Rubavu: Uwari gitifu w’akarere mu maboko ya Polisi

Kalisa Christophe wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu ari mu maboko ya Polisi nyuma yo gukurwa ku buyobozi n’inama njyanama idasanzwe yateranye ku wa 27 Werurwe 2015 kubera uruhare yagize mu makosa yo kwegurira isoko rya Gisenyi rwiyemezamirimo ABBA Ltd atishyuye ifaranga na rimwe.

Amakuru y’ifatwa rya Kalisa yatangiye kuvugwa tariki ya 13 Mata 2015 ariko ubuyobozi bwa Polisi mu Karere ka Rubavu bwirinda kugira amakuru butanga buvuga ko bukimubaza.

Kalisa Christophe, mu byo ashinjwa harimo n'iyi nyubako y'isoko yakoze no kuri Nyobozi yose y'Akarere ka Rubavu.
Kalisa Christophe, mu byo ashinjwa harimo n’iyi nyubako y’isoko yakoze no kuri Nyobozi yose y’Akarere ka Rubavu.

Kalisa Christophe akurikiye uwari Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Bahame Hassan, ubu ucumbikiwe muri Gereza ya Rubavu nyuma y’uko akurikiranyweho icyaha cya ruswa ashinjwa kwaka rwiyemezamirimo witwa Adrien bigatuma afatwa na Polisi y’u Rwanda tariki ya 22 Mata 2015.

Kalisa na Nyobozi y’Akarere ka Rubavu bakuwe ku myanya yabo bazira amakosa bakoze yo kwegurira rwiyemezamirimo isoko bidaciye mu mucyo aho yahawe isoko atagize n’ifaranga yishyura.

Inama njyanama ikaba yari yasabye ko bakurikiranwa n’inzego zibifitiye ububasha ubwo beguzwaga.

Isoko rya Gisenyi ryeguriwe itsinda ry’abikorera bitwa ABBA Ltd bahagarariwe na Nsabimana Christophe nta mafaranga bishyuye mu gihe bagombaga kwishyura miliyari imwe na miliyoni 300 y’amafaranga y’u Rwanda ariko ntibikorwa ahubwo bakarihabwa ku mwenda.

Kalisa Christophe watawe muri yombi ngo ku wa 16 Gashyantare 2015 yandikiye Banki Y’Igihugu itsura Amajyambere BRD ayisaba guha ABBA inguzanyo nk’abatsindiye isoko kandi nta mafaranga bishyuye akarere, ibintu Kalisa yakoze atamenyesheje inama njyanama.

Kalisa na Nyobozi yari igizwe na Bahame Hassan wari umuyobozi w’akarere, Buntu Ezechiel Nsengiyumva wari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere hamwe na Nyirasafari Rusine Rachael wari ushinzwe imibereho myiza y’abaturage bakuweho kubera ubufatanye mu gutanga isoko bidaciye mu mucyo.

Mu rubanza rwa Bahame Hassan umushinjacyaha akaba yaratangaje ko amasoko yo mu Karere ka Rubavu yaranzwe na ruswa bigatuma n’inyubako zirangira zituzuzwa hari isoko rya Gisenyi ryagombye kugurishwa, imihanda mu mujyi wa Gisenyi, urwibutsi rwa Nyundo, continel zari ku karere hawe n’ibibanza byagiye bitangwa binyuranije n’amategeko abayobozi babigizemo uruhare abandi barebera.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Mana Niba Barengana Ubarenganure

Ihi.Didier yanditse ku itariki ya: 16-04-2015  →  Musubize

Mana Abo Bantu Niba Barengana Uzabarenganure

Ihi.Didier yanditse ku itariki ya: 16-04-2015  →  Musubize

Ariko kukibakabije ubusambo koko babaye bakatanyama babakande bunve bafite amafranga bishyure nibisambo

ruca yanditse ku itariki ya: 15-04-2015  →  Musubize

ariko ntimugacire abantu imanza bataraburanyishwa.birababaje ariko!

peace yanditse ku itariki ya: 15-04-2015  →  Musubize

Burya rero iyo umuntu akurikiye ifaranga ataruhiye,wagira ngo ubwenge sinzi iyo bujya.Nyumvira nawe nk’uwo "mutegetsi"rwose!Babakande kabisa n’abandi barebereho.

@@@@ yanditse ku itariki ya: 14-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka