Musanze: Imiryango 102 yabaga mu bwigunge mu Kiyaga cya Ruhondo igiye kwimurwa

Imiryango 102 ituye mu birwa byo Kiyaga cya Ruhondo igiye kwimurwa kugira ngo ibashe kwegerezwa ibikorwaremezo by’ibanze, bityo n’ikiyaga kibashe kubungabungwa kuko iyo bahinze isuri imanukana ubutaka bukajya mu kiyaga.

Abaturage baba mu Kiyaga cya Ruhondo bafite ikibazo gikomeye cy’ibikorwaremezo nk’amashuri, amavuriro, amazi meza, isoko n’ibindi, kuko kugira ngo babashe kubona izo serivisi bagomba kwambura ikiyaga bakoresheje ubwato.

Iyo bagize ibyago bakabura ubwato abana basiba ishuri, ababyeyi bafashwe n’inda ntibabashe kugera kwa munganga, bakemeza ko ubuzima bwabo bwa buri munsi bushingiye ku bwato.

Amazu ari kubakirwa abazavanwa ku birwa byo mu kiyaga cya Ruhondo.
Amazu ari kubakirwa abazavanwa ku birwa byo mu kiyaga cya Ruhondo.

Nkurikiyimana Védaste, umwe mu batuye mu birwa by’Ikiyaga cya Ruhondo asobanura ibibazo bahura na byo agira ati “Kweza tureza ariko nta bikorwaremezo tugira, kwiga kw’abana ntibiba byoroshye kuko bisaba kubategera ubwato nabwo amazi yaba yajemo umuhengeri cyangwa babuze ubwato bagasiba, umubyeyi ufashwe n’inda biba ari ikibazo kuko ntavuriro tugira”.

Nyirarukundo Leonille na we utuye mu birwa byo mu Kiyaga cya Ruhondo, avuga ko kuba batuye mu birwa bigora abantu bashaka kubasura kubera kwambuka mu bwato na bwo butaboneka igihe cyose.

Igikorwa cyo kububakira kirakomeje.
Igikorwa cyo kububakira kirakomeje.

Abatuye mu birwa byo mu Kiyaga cya Ruhondo bazimurirwa ku mudugudu uri mu Kagari ka Kivumu mu Murenge wa Gashaki, Akarere ka Musanze, aho barimo kubakirwa amazu 56 azakira imiryango 102 mu mwaka utaha, indi igera kuri 50 ikazubakirwa nyuma.

Minisitiri w’Umutungo Kamere, Dr. Vincent Biruta asura abaturage batuye mu Birwa byo mu Kiyaga cya Ruhondo ku wa Gatatu tariki 15 Mata 2015, yashimangiye ko abaturage bazimurwa bafite amahirwe yo kuba begerejwe ibikorwaremezo byabafasha kwiteza imbere babishyizemo ubushake.

Yavuze ko icyo gikorwa cyo kwimura abaturage kigamije no kubunabunga ikiyaga kuko abaturage bahiganga bigatera isuri mu kiyaga.

Minisitiri Biruta asura umudugudu uzatuzwamo abari batuye mu birwa by'ikiyaga cya Ruhondo.
Minisitiri Biruta asura umudugudu uzatuzwamo abari batuye mu birwa by’ikiyaga cya Ruhondo.

Biteganyijwe ko buri muryango uzahabwa inka ebyiri, inzu irimo umuriro w’amashanyarazi ndetse na biyogazi.

Ingengo y’imari ingana na miliyari ebyiri izakoreshwa yatanzwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye riharanira Iterambere (UNDP), Ikigega Mpuzamahanga cya Suede gishinzwe Iterambere (SIDA), n’Ikigega cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’Ikirere (FONERWA).

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibavanwe ibuzimu bazanwe ibumuntu

kadende yanditse ku itariki ya: 16-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka