Huye: 40 barimo kwiga gukora inkweto ngo bazashobore kwihangire imirimo

Ku bufatanye na AEE, Kompanyi “Kiato Afadhal” ikora inkweto irimo guhugura urubyiruko rugera kuri 40 rwiganjemo abakobwa rwo mu Murenge wa Huye ho mu Karere ka Huye, ku gukora inkweto kwigira rubashe kwihangira imirimo rubone imibereho y’ahazaza.

Egide Iraguha, umwe mu barimo guhugurwa, ngo yarangije amashuri yisumbuye mu mwaka ushize, ariko yabonye amahirwe yo kwiga uyu mwuga ariko ngo yishimiye kuba yarahawe amahirwe yo kwiga umwuga.

Kwa Kiato Afadhal bari mu kazi.
Kwa Kiato Afadhal bari mu kazi.

Agira ati «Gukomeza amashuri ukanaminuza ntibihagije igihe udafite umwuga wakugoboka ukaguha amafaranga igihe uyakeneye.»

Nubwo n’ubundi iyo yiyemeza gukomeza kwiga muri kaminuza atari kubibonera ubushobozi kubera ko ngo aturuka mu muryango ukennye avuga ko umuntu yagombye kugira umwuga ukamugoboka mu gihe atabonye akazi afitiye dipolome.

Agira ati « ugomba kugira umwuga wagufasha mu gihe diplôme zawe ziri mu kabati warashomereye, ku buryo wabona amafaranga yo kwifashisha igihe uri gushaka akazi utarinze gutega amaboko.»

Mu masomo bifashisha n'ibishushanyo mu kubereka uko inkweto zikorwa.
Mu masomo bifashisha n’ibishushanyo mu kubereka uko inkweto zikorwa.

Bagenzi be bigana na bo bafite icyizere cyo kuzatera imbere babikesha uyu mwuga bari kwiga. Clémentine Niyonsenga, we ngo yagarukiye mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.

Agira ati «Nari nsanzwe nkora akazi gasanzwe ko mu rugo nko guhinga no guteka. Ariko nimara kumenya gukora inkweto, nzazikora, njye namamaza, abakiriya bangurire noneho mbone amafaranga.»

Fortunée Mushimiyimana, we wagarukiye mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye avuga ko yagiye kwiga gukora inkweto abikunze kandi yizeye kubibyaza umusaruro.
Agira ati « Naje kubyiga mbikunze. Nimara kubimenya nzihangira imirimo njye njyana ibintu ku isoko, ntange imisoro.»

Twizeyimana Gérard bakunze kwita Kiato bagendeye ku izina rya kompanyi ye, Kiato Afadhal, avuga ko kugeza ubu bamaze kwigisha abanyeshuri 118, kandi hafi ya bose bafite akazi.

Agira ati «Nibura 86% by’abo twigishije bafite akazi. Hari abashinze kompanyi yitwa ‘Smart Shoes’ bakorera mu Murenge wa Tumba, hari abakorera za Kigali, abandi bakora iwacu, n’ukeneye umukozi ushoboye aza kumushakira iwacu.»

Abarimu bari kwigisha aba banyeshuri na bongo bize kwa Kiato Afadhal. Aba barimu bavuga ko bashobora gukora inkweto izo ari zo zose zo mu ruhu.

Jean Baptiste Nzakizwanimana, umwe muri bo agira ati «urukweto uko rwaba rumeze kose narukora. N’ubwo utanzanira urumeze nk’urwo ushaka, ukanzanira ifoto yarwo, njye ndarukora.»

Uretse abarihirwa n’imishinga, umuntu ushaka kwiga uyu mwuga wo gukora inkweto ku giti cye kwa Kiato ngo yishyura amafaranga ibihumbi 191 akaziga mu gihe cy’umwaka.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

i nkuru ni nziza, gusa munkuru haraburamo address za bariya bigisha kugirango umuntu abe yabahamagara cyangwa akabasura mu gihe yaba akeneye ibisobanuro byimbitse.
Naho ubundi imyuga ni ingirakamaro.

nana yanditse ku itariki ya: 20-04-2015  →  Musubize

kwiga ubukorikori nkubu ni ingenzi cyane ku buryo buri wese abasha kwirwanaho yishakira igitunga ubuzima

karangwa yanditse ku itariki ya: 19-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka