Amatorero ya gikirisitu si ayo guhugira muri Alleluia gusa –Min Gasinzigwa

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), Oda Gasinzigwa, ndetse na Rev Past. Antoine Rutayisire, barasaba ihuriro ry’amatorero ya gikirisitu mu Rwanda (Rwanda Ministries Network) guhimbaza Imana batibagiwe kuba ibisubizo by’ibibazo biri mu muryango nyarwanda.

Minisitiri Gasinzigwa witabiriye itangizwa rya Rwanda Ministries Network ku mugoroba wo ku wa gatandatu tariki ya 18 Mata 2015, yasabye abizera Imana gutanga umusanzu wo kubanisha neza imiryango nyarwanda, kwita ku burere bw’abana mu rwego rwo kubarinda ibiyobyabwenge no gutwita imburagihe, ndetse no gutoza indagaciro umuryango nyarwanda muri rusange.

Minisitiri muri MIGEPROF yitabiriye gutangiza Rwanda Ministries Network.
Minisitiri muri MIGEPROF yitabiriye gutangiza Rwanda Ministries Network.

Yabwiye uyu muryango washinzwe kandi ugizwe ahanini n’abagore ati ”Ntabwo ari uguca hejuru tukaririmba alleluia gusa, umugore ni umubyeyi urera umwana agakura atari umwicanyi, ahubwo ari uzaba pasiteri cyangwa undi muyobozi, umugore agomba kuganira iby’amahoro akabitoza abandi kugira ngo tutazasubira aho twavuye”.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, asaba abagize Rwanda Ministries Network kwerera abandi imbuto nziza, aho yabasomeye ijambo riri muri Bibiliya (Matayo 5:16), rigira riti ”Abe ari ko umucyo wanyu ubonekera imbere y’abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza, bahereko bahimbaze So wo mu ijuru”.

Abahagarariye umuryango Rwanda Ministries Network.
Abahagarariye umuryango Rwanda Ministries Network.

Minisitiri Gasinzigwa yabaye nk’ushimangira inyigisho za Rev Canon Antoine Rutayisire, nawe ubwira uyu muryango uhuriwemo n’amatorero ya gikirisitu mu Rwanda, ko ikiranga umukirisitu nyakuri ari “imbuto z’Umwuka (Wera) kurusha imbaraga zawo (n’ubwo ngo byombi bikenewe: Matayo 7:15).

Akomeza agira ati ”Ntimugasaze nk’urwagwa rukura rusharira uko iminsi ihita, ahubwo mumere nk’umuneke kuko wo ugenda urushaho kuryoha; muri umunyu w’isi, muri aba stars (ibirangirire) kuko muri urumuri rw’isi”.

Bamwe mu bashumba b'amatorero agize Rwanda Ministries Network.
Bamwe mu bashumba b’amatorero agize Rwanda Ministries Network.

Asobanura intego yo gushinga Rwanda Ministries Network, Mukansigaye Marguerite ukuriye uwo muryango, yijeje ko amatorero ya gikirisitu mu Rwanda agiye kurushaho guhuriza hamwe, agahugura abayahagarariye kugira ngo “bashobore kubaka umukirisitu nyakuri”.

MIGEPROF na Rwanda Ministries Network bemeranyijwe ubufatanye mu guhugurana no gukorera hamwe ubukangurambaga kuri gahunda za Leta zitandukanye.

Abitabiriye itangizwa ry'umuryango Rwanda Ministries Network.
Abitabiriye itangizwa ry’umuryango Rwanda Ministries Network.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Amen, siko bose baba beza kandi bose ntibazajya mu ijuru !! Uyu witwa bwiza sinzi niba ari umukristo !!
Ibyo Madam Minister avuga bigaragara ko agifite akazi kenshi ko guhindura imyumvire y’abagize umuryango !Bwiza uyu ni imwe mu ngaruka nyine u Rwanda rwagize, harimo no kubura umuco nka Bwiza uyu. Ndumva nawe ntawamurenganya ahubwo akeneye gusurwa kuko iyi ni troma !

Nawe se kutambara neza bihuriye he no gukora nabi? Abatsaperi bo mu Biryogo babe aribo baba Ministers rero !
Muzasure Bwiza mumuganirize kuko nawe akeneye guhinduka no kureba ku cyerekezo cya gikristo!

umukristo yanditse ku itariki ya: 21-04-2015  →  Musubize

amatorero amwe namwe nibita kuba kristo babo ahubwo bita kumaturo

munyaneza jonathan yanditse ku itariki ya: 21-04-2015  →  Musubize

ni byiza cyane leta yacu yakagombye gushyigikira iki ggikorwa

mugabo kevin yanditse ku itariki ya: 21-04-2015  →  Musubize

Imana yacu ishimwe cyane.Uyu muryango uziye igihe kandi ufite gahunda twe abanyarwanda twari dukeneye.Imana ihe umugisha abanyarwanda,U Rwanda n’iyo Rwanda Ministries Network.

umukristo yanditse ku itariki ya: 20-04-2015  →  Musubize

uyu mugore yavuze nabi ngo amatorero sayo guhugira muri areluya gusa ??? numupagani nawe niko asa ntazi nokwambara neza numuturage kweri mbebamukuye he uyu ?

Bwiza yanditse ku itariki ya: 20-04-2015  →  Musubize

ni byo koko abihaye Imana bakwiye gukomeza kudufasha kubanisha abanyarwanda neza aho kwirirwa muri za Allelua

amina yanditse ku itariki ya: 20-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka