Kayonza: Akarere kishyuye miliyoni 133 kubera uburangare bwa rwiyemezamirimo

Akarere ka Kayonza gaherutse kwishyura umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi [EU] Miliyoni zigera ku 133 z’amafaranga y’u Rwanda kari karahawe n’uwo muryango nk’inkunga.

EU yahaye Akarere ka Kayonza ayo mafaranga mu mwaka w’2009 kugira ngo akoreshwe mu mishinga yo kubakira abasigajwe inyuma n’amateka no kuvana abana b’inzererezi ku mihanda.

Mu gushyira mu bikorwa iyo mishinga Akarere ka Kayonza kifashishije umuryango utegamiye kuri leta witwa SRUD bitewe n’uko EU yanyuzaga ayo mafaranga kuri konti z’akarere.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Mugabo John avuga ko iyo mishinga yombi yakozwe ndetse hari amazu 40 yubakiwe abasigajwe inyuma n’amateka mu Kagari ka Musumba ko mu Murenge wa Nyamirama.

Mugabo avuga ko n'ubwo amafaranga yasubijwe nta gihombo kinini kirimo kuko ibyo yagombaga gukora n'ubundi yabikoze.
Mugabo avuga ko n’ubwo amafaranga yasubijwe nta gihombo kinini kirimo kuko ibyo yagombaga gukora n’ubundi yabikoze.

Mugabo akomeza avuga ko n’ubwo iyo mishinga yakozwe ariko umuryango wa EU wakoze igenzura [audit] ureba uburyo ayo mafaranga yakoreshejwe biza kugaragara ko umuryango wa SRUD washyiraga mu bikorwa iyo mishinga udafite impapuro zihagije zigaragaza uko ayo mafaranga yakoreshejwe, bigaragara ko hari amafaranga SRUD yagombaga kwishyura.

Gusa bitewe n’uko EU yanyuzaga ayo mafaranga kuri konti z’Akarere ka Kayonza, byabaye ngombwa ko akarere ariko kishyura ayo mafaranga. Ayo mafaranga yavanywe ku ngengo y’imari y’akarere yishyurwa umuryango wa EU.

N’ubwo SRUD yashyize akarere mu gihombo bisa nk’aho bitoroshye kuyikurikirana kuko uwayiyoboraga yagize impanuka yitaba Imana birangira ifunze imiryango.

Mugabo ati “Ni NGO [umuryango utegamiye kuri leta] yarafunze, uwayiyoboraga yaje gukora impanuka yitaba Imana, ariko turacyiga mu rwego rw’amategeko icyakorwa”.

Umuyobozi w’akarere akomeza avuga ko n’ubwo abanyamategeko b’Akarere ka Kayonza bakiri kwiga icyakorwa, nta cyizere kiri hejuru ako karere gafite cyo kugaruza ayo mafaranga, kuko “bagiye babwirwa ko bitoroshye gukurikirana mu nkiko umuryango utegamiye kuri leta kandi utakibaho. Ubu hakaba hari kurebwa niba byashoboka kurega umuntu ku giti cye”.

Yungamo ko n’ubwo habayeho gusubiza ayo mafaranga bidakwiye gufatwa nk’igihombo cyane kuko ibyo yagombaga gukora byakozwe kandi bikaba byaragiriye akamaro abaturage.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Oya rwose ibyo mayor asubije ntibisobanutse! Kuki ashyira imbaraga mugutagatifuza amakosa ya rwiyemezamirimo???!!!! Nonese niba avuga ko ntagihombo cyabaye kuki EU ibishyuza ako kayabo?Niyerure avuge ko ari ayasagutse,naho ubundi rwose ibisobanuro atanze biratera kwibaza kumikoranire ye n’uwo rwiyemezamirimo.None se uwapfuye bamuhambanye n’imitungo ye? Iyo sosiyete ivuyeho se n’imitungo yayo ihita izimira?!!!

MAHIRWE yanditse ku itariki ya: 19-04-2015  →  Musubize

Mayor,uradutuburiye kabisa.ngo amafaranga mwarayashubije,ibikorwa yagombaga gukora byarakozwe kdi ngo nta gihombo.ibyo wabihuza ute?iminsi y’umu....ni 40.itekinika rya kayonza!muri aba mbere muri EA.

AKAGA yanditse ku itariki ya: 19-04-2015  →  Musubize

ariko abayobozi ntibakadufate nk’abadatekereza,ubwo hejuru ya 100 000 000 ntagihombo?bage babazwa ayo makosa

Alias yanditse ku itariki ya: 19-04-2015  →  Musubize

Ariko Mayor, Bishoboka gute kuvuga ko nta gihombo ayo mafaranga mwasubije yaravuye mu Ngengo y’Imari y’Akarere? Wowe Wumva ibyo bintu aribyo koko?

None Izo Million zasubijwe, iyo zijya guha abaturage bari mubyaro amazi?, Imihanda? centre de Sante?..
Vuga ko mwahuye n’Ibyago wisegure usabe Imbabazi ariko ibyuko ntagihombo ntibishoboka.

Twahombye Kabiri: Habaye amakosa yo kudakoresha ayo mafaranga yose uko yatanzwe.. Kuko ayo mazu yubatswe aba yarahawe amashanyarazi, Biogas, Inka, hagakorwa n’Imihanda Ijyayo.
Ibyo ubwabyo bitabaye bishyurwa hakoresheje amafarnga ya Leta yakabaye akora Ibindi... Niba abanyamakuru batakubeshyeye, ariko wasubije rwose birababaje cyane.

F yanditse ku itariki ya: 18-04-2015  →  Musubize

imanishimwe ubwo ntagihombo kuko niho iwacu kayonza mumugi.kd ndahakunda mpifuriza ibyiza gusa

rurangwa ronald yanditse ku itariki ya: 18-04-2015  →  Musubize

ariko se ubwo uwo mumeya murumva haricyo asobanuye kubona akarere gapfusha ubusa amafranga yabaturage angana atyo nubukene bafite no kubura amazi byatubayeho akarande

gakire yanditse ku itariki ya: 18-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka