Nyaruguru: Njyanama igiye gutumikira abaturage ku cyifuzo cyo gutora Kagame

Inama Njyanama y’Akarere ka Nyaruguru iratangaza ko nyuma y’aho abaturage ihagarariye bayitumye ko bifuza ko Itegeko Nshinga ryahindurwa maze rikemerera Perezida Paul Kagame kongera kwiyamamaza, ngo igiye kwandikira inzego bireba, isaba ko ibyifuzo by’abaturage byakubahirizwa.

Bagiraga bati” Aho unyuze hose barabikubwira bapfa kuba bazi ko uri umujyanama w’akarere. Iyo usuye abaturage nko ku bigo by’amashuri bareba uko abana babo bigira ubuntu, iyo ugenda mu muhanda abamotari nta kindi bakubwira uretse gusaba ko twabakorera ubuvugizi kugira ngo iriya ngingo isubirwemo, kugira ngo iri terambere bamaze kugera aho ridasubira inyuma.”

Inama Njyanama yiyemeje ko ko igiye kwandika isaba ko Itegeko Nshinga rivugururwa.
Inama Njyanama yiyemeje ko ko igiye kwandika isaba ko Itegeko Nshinga rivugururwa.

Mu gihembwe cy’imiyoborere myiza ni hamwe mu ho abaturage bakunze kugaragariza ko bifuza ko Itegeko Nshinga ryavugururwa, bagasaba ubuyobozi bw’akarere kubakorera ubuvugizi mu nzego zibishinzwe.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyaruguru, Murenzi Jean Claude, avuga ko ibyifuzo by’abaturage ari ngombwa ko byakirwa, bityo ngo Inama Njyanama ikaba igiye kwandikira inzego zibishinzwe izigaragariza ibyifuzo by’abaturage ba Nyaruguru.

Ati ”Icyo tugiye gukora ni ugutumikira abaturage kuko n’ubundi ni twe tugomba kubagerera mu nzego zisumbuyeho.”

Akomeza avuga ko kandi bagaragaje ko Itegeko Nshinga ari ryabo, ngo ari bo baryitoreye, bityo Njyanama ngo ikaba igiye kubagereza hejuru icyifuzo kugira ngo ikirimo batishimiye kivemo binyuze mu nzira ya kamarampaka.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

tugomba kumutora kuko yadukuye ahakomeye kandi naho tugeze ni heza cyane bityo tumushimire tumuha indi mandat

juliana yanditse ku itariki ya: 21-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka