Rusizi: Umupolisi w’u Burundi yahungiye mu Rwanda

Cyiza Alexandre, umupolisi wo muri Komine ya Mugina, Intara ya Cibitoki mu Burundi yahungiye mu Rwanda nyuma yo kubona ko ubuzima bwe buri mu kaga.

Cyiza avuga ko intandaro yo guhunga kwe ari Filime igaragaza imikorere y’igipolisi cy’iwabo n’uburyo kigomba kuvugururwa abapolisi baho bakaba abanyamwuga yakoze igakundwa cyane n’abayobozi barimo n’umukuru w’igihugu.

Nyuma y’iyo filime ngo haje abantu bakomeye mu buyobozi barimo n’abapolisi bashaka kwiyitirira icyo gihangano cya Cyiza nawe arabyanga. Kuva icyo gihe ngo ntiyigeze agira amahoro kuko ngo yahoraga ashyirwaho iterabwoba n’abayobozi bakuru barimo abashinzwe umutekano, ari nayo mpamvu yigiriye inama yo guhunga kuko yabonaga no gupfa bamwica cyane cyane muri iki gihe mu gihugu cyabo hari umwuka mubi nk’uko abivuga.

Kaporali Cyiza yahungiye mu Rwanda kubera impungenge ku mutekano we.
Kaporali Cyiza yahungiye mu Rwanda kubera impungenge ku mutekano we.

Cyiza avuga ko ubusanzwe nta mupolisi cyangwa umusirikare ubarizwa mu ishyaka runaka ariko ubu ngo asanga igipolisi cy’u Burundi gisa n’icyivanze mu mashyaka kuko kitubahiriza inshingano zacyo neza, ngo abaturage bicwa mu buryo bwa kibandi ntihagire abakurikirana uko abaturage bishwe.

Ikindi uyu Cyiza ufite ipeti rya Kaporari anenga ubuyobozi bw’u Burundi ngo ni uko urubyiruko bita “Imbonerakure” rwahawe imbunda ku buryo rugenda ruhohotera abaturage bamwe bakicwa nizo mbonerakure, ibyo we afata nk’interahamwe zakoze Jenoside mu Rwanda kuko ngo atumva ukuntu abaturage bahabwa intwaro za gisirikare.

Cyiza avuga nyuma yo gukora ubushakashatsi ngo yumvise agomba guhungira mu Rwanda kuko ngo asanga ari igihugu cyubahiriza uburenganzira bwa kiremwa muntu.

Nyuma yo gutotezwa ngo yahisemo guhungira mu Rwanda.
Nyuma yo gutotezwa ngo yahisemo guhungira mu Rwanda.

Uyu mupolisi avuga ko kutubahiriza itegeko nshinga mu gihugu cy’ubundi aho umukuru w’igihugu cyabo ashaka kongera kwiyamamariza manda ya gatatu byateye umwuka mubi ku buryo nawe ahamya ko abahunga badahunga ubusa, kuko ngo umuntu wese utavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi isaha n’isaha ashobora kugirirwa nabi ari nayo mpamvu abaturage benshi bari kugenda bahunga imbonerakure zibashyiraho iterabwoba.

Kigali Today yashatse kumenya niba koko Cyiza ari umupolisi mu gihugu cy’u Burundi maze ubuyobozi bw’inkambi ya Nyagatare ndetse n’ubw’Akarere ka Rusizi buyitangariza ko koko yaje nk’impunzi y’umupolisi.

Kugeza ubu Cyiza ari kumwe n’izindi mpunzi z’Abarundi mu nkambi ya Nyagatare yakira impunzi by’agateganyo ibarizwa mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

imana irinde abarundi nibahure nibyotwahuyenabyo ahubwo nimbabishoka mubatabarize kuko izombonerakure. ndumva nahozitaniye ni nterahamwe

kalinda yanditse ku itariki ya: 18-04-2015  →  Musubize

nimuhumure uwiteka arahari barindi bacu

FISITON yanditse ku itariki ya: 17-04-2015  →  Musubize

Imana irinde ababanyi bacu babarundi kabisa kuko imbonerakure zasaze

FISITON yanditse ku itariki ya: 17-04-2015  →  Musubize

Musengere akarere kibiyaga bigali.

Gakwavu shabani yanditse ku itariki ya: 17-04-2015  →  Musubize

ndabona ibintu i Burundi bitoroshye rwose

joseph yanditse ku itariki ya: 17-04-2015  →  Musubize

Bigabo narabivuze bangira nayo INTERAHAMWE equal IMBONERAKURE ubwo byaje nyine kandi byanavuzwe ko umunsi Imbonerakure zari zirangije amahugurwa muri Congo zambukanye na zimwe mu nterahamwe (FDLR)bazana i Burundi, nta kindi bazi rero ni ukurimbura abantu murabe maso bashingantahe !

Imana ibarinde imigambi mibisha ya Satani !

bigabo yanditse ku itariki ya: 17-04-2015  →  Musubize

Ndashima Uyumuvandimwe Kuko Yahisemoneza Atabara Ubuzimabwe Akanahitamo Guhungira Iwacu Mu Rwanda Nkukonawe Abyivujyira U Rwanda Nijyihugugifite Umutekano Uhagije Natuze Umutekanowe Urarizwe Nezacyane

Tuyishime Noel yanditse ku itariki ya: 17-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka