U Butaliyani: Ishuri rya Istituto Leopardi ryibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Ishuri ryisumbuye rya Istituto Leopardi riherereye mu mujyi wa Milan mu Butaliyani, ryibutse Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Igikorwa kibaye ku nshuro ya kabiri nyuma y’uko ubuyobozi bwiyemeje kujya bwibuka iyo Jenoside buri mwaka.
Uyu muhango wabaye kuwa kane tariki 16/4/2015, wamaze kujya muri gahunda ngarukamwaka y’iki kigo bitewe na Habimana Jean Paul umwe mu bacitse ku icumu muri Jenoside uhigisha wasabye ko mu kwezi kwa kane hajya haba umunsi wo kwibuka, igitekerezo cyakirwa neza n’ubuyobozi bw’ikigo.
Hafashwe icyemezo ko buri mwaka hazajya habaho umunsi wo kwibuka, hagatumirwa Abanyarwanda kugira ngo abanyeshuri barusheho gusobanukirwa.
Mu ijambo rye, umuyobozi w’iki kigo yagize ati “Twifatanije n’Abanyarwanda bose muri iki gihe gikomeye, kandi turabashimira kuba mwemeye kuza gusobanurira abanyeshuri amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”
Abanyarwanda n’inshuti zabo bari bari bitabiriye iki gikorwa, bashimiye iki kigo kubera icyubahiro bakomeje guha abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Bafashe n’umwanya wo gusobanurira abanyeshuri ko n’ubwo Jenoside yasigiye Abanyarwanda ibibazo byinshi, ubu hari intambwe iri guterwa mu burezi, mu bukungu no mu bumwe n’ubwiyunge mu Rwanda.
Nyuma y’ibiganiro bitandukanye harimo n’ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyeshuri bahawe umwanya babaza ibibazo banatanga ibitekerezo bitandukanye.
Kigali Today
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni byiza ko abarokotse aho bari hose bibuka abacu.
Bibere isomo amahanga yose!
Abacu bose tuzahora tubibuka kandi thrashimira abavandimwe Bo mu butaliyani babwira isi yose amahano urwanda rwaguyemo arenze urugero.turagushimiye Jean Paul kubwigitekerezo Liza.
Iki gikorwa iki kigo cyo mu Butaliyani cyiyemeje cyagombye kubera Isi yose impamvu yo guha icyubahiro abazize jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
dukomeze kwibuca abatutsi bishwe muri jenoside tubaha icyubahiro bakwiye