Rwamagana: Ubutegetsi bubi ngo ni bwo bwatumye Jenoside ishoboka

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bo mu Karere ka Rwamagana bemeza ko ubutegetsi bubi bwayiteguye ari na bwo bwatumye ishoboka kandi igakoranwa ubukana, ngo kuko abaturage bari basanzwe babanye neza kandi hamwe na hamwe bari bagerageje kuyirwanya.

Mu duce tumwe na tumwe tw’aka karere, ngo hari abaturage babanje kwishyira hamwe bafatanya kurwanya ibitero by’abicanyi byazaga kwica Abatutsi, ariko ngo baje kuganzwa n’imbaraga z’abasirikari n’abandi bicanyi baturutse impande n’impande babaga bashyigikiwe na Leta yariho.

Ingero zitangwa n’abaharokokeye ni nko mu Murenge wa Munyaga, aho abaturage babanje gufatanya kurwanya abicanyi, ariko nyuma y’aho bigishirijwe n’ubutegetsi bubi, ngo hiciwe Abatutsi basaga 1500 mu minsi ibiri gusa, naho mu Bitare bya Rutonde ho mu Murenge wa Kigabiro, hegeranye na Munyaga, ahari hahungiye Abatutsi benshi bakagerageza kwirwanaho iminsi igera kuri itanu, hiciwe Abatutsi bakabakaba 800 mu munsi umwe gusa.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwo mu Bitare bya Rutonde mu Karere ka Rwamagana.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwo mu Bitare bya Rutonde mu Karere ka Rwamagana.

Murinda Modeste, umwe mu barokokeye mu Bitare bya Rutonde, avuga ko ubwo Jenoside yatangiraga tariki 7 Mata 1994, ngo ho atari ko byahise bigenda kuko abaturage baho babanje kwishyira hamwe bakarwanya abashakaga kuza kwica Abatutsi, ariko ngo baje kuganzwa ubwo hagabwaga ibitero by’interahamwe ndetse n’amasasu y’abasirikare ba Leta y’icyo gihe.

Munyaneza Jean Baptiste warokokeye mu Murenge wa Munyaga, yemeza ko byageze ku itariki ya 11 Mata 1994, abaturage bose bagifatanyiriza hamwe gukumira ibitero by’abicanyi byakundaga guturuka mu baturanyi babo b’ahitwa i Gasetsa. Aho i Gasetsa hakaba harakomokaga uwigeze kuba Umukuru wa “Gendarmerie” y’u Rwanda, Col. Rwagafirita.

Kangwiza Emerita na we warokokeye i Munyaga, avuga ko abaturage b’i Munyaga bari babanje kwihagararaho bakarwanya ibitero byaturukaga i Gasetsa bakabisubizayo. Ngo nyuma haje kubaho guhamagara bamwe muri abo baturage, babasobanurira ko gahunda yari ukwica Abatutsi, maze abo baturage babikongeza bagenzi babo, ntibongera kurwanya bya bitero ahubwo bashyira mu bikorwa Jenoside.

Ubuhamya bw’abaturage bushimangira ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n’ubutegetsi, bikaba ari na byo byatumye ihitana umubare munini w’Abatutsi mu gihe gito.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka