Huye: Nyuma y’uruzinduko rwa Perezida, abikorera biyemeje kurushaho gushora imari mu bikorwa bifatika

Nyuma y’aho Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, agendereye Akarere ka Huye Tariki ya 12 Mata 2015 akaganira n’abikorera ku cyakorwa kugira ngo barusheho guteza imbere akarere kabo, baravuga ko biteguye kwishyira hamwe bakagera ku bikorwa bibateza imbere ndetse binateza imbere abanyehuye muri rusange.

Vincent Semuhungu, Perezida wa Koperative Ingenzi yabimburiye izindi kubaka isoko mu Mujyi wa Butare, avuga ko biteguye kubaka izindi nzu z’ubucuruzi.

Agira ati “Twagize amahirwe yo kugira imihanda ya kaburimbo idukikije. Turateganya ko guhera mu kwezi kwa karindwi tuzubaka inzu z’ubucuruzi za etaji imwe ku muhanda uva mu Cyarabu werekeza mu Rwabayanga”.

Perezida Kagame aherutse gusura ibikorwa binyuranye mu Karere ka Huye anaganira n'abavuga rikumvikana.
Perezida Kagame aherutse gusura ibikorwa binyuranye mu Karere ka Huye anaganira n’abavuga rikumvikana.

Naho we ku giti cye, ngo isarumara asanganywe ahitwa ku Karubanda ikaba iri mu kibanza kinini abona atakomeza gupfusha ubusa, arateganya kuzarihinduramo ishuri ryigisha imyuga.

Ati “Ndatekereza kwigisha ububaji, gusudira n’ibijyanye no gukora amazi. Ndatekereza kubisaba akarere, nikabinyemerera iryo shuri nzarishyiraho”.

N’abikorera bandi barateganya kwegeranya imbaraga bakajya batumiza ibicuruzwa hanze y’u Rwanda.

Uwitwa Aphrodice Misago ati “Ndatekereza gushaka bagenzi banjye ducuruza bimwe, tukishyira hamwe, tukazajya dutumiza ibintu hanze, noneho ibyo abacuruzi bo mu turere duturanye bakuraga i Kigali bakazajya babikura ino aha”.

Perezida wa Repubulika ngo yabemereye ko nibatangira gutumiza ibicuruzwa hanze, amazu ya Magerwa atari agikora azashyirwamo abakozi.

Perezida Kagame yemereye abanyehuye ko umunsi batangiye gutumiza ibicuruzwa mu mahanga amazu ya MAGERWA ari i Huye azongera agahabwa abakozi bakahakoresha.
Perezida Kagame yemereye abanyehuye ko umunsi batangiye gutumiza ibicuruzwa mu mahanga amazu ya MAGERWA ari i Huye azongera agahabwa abakozi bakahakoresha.

Uretse kwiteza imbere, abikorera batekereza ko n’iterambere ry’abaturage muri rusange rikenewe.

Lambert Byemayire, umuyobozi w’urugaga rw’abikorera i Huye ati “Twasabye Perezida wa Repubulika ko ibigo by’ubushakashatsi nka RAB na kaminuza ubushakashatsi bakora ku buhinzi n’ubworozi n’ibindi bigera ku muturage babishyiramo imbaraga, tugateza umuturage imbere. Dushaka kugira umuturage ukize, ari we shingiro ry’amajyambere”.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Eugène Kayiranga Muzuka, avuga ko ibikorwaremezo abanyehuye bari bakeneye ngo batangire ibikorwa bifatika babigejejweho: imihanda, amatara, sitade, ikawa ya Maraba, gare, n’ibindi, kandi ngo biteguye gukomeza gufasha abikorera no mu bindi bazagaragaza ko bikenewe kugira ngo bateze imbere umujyi n’akarere byabo.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka