Urukundo rw’ibanga hagati y’abakinnyi ba filime Fabiola na Eric

Nyuma y’amakuru avuga ko yaba yaratandukanye n’umugabo we, haravugwa urukundo hagati y’abakinnyi ba filime Mukasekuru Fabiola wamenyekanye cyane nka “Fabiola” muri filime “Amarira y’urukundo” ndetse na Eric Rutabayiro wamenyekanye cyane nka “Pablo” muri filime “Pablo”, aho bivugwa ko baba bamaze igihe cyenda kungana nk’ukwezi bakundana.

Kuri Whatsapp ya Fabiola (status) handitse ngo: “Am not da (the) only one but am da (the) only one for yu (you)” ugenekereje bivuga ngo “Ntabwo ari njye njyenyine ariko ndi umwihariko wawe”, ibi bikaba bimazeho ukwezi kose kuva ku itariki 20 werurwe 2015.

Aya magambo kandi akaba yaraherekejwe n’amafoto ya Pablo agenda asimburana ku ifoto y’ikirango (Profile picture) ya Fabiola.

Fabiola yamenyekanye cyane muri Filime yitwa "amarira y'urukundo" aho akinana na Manzi.
Fabiola yamenyekanye cyane muri Filime yitwa "amarira y’urukundo" aho akinana na Manzi.

Avugana na Kigali Today ku wa mbere tariki 20 Mata 2015, Fabiola yatangaje ko nta rukundo rwihariye ruri hagati ye na Pablo.

Yagize ati “Nta rukundo ruri hagati yanjye na Pablo, ndamwubaha nka Maitre wanjye kuko natagiye kwiga ibya kungfu kubera ko negukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza muri filime za actions kandi urabizi ko ariwe Maitre wa mbere hano mu Rwanda... ”

Akomeza avuga ko amagambo (Status) aherekeza ayo mafoto y’ikirango ya Pablo amaze ukwezi kose kuri Whatsapp ye yayanditse ari aye bisanzwe ahubwo ko ngo yibagiwe kuyahindura bikaba aribyo byateje urujijo.

Rutabayiro uzwi ku izina rya Pablo uvugwaho gukundana na Fabiola mu ibanga.
Rutabayiro uzwi ku izina rya Pablo uvugwaho gukundana na Fabiola mu ibanga.

Kigali Today yagerageje kuvugana na Pablo ngo imubaze kuri aya makuru ariko inshuro zirenga enye umunyamakuru yamuhamagaye ntiyabashije kumwitaba.

Amakuru aturuka ku bantu ba hafi b’aba bakinnyi avuga ko urukundo hagati y’aba bombi ruhari ndetse ko rwatangiye ubwo mu minsi ishize Fabiola yarwaye malariya hanyuma Pablo akamwitaho cyane.

Fabiola ni umubyeyi w’abana batatu bikaba bivugwa ko yaba yaratandukanye n’umugabo we mu minsi yatangiwemo ibihembo by’abakinnyi ba filime bya Rwanda Movie Awards tariki ya 22 werurwe 2015, dore ko kuri uwo munsi yatangaje ko yatandukanye n’umugabo.

Ubwo hatangwa ibihembo ku bakinnyi ba Filimi, Fabiola yari yatangaje ko yatandukanye n'umugabo we.
Ubwo hatangwa ibihembo ku bakinnyi ba Filimi, Fabiola yari yatangaje ko yatandukanye n’umugabo we.

Fabiola ni umwe mu bakinnyi ba filime bakunzwe cyane hano mu Rwanda akaba amaze kwegukana ibihembo byinshi bitandukanye harimo kuba umukinnyi w’umugore mwiza w’umwaka (Best Actress of the year), umukinnyi mwiza mu bakinnyi ba filime za Action (Best actress in Action) n’ibindi bitandukanye.

Eric Rutabayiro we ni umukinnyi wa filime utarabimaramo igihe ariko akaba mu gihe gito amazemo amaze kwigarurira imitima y’abatari bake, dore ko yanabashije kwegukana igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umwaka (Best Actor in Action).

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 56 )

Ico nohanura Fabiola nuko yakongera agasubira kumugabowe kugra barerane abobana kuko ntiyoguma abirerana abna 3 kandi bafte se wiwe

Ndagijimana austin yanditse ku itariki ya: 7-02-2018  →  Musubize

njewembamurikongo ariko nkundaabanyarwanda gusa fabiola kubwanjeyasubirana numugabowe bakarera abanababo ndibagire kwiheba.

jackson yanditse ku itariki ya: 10-01-2018  →  Musubize

Fabio Ibyo Sibyo Wibuke Urukundo Mwakundanye

Germaine yanditse ku itariki ya: 28-11-2017  →  Musubize

sha ndatangaye pe!! nukumwakundanye ntimwarimukwiyegutana.

Ndizeye yanditse ku itariki ya: 18-08-2017  →  Musubize

inamamugirantukoyareka ibyoyibwira agasubiranant’umugabowebakarera abana bakarekakubateragahindagusanakataze akomezahokukonubundin’ibizajyabizabiza aribye.

nsabimana yanditse ku itariki ya: 12-07-2017  →  Musubize

fabior namukunda cyane rwose nkunda ukuntu akina nakomereze aho

devata yanditse ku itariki ya: 11-07-2017  →  Musubize

fabi ndagukunda cyane iyo ukinana namanzi ndakwinginze rera abana wibatera agahinda umugabo nuwamnere

niringiyimana vestine yanditse ku itariki ya: 10-07-2017  →  Musubize

NIBA ARIBYO KOKO NIYISUBIREHO.

AYESIGA FLORENCE yanditse ku itariki ya: 25-05-2017  →  Musubize

Fabiola Vrmt Ndagukunda Nukur Subira Kwa Manzi Murere Abana Kand Mwubak Urugo Muterimbere

Jean De Dieu yanditse ku itariki ya: 27-01-2017  →  Musubize

Ese Mama Nuko Biri Okey!

Don Divin yanditse ku itariki ya: 27-12-2016  →  Musubize

aaww fabio ndabizi wahoze uri umuislam kok nib islam waruyiz nez nkumuislamukaz ukurikiz icyo islam ukubwira utitaye kub utakiriw cy uriwe siby wikita kubindi?

yusira yanditse ku itariki ya: 27-12-2016  →  Musubize

FABIOR! REKA KUBABAZA MAZI SHIKAMA MURUGO RWAWE URERE ABANA BAWE ESE NTIWIBUKA IBYO ERIC YAGUKOREYE? ( ? ).

BAKURIKIZA BERENARI yanditse ku itariki ya: 13-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka