Musanze: Amazi yahitanye umugore, amazu atanu ararengerwa abacuruzi basohoka imbokoboko

Nyuma y’uko amazi atwaye umugore kuri uyu 12 Mata 2015, imvura yaguye mu bice by’ibirunga yatumye amazi amanuka ari menshi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 13 Mata 2015 inzu eshanu zirarengerwa.

Iyi mvura yaguye mu bice by’ibirunga mu mirenge ya Musanze, Nyange na Kinigi yatumye umugezi uvuka mu gihe cy’imvura bakunda kwita umwuzi wa Muhe wuzura uteza imyuzure mu Mujyi wa Musanze, Akagari ka Cyabagarura mu Murenge wa Musanze, abacuruzi bakorera mu nzu y’imiryango itanu ntibabasha kugira icyo basohokana mu nzu.

Uku ni ko byari bimeze i Musanze! Bagiye kubona babona amazu yuzuye amazi ntibagira nta kimwe barokora mu bicuruzwa.
Uku ni ko byari bimeze i Musanze! Bagiye kubona babona amazu yuzuye amazi ntibagira nta kimwe barokora mu bicuruzwa.

Nyirahabimana Solange na Uwimana Constance bacururizaga muri iyo nzu boutique n’agahinda ku maso, bavuga ko bashidutse amazi yuzuye mu nzu barwana basohoka, ibicuruzwa byabo birengerwa n’amazi. Kugeza ubu ntibazi igihombo icyo kiza cyabateje ngo bazakimenya amazi amaze gukama.

Aya mazi y’umugezi wa Muhe yakorewe inzira anyuramo icyakora ngo aba ari menshi cyane akarenga agakwira mu myaka n’amazu y’abaturage, bakaba basaba ko inzira yayo yakongerwa n’aho atera imyuzure hagashyirwa indi nzira yayo hamwe n’iteme ryambukiranya kaburimbo.

Ibi bibaye mu gihe ku cyumweru tariki 12/04/2015 ayo mazi yatwaye umugore witwa Nyirabufumbira Bonifrida w’imyaka 42 ubwo yageragezaga kwambura umugezi mu Kagari ka Rwebeya mu Murenge wa Cyuve, umurambo we utoragurwa mu Murenge wa Nkotsi.

Abaturage basaba ko aya mazi ashakirwa indi nzira yambukiranya umuhanda.
Abaturage basaba ko aya mazi ashakirwa indi nzira yambukiranya umuhanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Mpembyemungu Winnifrida avuga ko mu ngamba bafashe ari zo gutera imigano ku nkengero z’imyuzi ndetse no gukangurira abaturage guhinga nibura muri metero ebyiri kugira ngo ayo mazi atangiza byinshi.

Aya mazi akunda guhitana abantu kubera ko abatungura batazi aho avuye mu gihe mu gace batuye nta mvura iba yaguye.

Mpembyemungu agira inama abaturage zo kwambuka imyuzi nyuma yo kureba neza niba nta ho imvura yaguye.

Ibyangijwe n’iyo mvura kugeza ubu byose ntibiramenyekana. Ngo mu w’ 2013 ayo mazi yateye imyuzure muri ako gace anasenya amazu abiri.

Mbere y’aho muri 2012, nk’ubuyobozi bw’akarere bubitangaza, ibiza byari bahitanye abantu 12.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

rwose ubuyobozi ni bukoreshe inzira nziza yariya mazi kuko invura yongeye kugwa amazi ya hitana tena ubuzima bwa bantu.

TUMAINI DAVID BIRUSHA yanditse ku itariki ya: 15-04-2015  →  Musubize

ikirunga kiba gisa nigisadutse ubwo amazi aba yisuka agira umuvuduko nkuwa km 200/h amanukana amabuye(amakoro)menci kandi manini . ngerageje gusobanura uko ameze ngaho mushake solution bavandi

@@ yanditse ku itariki ya: 14-04-2015  →  Musubize

Bubake ruhurura ihagije iyayobora iva aho atangirira kuba menshi kugera aho atakwangiriza abaturage cg ngo ahitane ubuzima bwabo.Ni umushinga uhenze,ariko se ni iki kiruta ubuzima bw’umuntu?Njye nubwo ntahazi,ariko ndumva harimo n’uburangare bw’abayobozi b’aho.

@@@@ yanditse ku itariki ya: 14-04-2015  →  Musubize

Ubuyobozi bukwiye kugira icyobukora naho kuvugango guhinga muri 2m ntacyo byatanga kuko ayamazu yarengewe ari muri 100m, Nimyaka yarengewe irimuri 100m uvuye kuruyumugezi.

Focus yanditse ku itariki ya: 14-04-2015  →  Musubize

imigano ntacyo yakora ahubwo nibagure Indira yayomazi kuburyo budafite amakoni kdi batasuzugura ugukamakwayo mugihe cyizuba kuko nibyo bibakoraho! naho ubundi ibyobya mayor ntamusaruro kbsa anyarukire mu muko arebe urubingo ruhari kwatarishyamba ariko ntirwabujije gusenyerwa kubera nta canal ngari kdi iri stenght.

alias yanditse ku itariki ya: 14-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka