Neg G The General agiye kumurika umuzingo we wa kabiri

Umuhanzi Ngenzi Serge wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Neg G The General nk’umwe mu baraperi bamaze igihe mu muziki dore ko yawutangiye mu gihe cya ba Riderman, azamurikira abakunzi b’ibihangano bye umuzingo (Album) we wa kabiri yise “Kazivukamo”.

Neg G The General avuga ko iyi Album ye izashyirwa hanze ku itariki 30 Kamena 2015 ikazaba iriho indirimbo 15.

Uyu muraperi wari umaze igihe atigaragaza nyuma yo gukundwa cyane kubera indirimbo ze ziba zisa nk’izihariye, yatangaje ko noneho agiye gushyiramo imbaraga ku buryo abakunzi be batazongera kumubura.

Neg G The General avuga ko abakunzi be batazongera kumubura.
Neg G The General avuga ko abakunzi be batazongera kumubura.

Zimwe mu ndirimbo zizaba ziri kuri alubumu “Kazivukamo” ya Neg G The General harimo “agafunguzo”, “akeka ko nasaze” yakoranye na Ice Riml, “icyayi gishyushye”, “ikondera”, “inshinwa”, “kuramo”, “yagiye”, “alleluia” yakoranye na Paccy, “ndapagasa” yakoranye na Kamichi n’izindi.

Neg G The General usigaye avanga ubuhanzi no gutunganya indirimbo (Producer) niwe watunganyije iyi alubumu ye afatanyije n’abandi ba producer nka Feezy, T Brown, Davydenko, Chris Cheetah, Holy B, Trackslayer na Fazzo.

Kugeza ubu, Neg G The general ntaratangaza ibijyanye n’aho kumurika iyi alubumu bizabera, abahanzi bazaba bari kumwe n’ibindi bijyanye no kumurika alubumu.
Neg G The General yatangiranye umuziki na Riderman aho bari mu itsinda ryitwaga UTP Solders ari kumwe na Riderman na MIM.

Yamenyekanye cyane anakundwa mu myaka ya za 2007 mu ndirimbo ze nka “Internat”, “Karara” yafatanyije na The Ben, “Parler”, “vuvuzera” n’izindi.

Neg G The General kandi yamenyekanye nk’umuhanzi uvugira aho, iby’ukuri kwe kose akabishyira mu bihangano bye. Yagiye agaragaraho gushyamirana n’abandi bahanzi abinyujije mu ndirimbo akaba yarakoreraga umuziki we muri TFP kwa BZB.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndamwera uyu mutipe gusa sinzi impamvu aha umwitangirizwa abandi kandi atuje ba rider ntacyo bagikora barapacapaca

xo yanditse ku itariki ya: 17-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka