Igipimo cya ruswa cyaragabanutse mu bapolisi no mu bucamanza ahandi kiriyongera

Inama y’Igihugu ngishwanama yo kurwanya ruswa n’akarengane igizwe n’abayobozi b’inzego zitandukanye yagaragaje ko kurya ruswa byagabanutse mu bagize Polisi y’Igihugu n’ubucamanza muri 2014, ahandi nko mu nzego z’ibanze, mu bikorera no mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka; igipimo cya ruswa kiriyongera.

Ubwo iyi nama yateranaga ku wa gatanu tariki 17 Mata 2014, itumijwe n’Urwego rw’Umuvunyi, abayitabiriye bagaragaje ko ruswa yiganje cyane mu nzego zitanga servisi, mu itangwa ry’amasoko ndetse n’akazi.

Umuyobozi wa Polisi y'Igihugu, IGP Emmanuel Gasana ari mu bagize Inama ngishwanama yo kurwanya ruswa n'akarengane.
Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu, IGP Emmanuel Gasana ari mu bagize Inama ngishwanama yo kurwanya ruswa n’akarengane.

Imibare y’Urwego rw’Umuvunyi igaragaza ko ruswa mu bagize Polisi y’igihugu yari kuri 8.25% muri 2013, ikaba yaragabanutse kugera kuri 5.18% mu mwaka wa 2014; mu nzego z’ubucamanza ruswa yari kuri 2.38% muri 2013, igabanuka kugera kuri 1.81% mu mwaka ushize wa 2014.

Mu nzego igipimo cya ruswa cyiyongereye, hari mo Ikigo cy’ubutaka cyari kuri 1.74% muri 2013, muri 2014 kiba kuri 1.96%; Inzego z’abikorera zari kuri 2% muri 2013, ziza kuri 2.89% muri 2014; inzego z’ibanze nazo zari kuri 3.62% muri 2013, ziba kuri 3.64% muri 2014.

Imbonerahamwe igaragaza uko igipimo cya ruswa cyifashe muri 2014 mu nzego zimwe na zimwe bagereranyije na 2013.
Imbonerahamwe igaragaza uko igipimo cya ruswa cyifashe muri 2014 mu nzego zimwe na zimwe bagereranyije na 2013.

Amadosiye arebana na ruswa yakiriwe mu Bushinjacyaha mu mwaka ushize wa 2013-2014, ngo aragera kuri 225, muri yo ayoherejwe mu nkiko akaba 155. Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika, Richard Muhumuza yatangarije abanyamakuru ko ibi ari byo byaha byashoboye kugaragara, ariko ngo byagombaga kuba ari byinshi cyane.

Umuvunyi Mukuru wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Bernadette Kanzayire yagize ati “Inama ngishwanama yo kurwanya ruswa n’akarengane yiyemeje kutihanganira uwo ari we wese ruswa yagaragaraho, ndetse no gushyiraho ingamba zikomeye zo kuvumbura abishora mu byaha bya ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano nayo”.

Abagize Inama y'Igihugu ngishwanama yo kurwanya ruswa n'akarengane.
Abagize Inama y’Igihugu ngishwanama yo kurwanya ruswa n’akarengane.

Inama y’Igihugu ngishwanama yo kurwanya ruswa n’akarengane igizwe n’abaministiri muri MINALOC, MININTER, MINIJUST, Umuvunyi Mukuru, Umuyobozi Mukuru wa Polisi, Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta, Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Umuyobozi w’ikigo cyo gutanga amasoko ya Leta, ndetse n’abayobozi mu rugaga rw’abikorera n’imiryango ya Sosiyete Sivile.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ruswa munzengo zubucyamanza hasi nimyinshi pe utanga ikirengo ukaburanta wasomerwa ugasanga barahinduye icyowaregeye bikakuyobera mundufache ntaho ntibyoroche mumkiko zibanze ntabunzi basigaye barihaye abahecha binkiko mugire akazikeza Murakoze mudufache

bariganza yanditse ku itariki ya: 18-04-2015  →  Musubize

UMUGABO WAYOBOYE IRST NDUWAYEZU JEAN BATISTE YARANZWE NA RUSWA,AKARENGANE,KANDI RAPORO ZAGEZE HOSE CYANE KU MUVUNYI.HAKOZWE ICYI NGO AKURIKIRANWE AHUBWO NI MANZA AREGWA ZA RUSWA ZISUBIKWA BURI GIHE.AHUBWO BA GITIFU NIBO BIRIRWA BAFUNGWA.HARI ABARIYE BIGARAMIYE.

kamagaju yanditse ku itariki ya: 18-04-2015  →  Musubize

Mu Rwanda abarya ruswa ni bakeya ugereranije n’abaturanyi ariko bake bacu bayirya baca amajosi.Mwohereje ububasha bwose mu Turere ariko mugure n’amapingu ahagije kubera icyicumi.Rwiyemezamirimo yatangiraga akazi yaramaze kujya mu gihombo kubera ruswa yatanze none kwishyurwa bizihuta ariko ahabwe inusu.Nimubanze murebe imitungo y’umurengera ba Executifs,procurement,daf,ingenieur bo mu Turere bigwijeho nkaho hari ahandi bakura.Executif cg undi mukozi w’Akarere yakubaka inzu ya etage,agatunga rukururana nta deni ntakurikiranwe?Nabo ngo bagemurira ababashyize mu myanya ari nayo mpamvu abo bakuru batagira aho bagaragara ku rutonde rwa Minijust kuri corruption.

mironko patrice yanditse ku itariki ya: 18-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka