Abanyakirehe bitwaye neza nabazanira Primus Guma Guma-Senderi

Umuhanzi Eric Senderi International Hit arasaba abaturage ba Kirehe nk’akarere avukamo kumutera inkunga na we akabahesha ishema abazanira igikombe cya PGGSS5.

Avuga ko Kirehe ari akarere akunda kuko ari iwabo, kandi ngo nabona amikoro azakomeza gukora ibikorwa bizamura akarere n’abaturage muri rusange.

Senderi International Hit aka Tuff Hit arasaba Abanyakirehe kumujya inyuma ubundi akabazanira PGGSS.
Senderi International Hit aka Tuff Hit arasaba Abanyakirehe kumujya inyuma ubundi akabazanira PGGSS.

Mu kiganiro twagiranye yagize ati“Abanyakirehe mbafitiye imishinga myinshi ntacyo nabima ubu nubwo amikoro ataraba menshi mfite gahunda yo gufasha abana bafite impano mu kuririmba, mfite na gahunga yo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside kandi narabitangiye kuko nahimbye indirimbo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka karere".

Senderi cyakora ngo impungenge afite ni uko abaturage ba Kirehe batamujya inyuma ngo bamushyigikire abibone kandi ari umwana wabo dore ko ngo inkunga yabo ikenewe mu rugamba arimo rwa Guma guma Super Star.

Yakomeje agira ati “Aka karere ntacyo nakima gusa nibaza impamvu batanshigikira ngo bigaragare. Ubu nabahaye Salax award mu njyana ya Afroabit ndumva ndi uwambere mu Ntara y’Iburasirazuba watwaye icyo gikombe none ubu ndi mu rugamba rwa Guma guma nubwo bitoroshye ariko ndabwira Abanyakirehe kumba hafi kandi bitwaye neza nabazanira icyo gikombe”.

Avuga ko naramuka atwaye icyo gikombe intsinzi izaba ibaye iy’Abanyakirehe bose akabasaba kumutora bakanamuba hafi aho azajya akorera Road shows ngo nka za Ngoma n’ahandi hose.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

senderi nakomerezaho turi kumwe nkabanyakirehe ahubwo nadu sobanurire uko amatora akorwa

christophe yanditse ku itariki ya: 20-04-2015  →  Musubize

nakomereze aho mu gihugu cyose turamushyigikiye

rutanga yanditse ku itariki ya: 20-04-2015  →  Musubize

Aba stars b’abanyafrika bakina i Burayi iyo basubiye iwabo;mu mafranga bakorera;bagira ayo bagenera iwabo bakabubakira nk’ibitaro;bagashyira amazi muli za villages z’iwabo;amashanyarazi n’ibindi;ndetse n’abakinnyi bakinana babatera inkunga.None rero nawe wubatse nk’ishuli ugafatanya n’abandi bantu bavukayo;cyangwa inshuti za KIREHE;byakunda;cyangwa se undi mushinga munini;ukakwitilirwa maze urebe ukuntu bazagushyigikira.

Pascal yanditse ku itariki ya: 20-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka