Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Ngororero (Igice cya II)

Nk’uko twabibasezeranyije mu nkuru yacu yo ku wa 09 Mata 2015, muri iki gice cy’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, tugiye kwibanda ku butwari bamwe mu batutsi bagize mu kurwanaho ndetse na bamwe mu bagerageje kwifatanya na bo babafasha cyangwa babahisha.

Iby’aya mateka tubikesha ahanini ubuhamya bwa bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagiye bagerageza kwirwanaho kugeza ku munota wa nyuma ndetse na bamwe mu bagize ubutwari bwo kugira bamwe mu batutsi barokora.

Abarokokeye mu Ngororero bashima Padiri Ntiyamira ko yabafashije.
Abarokokeye mu Ngororero bashima Padiri Ntiyamira ko yabafashije.

Ahitwa mu Kesho ka Rubaya hari hatuye abatutsi b’Abagogwe. Ubwo bahungiraga ku musozi witwa Kesho, bamaze iminsi birwanaho kuva mu 1991 aho babashije kunesha ibitero by’abaturage n’interahamwe kugeza mu 1994.

Kanyeshuli Rukundo Pheneas, umwe mu babashije kuharokokera avuga ko abagabo bishyize hamwe maze biyemeza kwirwanaho.

Avuga amwe mu mazina y’abitangaga kurusha abandi nka Kalinda, Ndekezi, Setako, Rwakamba, Mbirizi, Rwego, Gatemeri, Simparinka Ndabarinze, Tegera, Muhire, Kayitsinga, Mikekeno na Kanyarukiga. Gusa aba bakaba barahasize ubuzima, mu Bagogwe 1500 bose bahiciwe.

Mu barokotse Jenoside mu Kesho higanjemo abagabo, ahanini ngo kubera ahantu habi h’imanga banyuraga ndetse n’umugezi wa Giciye wari wuzuye watwaraga ab’intege nke bageragezaga kuhanyura.

Abarokokeye mu Ngororero bashima Padiri Ntiyamira ko yabafashije.
Abarokokeye mu Ngororero bashima Padiri Ntiyamira ko yabafashije.

Bamwe mu bantu bavugwa ko barwanye ku batutsi ndetse abenshi bakahasiga ubuzima harimo Padiri Nkezabera Augustin wari muri Paruwasi ya Muramba wajyaga mu cyaro agafata abatutsi bahigwaga hamwe n’abakomerekejwe akabazana kuri paruwasi kuva mu 1991, ariko yicwa mu 1994.

Hari kandi Musenyeri Gasore Louis na Padiri Rwigenza Francois bari i Kibirira muri Paruwasi ya Muhororo n’ababikira batandukanye. Aba na bo ngo babashije gufasha abatutsi igihe kirekire kugeza ubwo banze ko interahamwe zinjira mu mazu bari barabahungishirijemo ariko mu 1994 zibanza kubica mbere yo gutikiza abatutsi ibihumbi 24, nkuko Kabanda Aimable wahahungiye kuva mu 1990 abivuga.

Undi we utarahigwaga ariko akaba yararwanye ku batutsi igihe kirekire kuva mu 1990, ni Padiri Ntiyamira Prosper wabaga muri Paruwasi ya Rususa.

Perezida wa IBUKA mu karere ka Ngororero ashima ababgerageje kwirwanaho no gufasha abatutsi.
Perezida wa IBUKA mu karere ka Ngororero ashima ababgerageje kwirwanaho no gufasha abatutsi.

Uyu ngo yageragezaga guhisha abatutsi bahigwaga, kubagaburira aho bihishe, kubaha amasakaramentu n’ibindi.

Mu 1994 mbere yo kwicira mu Ngoro ya Muvoma abatutsi ibihumbi 14, uyu mupadiri n’ubu ukiriho ngo yarimuwe igitaraganya ajyanwa ku Nyundo.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Ngororero, Niyonsenga Jean d’Amour, umwe mubafashijwe n’uyu mupadiri akaba avuga ko yababereye umuyobozi mwiza war oho akaba abishimirwa.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ugiraneza ukayisanga ahugiye.uwopadiri.yakozi bikwiye.umukozi.wimana

BUCYEYENEZ yanditse ku itariki ya: 12-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka