Nyabiheke: Impunzi zatangiye guhabwa amafaranga mu mwanya w’ibyo kurya

Impunzi z’Abanyekongo zicumbikiwe mu Nkambi ya Nyabiheke iherereye mu Murenge wa Gatsibo ho mu Karere ka Gatsibo, ku wa gatanu tariki 17 Mata 2015 zatangiye guhabwa imfashanyo y’amafaranga mu mwanya wo guhabwa ibyo kurya nk’uko byari bisanzwe bigenda.

Iki cyifuzo cyatekerejwe n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa ku Isi (PAM/WFP) hamwe n’Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kwita ku mpunzi (UNHCR), ku bufatanye na Minisiteri ishinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi (MIDIMAR) kirasuzumwa nyuma hemezwa ko izi mpunzi zigiye kujya zihabwa amafaranga mu mwanya w’ibyo kurya.

Nk’uko izi mpunzi zibyivugira, iki cyifuzo zacyakiriye neza bitewe n’uko ahanini imfashanyo y’ibiribwa bahabwaga itari ikibahaza bitewe n’uko yari isigaye ari nkeya cyane kandi idahinduka, bityo bahitamo kujya bahabwa amafaranga buri muryango ukazajya wihitiramo ikiwutunga. Ibi ngo bizabafasha kandi kurya indyo yuzuye kuko bagiye kujya bihahira ibyo bifuza.

Zimwe mu mpunzi z'abanyekongo zikambitse mu nkambi ya Nyabiheke.
Zimwe mu mpunzi z’abanyekongo zikambitse mu nkambi ya Nyabiheke.

Murebwayire Gorette umuyobozi w’inkambi ya Nyabiheke avuga ko kugira ngo iyo serivisi ibashe kugezwa kuri izi mpunzi hari kwifashishwa uburyo bw’ikoranabuhanga, aho impunzi zizajya zibasha kugezwaho ayo mafaranga hifashishijwe telefone igendanwa, ibi bikazajya bishyirwa mu bikorwa ku bufatanye na Banki ya I&M Bank ari nayo ifitanye amasezerano na PAM.

Yagize ati “Twasanze aribwo buryo buzoroha cyane kugira ngo ayo mafaranga abashe kugezwa kuri buri muryango biworoheye, kuko kugeza ubu buri muryango wamaze guhabwa telefoni igendanwa, bityo mu gihe cyo kwakira amafaranga bakazajya babona ubutumwa bugufi nk’uko bisanzwe bigenda no ku bandi bakiriya basanzwe, ubundi bajye kuyakira ku kicaro cya Banki cyateganyijwe kuko nacyo twarakibegereje”.

Biteganyijwe ko buri muntu azajya ahabwa amafaranga y’u Rwanda 6300 mu gihe cy’ukwezi Banki yamaze gukataho ayayo. Inkambi y’impunzi ya Nyabiheke yashinzwe mu mwaka wa 2005, ikambitsemo impunzi zigera ku bihumbi 13 na 780.

Iyi gahunda yatangiriye mu nkambi ya Gihembe iherereye mu Karere ka Gicumbi hakaba hatahiwe iyi ya Nyabiheke. Biteganyijwe kandi ko izakomereza no mu zindi nkambi zose zo mu Rwanda.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

utazi ubuhunzi arabubarirwa naya, namashuri kuba iwabandi niko bigenda

Bwanakweli yanditse ku itariki ya: 19-03-2017  →  Musubize

AYOMAFRANGA KUNKAMBI YA NYABIHEKE NA GIHEMBE,ARAHAGIJE,KUBERAKO BABONA AHO BAHAHIRA.ARIKO INKAMBI YA KIGEME, ABABISHINZWE RWOSE NIBATABARE KUKO HARINZARA IRENZE URUGERO.IYINKAMBI IRAMUTSE,IHAWE AYOMAFRANGA,ARI,ABANYENKAMBI,ARI,ABATURAGE, ABAKWICWA N’INZARA.KUKO, IGIHINGWA KIHARANGWA N’IBITI GUSA.AMAKARA NTAKIBAZO.GUSA ABABISHINZWE BABEBARETSE GUTANGA, AMAFRANGA MUNKAMBI YA KIGEME.

ANICET yanditse ku itariki ya: 2-05-2015  →  Musubize

Aya mafaranga ni Serumu koko, izimpuzi zikwiye ku byibazo zigafata inzira iziganisha iwabo, aho zijya gushaka ubundi buryo bwo kubaho naho iyi Serumu ntacyo izazimarira nagito, kimw mu byo nzi neza nuko abanyekongo ufite umuryongo muto afite byibuze abantu 4 , ku bihumbi 6500 ni make cyane cyane.

Bibare isomo batahe bajye gukorera iwabo, na ho imibereho y’ubuhunzi ndumva ari bindi.

Robert Bond yanditse ku itariki ya: 18-04-2015  →  Musubize

nibyokabisa abagiraneza ntako batagize nikera guhera 1996 ?usibye kuba make nibyiza ko hashakirwa ikibazo zigataha iwabo cg hagashakwa ubundi buryo ntibahore bategereje akimuhana kazimvura ihise.

uk yanditse ku itariki ya: 18-04-2015  →  Musubize

Ayo mafaranga ni make cyaneeeeeeeee!! Ntacyo azabamarira ahubwo azateza ubusambo nubwicanyi mu gace impunzi ziherereyemo keretse niba umunyamakuru yibeshye !! 6000-7000 frw ku kwezi nuruhinja ntiyaruhaza!

Karasira yanditse ku itariki ya: 18-04-2015  →  Musubize

FRW6300 Ku kwezi ko ari make .ubwo bayaguramo iki

baptiste yanditse ku itariki ya: 18-04-2015  →  Musubize

icyocyo murakishe rwose 6300frw ni amafaranga macye peeee

impunZi yanditse ku itariki ya: 17-04-2015  →  Musubize

Nibyokoko amafaranga bahaye impunzi asimbura ibyo kurys nimeza ariko ababishinzwe ba
kosore connection kuko kugezubu bamwe babuze ukobabona ayo mafara nga murakoze

pacifique yanditse ku itariki ya: 17-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka