Abanyarwanda batwaye igikombe cya Zone 5 muri Beach Volley

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Beach Volley yatsinze iy’u Burundi ku mukino wa nyuma mu mikino y’akarere ka 5 yaberaga i Dar-Es- Salaam muri Tanzaniya ndetse ihita inabona itike yo kwerekeza muri All Africa games.

Ikipe y'u Rwanda yegukanye igikombe cya Zone 5 muri Beach Volley.
Ikipe y’u Rwanda yegukanye igikombe cya Zone 5 muri Beach Volley.

Ntagengwa Olivier na Ndamukunda Flavien bari bahagarariye u Rwanda mu mikino y’akarere ka 5 muri Volleyball ikinirwa ku mucanga (Beach volleyball) batwaye igikombe
batsinze u Burundi amaseti abiri ku busa.

Iyi kipe y’u Rwanda itwaye iki gikombe nyuma yo gutsinda Uganda muri 1/2 naho mu majonjora batsinze Uganda amaseti 2-0, batsinda Eritrea amaseti 2-0, banatsindwa n’u Burundi amaseti 2-1.

Aba bakinnyi bahise babona itiki yo kuzitabira All Africa Games.
Aba bakinnyi bahise babona itiki yo kuzitabira All Africa Games.

Aba bakinnyi nyuma yo kwegukana igikombe bakanabona itike yo kwerekeza mu mikino ya All Africa Games, izabera muri Congo Brazzaville kuva tariki ya 4-19 Nzeri 2015, baragera i Kigali ku cyumweru saa kumi n’imwe n’iminota 55.

Sammy IMANISHIMWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

amahirwe masa kuri bo maze bakomeze babere igihugu cyacu itabaza

kawume yanditse ku itariki ya: 19-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka