Mutendeli: Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri yabonetse y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ubwo bibukaga ku nshuro ya 21 Abatusti bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu murenge wa Mutendeli ku rwibutso rwa Jenoside hashyinguwe mu cyubahiro imibiri ibiri y’abishwe muri Jensoside yabonetse aho yari yarajugunwe.

Imibiri yashyinguwe yabonetse ahitwa ku Muzigiti ahahoze ari segiteri Kibimba, hakaba haraguye abatutsi benshi kuko hari bariyeri.

Imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bayikuye mu Kiriziya bagiye kuyishyingura mu cyubahiro mu rwibutso.
Imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bayikuye mu Kiriziya bagiye kuyishyingura mu cyubahiro mu rwibutso.

Rudahunga Eric uhagarariye IBUKA mu murenge wa Mutenderi, avuga ko iyo mibili yari yarashatswe igihe kinini ariko ababishe ntibatange amakuru yaho babajugunye.

Yongeyeho ko iyo mibili yaje kuboneka ubwo umuntu yacukuraga itaka ryo kubaka inzu maze acukuye abona iyo mibili atabaza ubuyobozi, nyuma barebye baza gusanga ari iyo mibili yari yarabuze.

Imibiri yabonywe yashyinguwe mu cyubahiro nyuma y'imyaka 21 ababishe baranze gutanga amakuru y'aho babashyize.
Imibiri yabonywe yashyinguwe mu cyubahiro nyuma y’imyaka 21 ababishe baranze gutanga amakuru y’aho babashyize.

Yagize ati “Twakomeje kubaho dushakisha amakuru ariko abaturage barayimana aho babiciye ariko ejo bundi mu kwa gatandatu kumwaka ushize nibwo ,umuntu wumwana yagiye mu gasozi ajya gushaka umugina agiye gukora inzu,arimbuye umugina agwa kuri iyo mibili nuko abibwira abantu.”

Mu buhamya bwatanzwe na Byukusenge Pascal warokokeye kuri iyi paruwasi, yatanze ubuhamya bw’uburyo Abatutsi bari bahahungiye bishwe n’uburyo yaje kurokorwa n’uwitwa Nzabonimana akamuhisha.

Imibiri yashyizwe mu rwibutso ahashyinguye indi.
Imibiri yashyizwe mu rwibutso ahashyinguye indi.

Nyuma y’ubuhamya bwe Pascal yashimye cyane uwamuhishe akabasha kurokoka amushimira umutima yagize aho ngo nawe yashoboraga kuba yabizira iyo bahamusanga ariko akemera kumuhisha ndetse bakabaza no gusaka mu cyumba yari arimo ariko Imana ikamufasha ntibamubone.

Nyuma yubwo buhamya Nzabonimana yashimwe uwo mutima ndetse bavuga ko iyo haboneka abanyarwanda benshi bafite uwo mutima mu murenge wa Mutendeli no mu nkengero zaho haba hararokotse benshi.

Iyo mibili yashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Mutendeli ije isanga indi mibili irenga ibihumbi bine ihashyinguwe y’abazize Jenoside barimo abaguye muri kiliziya ya paroisse ndetse no mu nkengero zaho mu mirenge ya Gahara, Mutendeli na Kazo n’abandi bari baturutse hirya no hino bahungiye mu kiriziya no mu ivuriro rya Kinyarwanda.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

UBAZA NGO BITWA BANDE NDAGIRANGO MUSUBIZE. HARI UWITWA NDAYISABA FRANCINE NA AGNES. NDAYISABA FRANCINE SE YITWA KAMATALI FRANCOIS XAVIER. AGNES AKABA UWA KIBOGO CHARLES. ABA BOSE BISHWE MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MURI PARUWASI YA BARE. NKONGERA GUSHIMIRA MBIKUYE KU MUTIMA URIYA NZABONIMANA. AKABA ARI MWENE NTAWUMUSHAKA. INTERAHAMWE NGO ZAHORAGA ZIMUBAZA IMPAMVU HARI ICYUMBA AKINGA BURI GIHE. BAKURAHO RIDEAU AKAYISUBIZAHO. KUGEZA IGHE FPR INKOTANYI IGEREYE I BARE BAKAGIRA ABO BASHOBORA KUROKORA HARIMO PASCAL WAHISHWE NA NZABONIMANA.

MUGOBOKANSHURO EPHREM
TEL.0788500520

MUGOBOKANSHURO Ephrem yanditse ku itariki ya: 20-04-2015  →  Musubize

Ngo iyo mibiri se ni ya bitwa bande ko wunva mwari mwarababuze?!!

Magorwa yanditse ku itariki ya: 18-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka