Ntabwo nishe amasezerano, nashatse gusesa amasezerano ntiyabyumva-Bruce Melody

Mu gihe hari abibaza ukuri ku by’ibirego bimaze iminsi hagati ya Bruce Melody na Super Level ihagarariwe na Richard Nsengumuremyi, aho Richard ashinja Bruce Melody kwica amasezerano bari baragiranye akagenda igihe bumvikanye kitarangiye, Bruce Melody aratangaza ko atishe amasezerano nk’uko Ricard abivuga ahubwo ko ari Richard washakaga kumuzirika kandi imikoranire atari myiza bityo afata icyemezo cyo kugenda.

Mu kiganiro twagiranye kuri uyu wa 16 Mata 2015, Bruce Melody yagize ati “Nashatse gusesa amasezerano neza ntiyabyumva, narabimusabye twabiganiriyeho kandi namwereka n’impamvu zatumaga ibyo bintu biba ashaka kunzirika hanyuma rero njye ndamubwira nti ’wapi ntabwo nzongera kuguha amafaranga, muha i lettre isezera, ndamubwira nti mfite ikibazo,.. ntabwo arinjye wishe amasezerano’.Oya nabicishije mu nzira bisaba, mu nzira zemewe n’amategeko”.

Bruce Melody mbere yo guhagarika gukorana na Super Level yari yabanje kubibasaba mu nzira zubahirije amategeko barabyanga.
Bruce Melody mbere yo guhagarika gukorana na Super Level yari yabanje kubibasaba mu nzira zubahirije amategeko barabyanga.

Ibi Bruce Melody abitangaje mu gihe ku munsi w’ejo tariki 15 Mata 2015 ikirego cy’ubujurire Richard yari yatanze mu Rukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyamirambo giteshejwe agaciro, akaba anatangaza ko yabyishimiye cyane.

Twagerageje kuvugana na Richard Nsengumuremyi, Umuyobozi wa Super Level ngo na we agire icyo atubwira kuri ibi birego bimaze iminsi hagati ye na Bruce Melody ndetse anatubwire ukuri ku masezerano bagiranye ntiyitaba telefoni ye igendanwa na nyuma yo kuduha igihe tumuhamagariraho na bwo ntiyitaba.

Bruce Melody ni umwe mu bahanzi 10 bari guhatanira kuzegukana intsinzi ya PGGSS5 akaba asaba Abanyarwanda kumutora aho yagize ati: “Turashishikariza Abanyarwanda kudutora bandika 2 bakohereza kuri 4343”.

Yanatubwiye ko afatanyije n’itsinda rimucurangira (Band) bari gutegura ibitaramo hamwe n’abahanzi bagenzi be.

Yagize ati “...ikindi ndimo gutegura andi maconcerts nzatangaza mu minsi iri imbere, hari concert ndimo gutegura kandi nziko bizagenda neza turimo kubitegura neza njye na bande yanjye n’abandi bahanzi bagenzi banjye, hari amaconcerts turimo gutegura meza nyine tuzaha Abanyarwanda”.

Bruce Melody kandi yanadutangarije ko nta wundi mujyanama (Manager) afite nyuma yo guhagarika gukorana na Super Level.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka