Rusizi: World Vision ngo igiye gufasha abagore n’urubyiruko mu mishinga y’iterambere

Mu rwego rwo kuzamura imibereho y’abaturage by’umwihariko abagore n’urubyiruko umushinga wa World Vision ugiye gutangira ibikorwa byawo mu Kerere ka Rusizi kugira ngo uzamure imibereho y’abaturage.

Babitangaje kuri uyu wa 21 Mata 2015 ubwo basuraga ibikorwa bitandukanye ako karere kifuza ko byaterwa inkunga birimo amakoperative y’abagore bahinga inyanya bakanazicuruza.

Abayobozi batandukanye baganira ku bikorwa bifuza ko World Vision yatera inkunga mu Karere ka Rusizi.
Abayobozi batandukanye baganira ku bikorwa bifuza ko World Vision yatera inkunga mu Karere ka Rusizi.

Bimwe mubyo uyu mushinga wa World Vision uzibandaho mu bikorwa uzateramo inkunga ngo ni ibijyanye no kwihangira imirimo binyuze mu mishinga itandukanye.

Mukamugema Christine, Umuyobozi w’Igenamigambi muri World Vision mu Rwanda, avuga ko ikigamijwe cyane mu kuzana uyu mushinga mu karere ka Rusizi ari uko abafite ibikorwa bakora byakongerwamo imbaraga bikabyazwa ibindi.

Atanga urugero rw’abo bagore bahinga inyanya aho ngo bafite intumbero z’uko bagomba kuva mu gucuruza no guhinga inyanya gusa bakaba bakora n’uruganda rubyazamo ibindi biribwa.

Mukamugema akaba yasabye abaturage bazafashwa n’uyu mushinga guhindura imyumvire yabo batekereza kure kugira ngo nibura uzarangize gahunda yawo y’imyaka 3 uzamara mu Karere ka Rusizi ufite icyo ubasigiye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Frederic Harerimana, avuga ko bizeye ko uyu mushinga uzakura abaturage batari bake mu bukene kuko uzafasha kwigisha urubyiruko imirimo itandukanye mu rwego rwo kwihangira imirimo.

Abayobozi b'Akarere ka Rusizi n'abakozi ba World Vision nyuma yo kuganira ku mishinga uyu muryango uzatera inkunga
Abayobozi b’Akarere ka Rusizi n’abakozi ba World Vision nyuma yo kuganira ku mishinga uyu muryango uzatera inkunga

Bamwe mu rubyiruko bafite ibikorwa batangiye gukora cyane cyane abakobwa bakora ubudozi, bavuga ko babonye ubushobozi batera imbere kurushaho bagasaba World Vision kubaba hafi kugira ngo izabafashe mu kubagezaho ibikoresho by’ibanze byabafasha kubona aho bahera biteza imbere.

Bakayisaba kubasha kubyaza umusaruro imyuga yabo dore ko ngo bayiga ariko bamara kuyimenya bakabura amikoro yo kubona ibikoresho byo gukomeza ibyo bize
Kuba aka karere gafite isoko rihagije ry’abaturanyi babo b’Abanyekongo ngo bafite amahirwe yo gutera imbere bivuye mu bikorwa by’imirimo iciriritse cyane cyane ikomoka ku bihinzi n’ubworozi kuko abatuye i Bukavu bose ngo batunzwe n’aka karere.

Nubwo hagaragara isoko rigari ngo Akarere ka Rusizi ntikarabasha kurihaza ari na yo mpamvu urubyiruko n’abagore ngo basabwa kwibumbira mu mishinga ibafasha kwiteza imbere cyane cyane bakora ibikorwa Abanyekongo baza gushakira muri ako karere.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Gusa Turabashimira Kubwiyo Gahunda Nziza Ark Turasabako Cya Gihe Bakoresha Amahugurwa Bagomba Nogusohoza Icyo Baba Basezeraniye Umuntu Kuko Kurubu Hari Abantu Barira Icyobasezeranijwe Cyarabuze Umwaka Ushize None Bigeze Magingo Aya Ngo Jerant Ntarasinya Check,tukibaza Niba Ahora Mukiruhuko Ntakazi Akora? Ababishobora Muzatubarize Abashinzwe Amatsinda Muri Word Vision Rusizi,murakoze,

Alias Speed Man yanditse ku itariki ya: 16-01-2017  →  Musubize

Iyogahunda y’uwomushinga turayishimiye irusizi

Eliezel Ntiturikure yanditse ku itariki ya: 30-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka