Yves Rubasha ukina muri Amerika yiyongereye mu Mavubi

Myugariro w’imyaka 18 ukina muri leta zunze ubumwe z’Amerika, Yves Rubasha yamaze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 yitegura umukino wa Somalia U23 uzaba mu mpera z’iki cyumweru.

Yves Rubasha akinira ikipe ya Portland Timbers y’abatarengeje imyaka 23 muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) yamaze kwiyongera ku bakinnyi 24 bahamagawe n’umutoza w’ikipe y’igihugu y’abaterengeje imyaka 23, Johnny McKinstry.

Yves Rubasha (Umwirabura ku murongo wa kabiri) yifotozanya n'ikipe ye
Yves Rubasha (Umwirabura ku murongo wa kabiri) yifotozanya n’ikipe ye

Iyi kipe yatangiye imyitozo ku wa mbere tariki ya 20 Mata 2015, imyitozo iyobowe n’umutoza Johnny McKinstry wungirijwe na Thierry Hitimana hamwe na Higiro Thomas wagizwe umutoza w’abazamu.

Yves Rubasha w'imyaka 18 yahamagawe mu mavubi y'abatarengeje 23
Yves Rubasha w’imyaka 18 yahamagawe mu mavubi y’abatarengeje 23

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rivuga ko Rubasha ufite imyaka 18 ndetse akanakina nka myugariro, aje yiyongera ku bakinnyi babiri barimo Salomon Nirisarike (VV St Truiden-Belgium) na Bon Fils Kabanda (ASD Sangiovannese-Italy) bakina hanze y’u Rwanda.

Iyi kipe ya Portland Timbers y’abatarengeje imyaka 23 yashinzwe tariki 11 Ugushyingo 2008, ikaba ari ikipe itarabigize umwuga.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Welcom Rubasha Izina Ribe Rubasha Kbs

Nambajimana Adolphe yanditse ku itariki ya: 25-04-2015  →  Musubize

i love him bacouse his small chald

leonbona yanditse ku itariki ya: 22-04-2015  →  Musubize

ARAKAZENEZA TURAMWAKIRIYE MUMA VUBI AZAHINDURE AMATEKE YAMAVUBI

leonbona yanditse ku itariki ya: 22-04-2015  →  Musubize

Ahawe Ikaze Mwi Tim Amavubi

0785748194 yanditse ku itariki ya: 21-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka