaweho n’ ingengabitekerezo ya Jenoside mu cyumweru cyo kwibuka

Nubwo mu karere ka Rutsiro, abantu babiri ngo ari bo bagaragaje ingengabitekerezo ya Jenoside mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 21 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 , Ubuyobozi bwa Ibuka muri ako karere buvuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanutse ukurikije uko byabaga bimeze mu myaka ishize.

Umukecuru Nyiranturo Marigarita w’imyaka 84 utuye mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Murambi Umurenge wa Musasa ndetse n’umusore w’imyaka 21 witwa Utarumye Simeon utuye mu mu Mudugudu Cyahafi mu Kagari ka Cyarusera mu Murenge wa Mushubati ngo ni bo bagaragaje amagambo asesereza abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubuyobozi bwa Ibuka ku rwego rw’akarere buvuga ko uwitwa Nyiranturo Marigarita w’imyaka 84 ku itariki ya 08 Mata 2015 yabwiye umusaza wacitse ku icumu rya Jenoside amagambo asesereza aho yagize ati ‘‘Ese ko Kabibi ahora asabiriza kandi bakaba bagiye kumuha imfashanyo, ese azabona ahandi ho gusabiriza.’’

Naho ku wa 07 Mata 2015 ngo yari yagize ati ‘‘Ino micanda imaze kongera gushibuka, uwakongera akayinjiramo akongera akayica, nk’uko 1994 yishwe.’’

Uwo mugore w’imyaka 84 y’amavuko ngo yongeye abwira uwacitse ku icumu rya Jenoside witwa Faustin Iyakaremye andi magambo mabi amubwira ngo Papa we yazutse nagende kumuterekera atazongera kugenda yunamye. Ibi ngo yabimubwiye mu gihe bari mu biganiro byo kwibuka.

Naho ku wa 08 Mata 2015, uwitwa Utarumye Simeon ufite imyaka 21 utuye mu mu Mudugudu Cyahafi mu Akagari ka Cyarusera mu Murenge wa Mushubati mu gihe bagenzi be bari bamubwiye ngo bajye mu biganiro ngo yabasubije ati ‘‘Mbese igihe twagiriye mu biganiro bazaduhemba iki.’’

Aba bombi ubu ngo bari mu maboko ya Polisi aho uwo mukecuru afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kayove naho umusore we akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gihango.

Ntihinyuka Janvier, Umuyobozi wa Ibuka ku rwego rw’Akarere ka Rutsiro, cyakora atangaza ko ugereranyije n’imyaka yashize ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanutse aho nk’umwaka ushize abari bayigaragaweho basagaga 10.

Mbarushimana Cisse Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka