Abanyarwanda bo muri Pietermaritzburg bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Pietermaritzburg, Umurwa Mukuru w’Intara ya KwaZulu-Natal yo muri Afurika y’Epfo, ku wa 18 Mata 2015 bahuriye hamwe bibuka Jenoside yakorewe Abatusi mu Rwanda mu 1994.

Ngo ni ibikorwa byateguwe n’Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda biga n’abakora muri Kaminuza ya KwaZulu-Natal iherereye muri uyu mujyi byitabirwa n’abagera kuri 30 barimo Abanyarwanda n’inshuti zabo ziwubamo zituruka mu bihugu bitandukanye birimo Nigerian, Tanzania, Zambia ndetse na Afurika y’Epfo.

Aha bari mu masengesho yo gusabira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Aha bari mu masengesho yo gusabira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi bikorwa byabanjirijwe n’igitambo cya misa hakurikiraho ibiganiro bijyanye no kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorwe Abatutsi.

Arnaud Rwankuba Kayonga, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda biga n’abakora muri Kaminuza ya KwaZulu-Natal, avuga ko kwibuka si ukwibuka abavukijwe ubuzima bwabo gusa, ahubwo ari ukwifatanya n’abarokotse.

Yagize ati “Twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo duharanire ko itazongera kubaho ukundi, haba mu Rwanda cyangwa ahandi aho ariho hose.”

Ngo bari bake kubera gutinya imvururu zo gutoteza abanyamahanga muri Afurika y'Epfo.
Ngo bari bake kubera gutinya imvururu zo gutoteza abanyamahanga muri Afurika y’Epfo.

Kayonga avuga kandi ko umubare w’abagombaga kwitabira ibi bikorwa wagabanutse bitewe n’imvururu ziri muri iki gihugu muri iyi minsi aho bamwe mu banya-Afurika y’Epfo banga abanyamahanga bakomeje ibikorwa by’urugomo babikorera abanyamahanga.

Ngo ibi bikaba byatumye bamwe mu bagombaga kwitabira iyi gahunda yo kwibuka bagira impungenge ntibayitabira.

Arnaud Rwankuba Kayonga, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda biga n’abakora muri Kaminuza ya KwaZulu-Natal

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka