Gicumbi: MINISANTE irakangurira urubyiruko kwirinda icyorezo cya Sida

Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) ibinyujije mu kigo k’igihugu gishinzwe ubuzima RBC yakoze ubukangurambaga mu murenge wa Rushaki wo mu karere ka Gicumbi bwo kwirinda icyorezo cya sida.

Ubu bukangurambaga bwakozwe kuri uyu wa gatanu tariki 17/4/2015, bwari mu rwego rwo gufasha urubyiruko kwirinda icyorezo cya sida hamwe n’abagore babyarira mu bwandu kubigisha uburyo bwo kutanduza umwana atwite anamubyara.

Urubyiruko rwari rwitabiriye ubu bukangura.
Urubyiruko rwari rwitabiriye ubu bukangura.

Umukozi mu kigo k’igihugu gishinzwe ubuzima RBC Sebineza Rwakana Joseph yarari hamwe n’abaturage bo mu murenge wa Rushaki abakangurira kwirinda icyorezo cya Sida no kubigisha gukoresha agakingirizo.

Avuga ko ubu bukangurambaga bugamije gufasha cyane cyane urubyiruko kumenya kwirinda icyorezo cya sida ndetse uwo binaniye kwifata akamenya gukoresha agakingirizo. Ku babyeyi batwite babakanguriye kujya kubigo nderabuzima bakipimisha bakamenya uko ubuzima bwabo buhagaze kugirango batanduza umwana atwite.

Babigishaga uko birinda sida bakoresha agakingirizo.
Babigishaga uko birinda sida bakoresha agakingirizo.

Igihe kandi umubyeyi basanze afite ubwandu bw’agakoko gatera Sida agomba gukurikiza amabwiriza ya muganga agatangira gufata imiti hakiri kare kugirango atanduza umwana atwite ndetse anamubyara.

Komezusenge Alphonse, umwe mu urubyiruko rwari rwitabiriye ubu bukangurambaga we avuga ko yungutse ubumenyi bwo gukoresha agakingirizo, ndetse ko yamenye ko kugatwara mu mufuka umuntu akakicarira atari byiza kuko usanga hari igihe kagenda gatakaza umwuka uba ukarimo maze umusore yajya kugakoresha kagacika, bikaba byatuma yakwandura agakoko gatera sida igihe akoze imibonano mpuzabitsina numuntu wanduye.

Renzaho Donatien ngo yumvaga atakoresha agakingirizo kuko ngo kuri we yumvaga gakoreshwa nugiye gusambana gusa.

Nyuma yo kwigishwa yasanze gafasha umuntu mu buryo bwinshi burimo kumurinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse na sida ariko amenya ko gafasha no kuboneza urubyaro bityo kakarinda uwari we wese kubyara umwana atateguye.

Imyumvire yo kuba atakoresha agakingirizo ngo yasanze ntaho ihuriye n’akamaro k’agakingirizo. Iki gikorwa cy’ubukangurambaga Minisiteri y’ubuzima ifite gahunda yo kubikora mu turere twose tw’igihugu.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Igitekerezo mfite nikijyanye nubuzima kuba abaturage bagwa nzira babura ubuzima kubera uburangare bwa tutireur udaha agaciro ubuzima bwumuntu m ugutanga transiffeur ibageza kuri hopitar ya Kibungo usanga Ambulance iyo hatabonetse indembe ebyiri iyomodoka bafite ntishobora guhaguruka cyeretse umugore ugiye kubyara’Akarere ka Ngoma umurenge wa Rurenge Akagali ka Rugese muzadusure mwirebere Murakoze.

alias yanditse ku itariki ya: 19-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka