Nyaruguru: Abayobozi babiri b’imirenge mu maboko ya Polisi bashinjwa gukoresha nabi umutungo wa Leta

Uwari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mata, Rumanzi Isaac, n’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munini Katabarwa Richard, bari mu maboko ya Polisi mu Karere ka Nyaruguru, bashinjwa ibyaha binyuranye birimo kunyereza amafaranga ya Leta ndetse no gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Itabwa muri yombi ry’aba bakozi rije rikurikira amabaruwa bari bashyikirijwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bubahagarika ku kazi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo akaba anakuriye Ubugenzacyaha C.Spt Hubert Gashahaza avuga ko uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munini Katabarwa Richard akurikiranweho gutanga isoko ryo kubaka ibyumba by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 mu buryo bunyuranije n’amategeko, aho ngo yahaye isoko umukozi wa Leta kandi bitemewe.

Naho Rumanzi Isaac, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mata, we ngo akurikiranweho guteza cyamunara umutungo wa Leta, yarangiza ngo amafaranga akayikoreshereza uko ashatse kandi nta n’impapuro zigaragaza uburyo yagiye ayakoresha.

Bivugwa ko uyu muyobozi ngo yagurishije mu cyamunara imifuka 80 y’amakara, ikavamo amafaranga ibihumbi 75, yarangiza ngo akayikoreshereza uko abyumva.

Katabarwa Richard wayoboraga Umurenge wa Munini aramutse ahamwe n’icyaha akurikiranweho, yahanwa hakurikijwe ingingo ya 629, y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, iteganya igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni ebyiri, cyangwa kimwe gusa muri ibi bihano.

Naho Rumanzi Isaac we ahamwe n’icyaha akurikiranweho yahanwa hakurikijwe ingingo ya 325, iteganya igifungo kuva ku myaka 7 kugeza ku 10, n’ihazabu ingana n’amafaranga yanyereje inshuro ebyiri kugeza kuri eshanu, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

ntabwo dushaka abayobozi basarurira mu duhago twabo ibitari byabo iterambere ry’akarere kacu ni iryacu abaharanira inyungu zabo bwite byubyarubanda imyanzuro nikomeze.

vincent hategekimana yanditse ku itariki ya: 20-12-2015  →  Musubize

ABO BAYOBOZI NIBAHANWE KANDI NABANDI BABONEREGO UWO MUCO NIMUBI MUBANYARWANDA BASEBEJE AKARERE KACU GUSA

Alias yanditse ku itariki ya: 22-04-2015  →  Musubize

Umwanya nuboneka, Meya wa Nyaruguru akwiye kuzasobanura neza impamvu abakozi bakora ikosa rimwe ntibahanwe kimwe. Ingero: Richard ahagarikwa ku kazi we na land manager bazize ibiti. ubu byaragaragaye ko icyo kibazo kireba ushinzwe amashyamba mu karere na Etat civil w’umurenge wa Munini. Ubu Richard akurikiranyweho ngo gutanga isoko mu buryo butemewe. Nyamara mu karere kose, ni we Executif w’Umurenge gusa wakorewe audit kandi icyo kibazo kimaze amezi arenga 5. Rumanzi we azira amaterasi ha 100 yanze gusinya meya agasinyisha P.O kwa Etat Civil kandi Gitifu ahari. Mu by’ukuri hakozwe ha 70 Meya niwe uzi impamvu yatekenitse imibare. Rumanzi anazira amafaranga Meya yashimuse mu murenge wa Mata akayohereza iwabo mu murenge wa ngoma mu by’amashanyarazi. ubundi inyubako nshya Akarere gakoreramo nigwa ku bakozi ni bwo bizamenyekana neza ko Akarere ka Nyaruguru katagira ukayobora.

km yanditse ku itariki ya: 22-04-2015  →  Musubize

Muri Nyaruguru ibyaho ni agahomamunwa. Richard yahagaritse ku kazi by’agateganyo ashinjwa gutema ibiti nta burenganzira... basanze bitamufata, ngo yahaye isoko umukozi wa Leta! Ariko se Police ikorera Nyaruguru iyobewe ko Vice-Mayor ushinzwe ubukungu akiyobora Umurenge wa Rusenge yubatse inzu abamo ubu akoresheje aba tigistes? Hari uyobewe ukuntu yakoreshaga amafaranga bakataga abakoze muri VUP bayita ay’umuganda kuri Compte yari muri SACCO Inozamihigo y’i Rusenge? Ko yayakoreshaga nk’aye, compte ari we gusa uyicunga, yabibajijwe na nde? Habitegeko na Fabien nibakore icyo bashaka turi mu kwa kane nta kindi umuntu yavuga!

pm yanditse ku itariki ya: 22-04-2015  →  Musubize

yewe ibi birababaje kandi biteye agahinda!ko ibyaha batangiye bakurikiranyweho ubwo bahagarikwaga numva babibakuyeho ibi byo aho si ibyo babahimbira?MUbayobozi bazwi ko bataryaga ruswa harimo na RUMANZI,Ahubwo ubutabera bumurenganure kuko biteye agahinda harimo ikindi kibyihishe inyuma ariko IMANA niyo nkuru!

ALLIAS GAKURU yanditse ku itariki ya: 21-04-2015  →  Musubize

Kazi hapo Police.
harabo wagirango nuturima twabo bisaruriramwo uko biboneye ntibamenya ko ari inshingano baba bahawe zo kurinda ibya rubanda.ariko we bam we bariye ibitubutse ko tutumva cyangwa ngo tubone mubashyira mumakuru nkuko muba mwihutiye gutangaza abamakara atagejeje no kubihumbi 80. Nakumiro.amamiriyari name mamiriyari yaranyerejwe,raporo zaravuzwe,ariko twabuze nu we wavugwa muribyo bifi binini. Why? Every one of the readers has unofficial answer , but what we all need is an official rapport on those big fishes who change freely from room to room in the same house .

R.S. yanditse ku itariki ya: 21-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka