Kwibuka twiyubaka ni ukwiyubakira umuco wacu- Dr Rutangarwamaboko

Dr Rutangarwamaboko Modeste , Umuyobozi w’ Ikigo Nyarwanda cy’ubuzima bushingiye ku muco akaba ari n’ inzobere mu muco, amateka n’ubuzima bwa muntu by’umwihariko ubushingiye ku myumvire, imyitwarire, imitekerereze ndetse n’imyitwarire, muri iki gihe cy’iminsi ijana twibuka ku nshuro ya 21 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi , asaba ko umuco wacu waba inkingi ya mwamba mu kwibuka twiyubaka.

Ubu butumwa bukaba ari na bwo ikigo ayobora cyageneye Abanyarwanda n’Abanyafurika by’umwihariko n’Isi yose muri rusange muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 21 aho agira ati “Kwibuka twiyubaka ni ukwiyubakira ku muco wacu.”

Dr Rutangarwamaboko asanga kwibuka ari uguteza imbere umuco Nyarwanda.
Dr Rutangarwamaboko asanga kwibuka ari uguteza imbere umuco Nyarwanda.

Dr Rutangarwamaboko avuga ko ubutumwa bwe buganisha mu kongera kurema u Rwanda rushya, u Rwanda ruzima, u Rwanda rutazongera kuzima, u Rwanda rutazongera kugenda mu mwijima, u Rwanda ruhonotse ingengabitekerezo ya Jenoside rwanyujijwemo kuva kera, ahanini biturutse kuri ba kavamahanga bazimishije imico yabo uwacu.

Akaba muri ubwo butumwa aboneraho no kwifuriza u Rwanda ko rutazongera guhora rusitara, ko rwaba u Rwanda rufite iterambere rirambye, dore ko ubundi kuri we no kubandi bose bazi neza iby’ iterambere, basanga nta terambere rishobora kugira icyo rigeza kuri bene ryo cyangwa ngo rirambe, ridashingiye ku muco wabo.

Kuri Rutangarwamaboko ngo bimaze kuba umuco kuribo ko buri mwaka Ikigo nyarwanda cy’ubuzima bushingiye ku muco kigira gahunda ahanini zica mu nyigisho no mu bikorwa bishingiye ku muco nyarwanda, nk’uburyo bwihariye bwo kwifatanya n’abanyarwanda bose ndetse n’Isi yose mu kwibuka.

Kuri iyi nshuro ya gatatu, ikigo Rutangarwamaboko abereye umuyobozi kibuka, abona u Rwanda rumaze gutera intambwe nini mubyo kwiyubaka cyane cyane ku majyambere y’ibigaragarira amaso, akaba abona ko hageze kandi hakwiye gushyirwa ingufu cyane mu kubaka igihugu no mu bitagaragarira amaso ari nabyo biramba.

Rutangarwamaboko aragira ati ” Kuri twe twasanze kwiyubaka kutazima kandi kurambye kudashobora gukunda kutabaye kwiyubakira ku muco wacu cyane ko ari nawo wabanje gukorerwa Jenoside mbere yuko ikorerwa benewo ’’.

Rutangarwamaboko akomeza agira ati “ Nk’uko tumaze igihe tubitangaza binyuze mu kiganiro Ubuzima bushingiye ku muco gitangwa n’ikigo cyacu, tugamije kugira abantu abatekereza b’indashyikirwa kuko umuco w’u Rwanda ariwo rutirigongo twigoragorezaho(tugeragerezaho) gutsinda ubugorogoro (ubucucu) bwose, bivuga ko umuco aricyo gicumbi ducukumbura mo gutsinda ubucucu bwose’’.

Agakomeza avuga ko umuco ariwo mizi yacu, tukabona tukaba ibiti bitoshye kandi byizihiye urw’ imisozi igihumbi, u Rwanda rwa Gasabo twese dukomokaho.

Uyu muco rero niwo wagiye usenywa buhoro buhoro, maze ugejejwe ku mahenuka, benerwo bahemuka igihemu kugeza n’ubu giteye igihunga n’ikidodo kidashira abagikoze, n’ihungabana ritagira ingano ku bagikorewe bakagira umugisha wo kukirokoka, icyo gihemu si igihemu gisanzwe, ni amahano bene Kanyarwanda batari barigeze babona, ni Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi Jenoside mu busesenguzi n’ubushakashatsi twakoze kandi tugikomeje gukora ku muco n’ubuzima bwa muntu, twasanze Jenoside yarabanje gukorerwa umuco mu banyarwanda mbere yuko ikorerwa Abanyarwanda.

Umuco w’u Rwanda ugizwe n’ibirango bitatu by’ingenzi ’’ Imana, inka n’ingoma’’, kuri ibi birango akaba ari naho hashingiye imihango, imigenzo n’imiziririzo bya Kinyarwanda.

Imihango, imigenzo n’imiziririzo by’Abanyarwanda bikaba aribyo bituma Abanyarwanda baba Abanyarwanda, bagira umwuka w’ubunyarwanda bikabaha akito mu bandi, wabona umuntu koko ukagira uti uyu ni umunyarwanda, ukamutandukanya n’undi muntu w’ahandi, kuko nabo bagira ibyabo bibaranga.

Ukaba rero ushaka gusenya igihugu icyo aricyo cyose utagikozeho, wagikura buhoro buhoro ku mihango, imigenzo, n’imiziririzo umuco wacyo wubakiyeho.

Zirikana ko ubundi uretse ibyo abazungu batuzaniye mu myizerere mvamahanga ngo baratwigisha Imana kandi batayiturusha na mba, inzoka mu kinyarwanda ni ikinyabuzima kigenderezwa ‘Animal sacré’ bitandukanye n’uko mu kizungu ari Shitani.

Mu muco nyarwanda cyaraziraga kwica inzoka muhuriye ku rugendo, kuko ubusanzwe nta mugenzi wica undi, kuko ubikoze bimukenya, bikamutera ubuvukasi bivuga ubuzima buke, ubuzima bukenyutse n’igihe ariho akabaho adahiriwe.

Cyaraziraga kandi mu Kinyarwanda kwica inzoka yo mu nzu, ndetse n’ikiryambeba.

Rutangarwamaboko yibaza ubusanzwe icyo waba ukiziza, kuko ahubwo kigufasha kugira umutekano iwawe kikurinda ibyonnyi.

Hari n’igihe abanyarwanda bakubwira ko iyo nzoka ishobora no kuza mu nzu iwawe hari ibyo yatongerewe mo n’abagizi ba nabi, nk’abarozi, akaba ariyo wabaga ugomba kugira amakenga ukayireka, kuko akaje gahimwa n’akakazanye ariko utabyikururiye.Uko akaba ariko Abanyarwanda birindaga kwica inzoka batyo.”

Ibi rero ngo byerekana umubano ukomeye utarabaga hagati y’abantu n’abandi gusa mu banyarwanda, ahubwo ngo warasagambaga kugera usendereye no mu kubana n’ibibakikije, kandi ngo usanga byaranarinze ubusugire bwabyo kuva mu gihe cy’ubuhigi n’ubutoratozi ‘periode de chasse et queillette’ aho byashoboraga gusagarirwa na buri wese maze ingaruka ikaba ko byadushiraho.

Iri hame ryo kurinda ubusugire bw’ibidukikije rikaba ari kimwe muri byinshi byagaragajwe n’uyu mushakashatsi ku kamaro ka Kirazira mu muco w’u Rwanda.

Dr Rutangarwamaboko ati: “None se niba atari impamagazo n’intabaza itubwira yuko mbere yuko Jenoside ikorerwa abantu ibanza gukorerwa umuco mu bantu, mwambwira mute uburyo Abatutsi mu Rwanda bishwe bitwa inzoka bigakunda, ndetse bikoroha cyane nko kwikiza ikibi kiruta ibindi, kandi ubusanzwe mwumva ko cyaziraga kwica inzoka yo mu nzu n’iyo ku rugendo, kandi Abatutsi bicwaga bose, abatariciwe mu mazu y’inshuti babaga bahungiye mo bariciwe mu bihuru n’imibyuko aho babaga bihishe?

Ese ibi byakunze bite kandi ubundi mwumva ko n’uwageragezaga kwica inzoka iyo atapfaga yasaraga nk’uko byagaragaye ku murwayi nasanze i Ndera wasazijwe no kurenga kuri za kirazira, yica inzoka yo mu muhanda?

Abanyarwanda bakwiye gusubiza agatima impembero bakamenya aho ibi byose byavuye

Ese kwita Abatutsi inzoka kandi uzi neza ko abarenga 95% wamaze kubagira Abakirisitu bizera ko inzoka ari ikimenyetso cya Sekibi, Shitani inkomoko y’ibibi byose biri ku Isi, kandi warigishije cyane ububi bwayo n’uko igomba kugenzwa ko ari ukumenwa umutwe kandi ko yoga umuntu runono ikamugirira nabi, ntuba wizeye neza ko abo wise inzoka bazahita bakurwa ku Isi vuba n’abandi nabo bakabakuraho batazuyaje ndetse bakabikorana ibakwe n’ishyaka n’ubutwari nk’abakorera Imana umurimo?

Dr Rutangarwamaboko avuga ko umuco ari wo muzi w'Ubunyarwanda.
Dr Rutangarwamaboko avuga ko umuco ari wo muzi w’Ubunyarwanda.

‘Un genocide fait au nom de Dieu’: iyi niyo Jenoside yakozwe mu izina ry’Imana ikorewe Abatutsi mu Rwanda ari nabyo byatumye abayirokotse bataka mu ndirimbo z’amaganya bati: “Mana wari uri he? Mana y’i Rwanda wagiye he?” Ibi byose ni uko bari baziko ubundi Imana bari barigishijwe kandi bakayitozwa na ba Sokuruza itashoboraga gukora ibyo.

Nyamara abantu ntibamenye ko uko Imana yabaye mvamahanga kuri bo, n’imyizerere ndetse n’imigirire by’abayiyobotse byari byahindutse bikaba ibindi.

Umugambi w’abatwiciye umuco kuva kera batyo batangiriye buhoro buhoro mu nyigisho ubusanzwe wumva nta n’icyo zitwaye, nyamara zaje kudukura ku mihango, imigenzo n’imiziririzo yacu yaturemagamo umwuka wa kinyarwanda, umwuka wa kimuntu, umuntu w’i Rwanda akaba umuntu w’imfura, ushimwa, utabona icyo ujora, ufite umwuka w’Imana muri we, urangwa n’imico y’Imana aribwo bagiraga bati ’’ Naka Imana zamwaritse ku mutima.’’

Rutangarwamaboko yongeraho nanone ko iyo jenoside itabanza gukorerwa umuco mbere ya ba nyirawo, ntamuntu uba waraguye muri Kiliziya ifatwa nk’inzu y’Imana.
Aragira ati’’ Ubusanzwe mu muco wacu uwaguhungiraga mu Ndaro ntacyo wamutwaraga, ndetse n’iyo wahirahiraga umusangamo ni wowe Wapfaga’.

Nyamara n’ubwo mu Kinyarwanda, abahungiraga mu ndaro bakiraga, ntiwakwiyumvisha ukuntu abahungiye muri za Kiliziya n’Insengero, byafatwaga nk’i Ndaro y’Imana, ahantu bigishijwe kandi bagatozwa ko Imana iba, bakicirwamo bigakunda?

Ariko Ibi byose intandaro yabyo yabaye uruhurirane no kwinjirirwa n’imico mvamahanga kugeza n’aho imize kandi igasibanganya umuco wacu abantu bagasigara ari ibigorogoro, niko gukora ubugorogoro n’ubugwari butagoragozwa!

N’ubusanzwe mu banyarwanda ntibibaho ko umuntu yica mugenzi we kabone n’iyo baba bafite icyo bapfa, abanza kumugoragoza mu buryo bumwe cyangwa ubundi, nkanswe kwica uwo mutagira icyo mupfa keretse amateshwa ya gatanya n’ivangura ryatuzanywemo n’abakoloni kugeza ubwo umugabo adatinya kwitwikiraho ikirago yiyoroshe no kwikora mu nda (kwiyicira umugore n’abana) umugore nawe akaba yakwiyicira umugabo n’abana?

Njye nsanga rwose turetse n’ibya politiki, ibi amahanga yadukoronije akwiye kubyemera nk’ uruhare rukomeye yagize muri Jenoside itugejeje aho dutera tugasa n’abiyikiriza, byose ni icyo tuzira ni kimwe babanje kudukura ku muco wacu, barawishe, bawukoreye jenoside maze abanyarwanda basigara ari baringa zigendana gusa.

None se nyine abantu batagira umuco bari gukora ibiki bindi bitari ibyo bakoze, bitari ubwicanyi bw’indengakamere kandi mubona ko bwateguwe kuva kera aribwo Jenoside yakorewe Abatutsi none ubu tukaba turwana n’ingaruka nk’izo mubona ubu?

Izo mubasha kumenya n’izo mutabona kandi ko arizo nyinshi nk’ ingengabitekerezo mbi zasabitse benshi na magingo aya, ihungabana n’ibikomere by’uburyo budapfa kugaragarira amaso nk’aho usanga umuntu ahorana umutwe udakira, imihango y’abakobwa idakira, kwibagirwa gukabije, kunanirwa kubaka urugo nk’uburemba kandi ntaho atabivuje, nyamara twabicukumbura mu mizi agaturika akarira atera hejuru ati " na runaka twahanye inka, twasangiye amata, wambyariye umwana muri batisimu (nko kuvuga wamubyariye umwana mu mandwa mu kinyarwanda), twashyingiranye, abe ariwe ubikora, abe ariwe unyicira, abe ariwe unkorera ibya mfura mbi ?”

Ibi bitwereka ko ibikomere ari byinshi kandi hakiri hare ko bikira rwose nubwo tumaze kubona ko bishobora kuvurwa iyo bikozweho mu mizi yabyo nabyo dushingira ku muco wacu kuko twasanze ko umuntu ari indatandukanywa n’umuco we.

Dr Rutangarwamaboko avuga ko iyi ariyo mpamvu Ikigo Nyarwanda cy’ubuzima bushingiye ku muco cyahisemo gutanga ubu butumwa by’umwihariko ku Banyarwanda n’Abanyafurika mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 21 kugira ngo abatuye Isi yose muri rusange bamenye rwose ko u Rwanda rw’ubu rutari u Rwanda rwa burya badusenyesheje.

Ati “Nicyo gituma twatekereje gutanga ubu butumwa kuri mwe mwese ngo mumenye kandi muzirikane umuzi w’ishyano twahuye naryo bityo ejo bitazongera nk’uko dukomeza kumva rucumbeka yabyo hirya no hino muri Afurika wagira ngo n’uwayiroze, ariko kandi twe dutanga ubutumwa ko nta marozi atagira kirogora.”

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Muganga Rutangarwamaboko uri umugisha ukomeye ku Rwanda n’umuzuko warwo abantu bakava i buzimu bakongera gusubira i buntu, turabashimiye cyane kubwo ubu butumwa kdi dushimiye cyane kigalitoday ku nkuru nk’izi zifatika zitanzwe hifashishijwe inzobere iyaba n’ibindi binyamakuru byajyaga bibigenza bityo ntibirirwe batangaza ibitagira umumaro gusa. Dukomeze kwibuka twiyubakira ku muco wacu kuko koko iyo utabanza gukorerwa jenoside muri twe itajyaga kubasha gukorerwa abantu nk’uko byagenze. Igihugu kitagira umuco koko kiracika, Harapfuye ntihagapfe wa mugani wa Muganga.

Kankindi yanditse ku itariki ya: 24-04-2015  →  Musubize

Murakoze cyane Muganga Rutangarwamaboko dukomeze kwibuka twiyubakira ku muco wacu

Twayigize Emmanuel yanditse ku itariki ya: 16-04-2015  →  Musubize

Turabashimiye cyane Doctor, ibitekerezo byanyu ni umusanzu ukomeye mu kongera kwiyubaka k’u Rwanda kdi rwose mukomerezaho burya hari benshi tuba dukurikiye inyigisho zanyu bucece, turabakunda cyane muratwubaka, Imana y’I Rwanda ihorana namwe yo yatugaruriye umuco wanyu ibinyujije muri mwe!

Twayigize Emmanuel yanditse ku itariki ya: 16-04-2015  →  Musubize

Oh mbega ubutumwa bucukumbuye kdi bw’inkonezi! Uyu mu Doctor turamushimiye cyane rwose kubyo ikigo cyabo kirimo gikora mu kongera kubaka u Rwanda kdi n’ubundi twumvise ari umuhanga cyane ndetse iyi nkuru ihuye neza neza n’ibyo twumvaga arimo kwigisha mu kiganiro cy’uyu munsi.Imana y’i Rda imudukomereze Dr. RUTANGARWAMABOKO kdi nawe Rutindukanamurego wakoze cyane ku iyi nkuru icukumbuye, banyardamuze tugaruke ku muco wacu dukomeza no gufatana mu mugongo.Imana y’i Rwanda ihorana namwe!

Kalisa yanditse ku itariki ya: 9-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka