Aba Producer Bob, Nicolas Nic, Prince na Jules Sentore bagiye gusasa inzobe

Nyuma y’ikibazo hagati y’abatunganya umuziki (Producers) Bob, Nicolas Nic, Prince ndetse n’umuhanzi Jules Sentore bagiranye bivuye ku ndirimbo za Jules Sentore ndetse na alubumu ya Francois Ngarambe batemeranyaga k’uwaba yarazikoze, kuri ubu bagiye gusasa inzobe.

Ibi byateje umwuka mubi hagati y’aba bagabo nyuma y’uko hasohotse inkuru mu bitangazamakuru ko Producer Prince yiyitiriye indirimbo Producer Bob na Producer Nicolas Nic bakoze hanyuma Jules Sentore ntagaragaze ukuri kandi akuzi, ibi bikaba byari bimaze gufata intera itari nziza kandi ubundi aba basore bari basanzwe ari incuti kuva cyera kandi baranakoranye igihe kinini.

Producer Bob yababajwe n'uko ikibazo cyagiye mu itangazamakuru kandi bari kugikemura.
Producer Bob yababajwe n’uko ikibazo cyagiye mu itangazamakuru kandi bari kugikemura.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye nabo ku wa mbere tariki 20 Mata 2015 buri umwe ku ruhande rwe, yasanze bamaze gufata umwanzuro wo kugira ngo bicare basase inzobe aho gukomeza kugana ibitangazamakuru, dore ko banemeza ko nta kindi byari kubagezaho uretse gukomeza ikibazo kandi mu by’ukuri bo hagati yabo bari kugikemura.

Producer Bob, n’agahinda kenshi, yavuze ko yababajwe cyane no kuba ibintu bitakagiye mu itangazamakuru biri kugenda birushaho gufata indi ntera, aho we asanga bishobora no kubicira amazina ndetse bikaba byanatuma abari incuti bahinduka abanzi kandi bitari ngombwa.

Producer Prince uvugwaho kwiyitirira indirimbo z'abandi.
Producer Prince uvugwaho kwiyitirira indirimbo z’abandi.

Yagize ati “Mu by’ukuri ibi bintu biri gufata intera bitagakwiye, ntabwo byari bikwiriye ko twirirwa mu bitangazamakuru kubera biriya bintu by’indirimbo...”

Producer Prince nawe asanga byakabaye byiza ko bakwicara bagasasa inzobe ibibazo bigakemukira hagati yabo aho kwirirwa mu bitangazamakuru.

Yagize ati “Ni ukuri nanjye nageze mu Rwanda nsanga ibitangazamakuru byose nta yindi nkuru kandi vraiment ntibyari bikwiriye. Twamaze guhamagarana turashaka kwicara tubicoce nk’abantu b’abagabo. Twari twavuze saa munani ariko kubera akazi ntibyadukundiye ariko tubirimo”.

Producer Nicolas Nic nawe yemeza ko bumvikanye kwicarana bakabiganiraho.
Producer Nicolas Nic nawe yemeza ko bumvikanye kwicarana bakabiganiraho.

Producer Nicolas ku ruhande rwe nawe niko abibona, asanga nk’abavandimwe byagakwiriye ko bicara bakabiganiraho, bakabicocera hagati yabo.

Yagize ati “Ni ama mistakes yagiye abaho gutyo ariko rwose turimo kureba uko twicara ngo tubikemure, nanjye nabibonye gutyo ahantu hatandukanye ariko turi kureba uburyo byakemuka”.

Jules Sentore nawe ngo azicarana n'aba bagabo bacoce ikibazo.
Jules Sentore nawe ngo azicarana n’aba bagabo bacoce ikibazo.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka