Rusizi:Yagwiriwe n’umusozi ahita yitaba Imana

Mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi , mu Mudugudu wa Gitwa mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Mata 2015, umugabo witwa Ngamije Innocent w’imyaka 36 yazindutse ajya gucukura amabuye yo kubaka muri Carrieri akigerayo umusozi ngo uramugwira ahita yitaba Imana.

Uyu mugabo wo mu Karere ka Nyamasheke ngo yabyutse agiye mu kazi ke k’ubucukuzi nk’ibisanzwe agitangira gucukura igice kimwe cy’umusozi kimwituraho ahagana mu masaa moya ku buryo no kumukuramo ngo byabaye ingorabahizi kuko itaka n’amabuye byari byamurenze ari nta gice cy’umubiri kigaragara.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mururu, Muganga Emmanuel, avuga ko mu masaa tatu ni bwo abantu benshi bahuruye kugira ngo barebe ko bamugoboka ariko basanga yamaze kwitaba Imana kuko no kumukuramo byatwaye umwanya munini kuko byasaga kumutaburura.

Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Gihundwe kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mururu iyi mpanuka yabereyemo akaba asaba abacukuzi bose kujya bigengesera mug ihe bacukura no kugira ubwinshingizi kuko akazi bakora igihe icyo ari cyo cyose bashobora kugahuriramo n’impanuka zishobora kubavutsa ubuzima cyangwa bakaba bamugara.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka