Imihigo ngo igiye kugira gahunda kandi ihuzwe n’ingengo y’imari

Inama yatumijwe na Ministiri w’Intebe, Anastase Murekezi ikaba yahuje abayobozi batandukanye b’igihugu n’abafatanyabikorwa ba Leta kuri uyu wa 16 Mata 2015, yanzuye ko imihigo igomba kujya ihuzwa n’ingengo y’imari ya buri mwaka, kugira ngo ibashe kugerwaho nk’uko iba yarahizwe.

Ministiri w’Intebe yasabye abayobozi barebwa no gutegura imihigo, gukorana bya hafi n’abaturage ndetse n’inzego z’abikorera hamwe n’imiryango itegamiye kuri Leta, kuko ngo byagaragaye ko ibyo abayobozi bahigira imbere ya Perezida wa Repubulika, bigenda bigorana kugerwaho.

Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi yemeje ko imihigo igomba kujyanishwa n'ingengo y'imari kugira ngo bakureho icyuho kiyigaragaramo.
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yemeje ko imihigo igomba kujyanishwa n’ingengo y’imari kugira ngo bakureho icyuho kiyigaragaramo.

Aho umwaka w’ingego y’imari ugeze kugeza ubu, ngo imihigo imaze kugerwaho neza ni 47% ku rwego rw’igihugu, naho Umujyi wa Kigali wo ngo wamaze kwesa ingana na 57%, i Burasirazuba ni 55.9%, i Burengerazuba 52.7%, Amajyepfo yesheje 67%, mu Majyaruguru naho ngo barimo kuyikora ku buryo ngo bizeye kurenza igipimo cya 73%.

Ministiri w’Intebe, Anastase Murekezi yatanze umwanzuro ku bibazo biri mu mihigo agira ati “Gutegura ingengo y’imari bigomba kujyana no gutegura imihigo muri uyu mwaka utaha, ubundi ntabwo byari bimeze neza; kandi tugomba guhora iteka twiteguye uko igikorwa iki n’iki kizakurikina n’ikindi”.

Yasabye ko abaturage bagira umwanya uhagije mu gutegura imihigo, ndetse abayobozi bakarushaho kunoza imikoranire n’imiryango itegamiye kuri Leta hamwe n’abikorera, bo ngo basanzwe bafite imishinga ikomeye cyane mu rwego rw’igihugu na mpuzamahanga.

Icyashimishije abayobozi kurushaho, ni uko kwishyura ba rwiyemezamirimo baba bakoreye urwego runaka, bizajya bikorwa n’urwo rwego rwatanze isoko aho kwishyurirwa muri Ministeri y’Imari n’Igenamigambi, nk’uko ubusanzwe byagendaga.

Minisitiri Anastase Murekezi yagize ati “Urwego rwatanze isoko ni rwo rwishyura; amakosa yose azabaho yaba gutinda cyangwa kwaka ruswa mu kwishyura; tuzashyira mu kagozi abazaba bayafatiwemo.”

Ministiri w’Intebe yabagiriye inama ko ikibazo cy’ibura ry’ingufu z’amashanyarazi mu baturage, ngo gishobora gukemurwa mu kwishakamo ibisubizo kwabo, hakoreshejwe uburyo bubegereye nko gukora biyogazi no gukoresha neza ingufu basanganwe.

Asaba kandi ko imihigo yagaragaweho guhindura ubuzima bw’abaturage nk’ubwishingizi mu kwivuza (mituelle de santé), kubaka ibyumba by’amashuri na VUP, ngo bigomba gukomeza guhabwa imbaraga.

Uturere tuzajya duhiga utundi, ngo tugiye kujya duhembwa amafaranga, aho guhabwa ibikombe nk’uko byari bisanzwe.

Iyi nama y’ivugururwa ry’imihigo, Ministiri w’Intebe yayigiranye n’abaministiri batandukanye, abanyamabanga bahoraho muri za Ministeri, abayobozi b’ibigo n’abo mu nzego z’ibanze bari kumwe n’abikorera ndetse n’abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta inyuranye.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka