DRC: Abayobozi ngo bahangayikishijwe n’ubwigomeke bwa FDLR muri Kivu y’Amajyaruguru

Mu nama y’umutekano yahuje inzego z’umutekano muri Kivu y’Amajyaruguru mu Mujyi wa Goma kuri uyu wa 16 Mata 2015, ubwigomeke bw’abarwanyi ba FDLR bwagarutsweho, ubuyobozi bw’ingabo busabwa kugira icyo bukora ngo burengere abaturage.

Mu nama iyobowe na Feller Lutayichirwa, Umuyobozi w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru Wungirije, hagaragajwe ibikorwa by’umutekano muke bikorwa na FDLR mu bice bya Rutshuro na Masisi aho abarwanyi ba FDLR batega ibico ingabo n’abaturage bakarasa imodoka barimo bagatwara abandi bugwate.

Abasirikare ba Kongo bahangayikishijwe n'ibitero bagabwaho na FDLR.
Abasirikare ba Kongo bahangayikishijwe n’ibitero bagabwaho na FDLR.

Tariki ya 15/4/2015 abarwanyi ba FDLR bashimuse abantu 30 bari muri Fuso bava ahitwa Magoba bagana Goma bafatwa bageze i Nyanzare, ingabo za Kongo ziri muri Regime 806 zirabakurikira zirababura.

Ubuyobozi bw’ingabo za FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru bwasabwe gukora ibishoboka zikagarura umutekano mu bice bya Nyamilima na Binza aho abarwanyi ba FDLR bamaze iminsi bisubije bagatangira guhungabanya umutekano w’abaturage.

FDLR yatangiye kwihorera kubera abarwanyi bayo bafatwa n’ingabo za Kongo

Bamwe mu banye Kongo batuye mu bice bya Rutshuru bavuga ko mbere y’uko ibikorwa byo gufata abarwanyi ba FDLR bitangira bari bafite umutekano ariko kuva aho abarwanyi bayo batangiriye gufatwa n’ingabo za Kongo ngo FDLR yatangiye kubabuza umutekano yihorera ku barwanyi bayo bafatwa.

Bamwe mu barwanyi ba FDLR bafunzwe n'ingabo za Kongo zabafashe bashaka gutaha.
Bamwe mu barwanyi ba FDLR bafunzwe n’ingabo za Kongo zabafashe bashaka gutaha.

Muri iyo nama y’umutekano, Ubuyobozi bw’Ingabo muri Kivu y’Amajyaruguru bwagaragaje ko bumaze gufata abarwanyi ba FDLR 123 harimo Abanyarwanda 93 n’Abanyekongo 30, muri bo harimo abana 35, ingabo za Kongo zikavuga ko zabashyikirije Monusco kugira ngo basubizwe mu miryango naho abakuru bagafatwa nk’imfungwa z’intambara.

Gufatwa kw’abarwanyi ba FDLR ntibyayishimishije kuko ngo biherekezwa no gutega ibico ingabo za Kongo no kwica abaturage baba bazitungiye agatoki.

Tariki ya 6/4/2015 abarwanyi ba FDLR bateze igico imodoka yari itwaye umusirikare w’ingabo za Kongo uyobora igice cya Masisi Col Raphael Bawili apfana n’abamwungirije barimo umu Lt Colonel na n’umu Captain, abandi basirikare batandatu bari batwaye abarwanyi ba FDLR bafashwe mpiri.

Monusco ivuga ko kuva tariki ya 11/4/2015 abantu batanu bishwe n’abarwanyi ba FDLR naho umusirikare umwe w’ingabo za Kongo FARDC arakomereka abandi ibatwara muri Rutshuro.

Ibi bikorwa ngo byakurikiwe no gutera ku birindiro by’ingabo za Kongo ziyoborwa na Col Byinshi biri i Ruvunga mu burengerazuba bw’ikigo cya Gisirikare cya Rumangaho kiri ku birometero 50 uvuye mu Mujyi wa Goma.

Abarwanyi ba FDLR bivugwa ko bafatirwa ku rugamba barabivuguruza

Abarwanyi ba FDLR bubuye ibikorwa byo kwihimura ku baturage n’ingabo za Kongo nyuma y’uko hari umubare munini w’abarwanyi babo bamaze gufatwa n’ingabo za Kongo babafatiye mu nzira bigendera, uburyo ingabo za Kongo zivuga ko ziyemeje gukoresha mu kurwanya umutwe wa FDLR aho kuwusanga mu mashyamba zibarusha kumenya.

Maj Nzitunga Seraphin ufunzwe n'ingabo za Kongo avuga ko yahamagawe atafatiwe ku rugamba.
Maj Nzitunga Seraphin ufunzwe n’ingabo za Kongo avuga ko yahamagawe atafatiwe ku rugamba.

Amakuru Kigali Today ikesha Maj Hategekimana Valens alias Noah wari ushinzwe ibikorwa byo guhuza FDLR n’abaturage yatashye mu Rwanda tariki ya 18/2/2015 ubu akaba ari mu kigo cya Mutobo aho ari gufata amasomo kimwe n’abandi barwanyi batashye avuga ko yafashwe n’ingabo za Kongo basanzwe baziranye zikamwohereza Goma akibona yageze mu Rwanda kandi ko hari n’abandi barwanyi ba FDLR bafatwa muri ubwo buryo.

Maj Hategekimana avuga ko yafashwe n’ingabo ziyoborwa na Col Byinshi hagati ya Karengera na Rutshuru ubwo yarimo yimura ibintu abyegereza hafi ya Kibumba kugira ngo bizamworohere gutoroka abo bakorana atahe mu Rwanda ariko ingabo za Kongo zimuhagarika atararangiza kwimura ibintu ziramufunga zimusaba kwigura agatanga amadolari 400.

Maj Hategekimana avuga ko atari afite amafaranga biba ngombwa ko umuyobozi umukuriye Col Kubwayo alias Surcoof ayohereza ariko Col Byinshi aho kumurekura ngo asubire muri FDLR yamwohereza i Goma, aho yavuye acyurwa mu Rwanda.

Ngo ntibyashimishije abayobozi ba FDLR nubwo we avuga ko ari umugisha yagize wo kugaruka mu gihugu cya mubyaye.

Uretse Maj Hategekimana washoboye kuza mu Rwanda, n’abandi barwanyi ba FDLR bafatwa n’ingabo za Kongo ngo ni bwo buryo ingabo za Kongo zibafatamozikavuga ko zabafatiye ku rugamba.

Maj Seraphin Nzitunga wari ushinzwe guhuza FDLR n’imiryango nterankunga ubu ufunzwe n’ingabo za Kongo, avugana n’itangazamakuru tariki 4/3/2015 yagaragaje ko atafatiwe kurugamba ahubwo yahamagawe kuri telefoni igendanwa agahabwa gahunda kuri Paruwasi ya Mweso yahagera agahita afatwa n’ingabo za Kongo, gufatwa kwe byakurikiwe no kwicwa k’umupadiri wahakoreraga.

Ubuyobozi bw’Ingabo za Kongo muri Kivu y’Amajyaruguru buvuga ko ibitero bya Sokola 2 bimaze guhagarika abarwanyi ba FDLR 123, abana barimo 35 bakaba barashyikirijwe Monusco ngo ibageze mu miryango yabo, ariko umukozi wa komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi avuga ko abo barwanyi ntabo yakiriye.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Jye nkunda RDF. Nzi neza ko ingabo za DRC (FARDC). local defense y’urwanda yazirwanya ikazitsinda zikavaho burundu. None ngo bashobora kurwanya FDLR mbese njye mbibona nkaho umwana w’imyaka 3 yakubita umukarateka wo murwego rwa 3em Dame. Murumva bishoboka koko. None se namwe murebe uretse RDF niyo ishobora FDlR yonyine muribi bihugu turikumwe nabyo. None se nihehe yari yajya kurwanira ntifate igihugu. Ntange urugero 1KONGO BRAZAVILE iminsi 20 gusa FDLR yari yayifashe ubuyobozi bwagiyeho, cntre africa nuko. Ikigaragara kugeza ubu uretse urwanda abantu ntibarasonukirwa na FDLR. ikibabaje nuko na KABILA atarazimenya kandi zimurwaniye igihe kirekire nubu azitunze mu ngabo ze wenda abizi cyangwa atabizi. kubera kuko nta amateka y’ingabo ze rwose. ziraza kumurasira ingabo ze nako ibikenyeri bye yavuze ko yazirasa ariko ntabushobozi afite bwo kurwanya FDLR ahubwo imbunda PRESIDENT ari guha INGABO ZE interahamwe ziribuzizambure zigaruke ziziturashishe. Ibyo tugomba kubyitegura kuko guta imbunda kw’ingabo za FARDC, nta gitangaza kirimo interahamwe urumva iba ibonye sup-player nta mafaranga itanze niko inambura mu masoko yakongo amafaranga azazitunga.

renzaho irenen yanditse ku itariki ya: 27-04-2015  →  Musubize

ibyo muri kongo ntago byose... Leta ya Kongo yirirwa iha imbunda n’ ibikoresho none ngo ubu FDLR nibwo bakiyibona nk’ ikibazo

kagabo yanditse ku itariki ya: 17-04-2015  →  Musubize

kongo niyo yoroye izi nterahamwe reka ziyikoroge

mugisha yanditse ku itariki ya: 17-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka