Musanze: Ababyeyi baca inshuro bakishyurira abana ishuri ry’incuke 25.000

Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Muko, Akarere ka Musanze bamaze gusobanukirwa n’akamaro k’uburezi bw’abana babo, aho bakorera abandi baturage bifite kugira ngo babashe kwishyurira abana amafaranga y’ishuri ibihumbi 25 ku gihembwe mu mashuri y’incuke.

Uwiragiye Emmerence afite umwana w’umuhungu wagize ikibazo cyo gutinda kuvuga. Yemeza ko nyuma yo kumujyana mu Ishuri ry’Incuke rya Muko (Early Childhood Development Center) ubu amaze kumenya kuvuga.

Nyirabikari yemeza ko umwana yamenye kuvuga Icyongereza.
Nyirabikari yemeza ko umwana yamenye kuvuga Icyongereza.

Buri mwana yishyurirwa ibihumbi 25 ku gihembwe, ni ukuvuga nibura 8.500 ya buri kwezi, amafaranga usanga atari make ku muturage udafite aho akura amafaranga ku buryo buhoraho.

Ababyeyi bumvise akamaro k’uburezi bemera kujya guca inshuro kugira ngo babone ayo mafaranga.

Icyakora basanga nta gihombo kirimo kuko abana bitabwaho neza, na bo bakabona umwanya uhagije wo gukora imirimo yabo badafite umutima uhangayitse ko amasaha ya saa sita ageze batarabashakira ibyo kurya.

Uwiragiye asobanura ibyo agira ati “Njye cyarakemutse kuko amasaha yanjye yose ndayakora nta mwana unzitira ngo ndamutekera igikoma, saa moya mba nageze mu murima…ibyo guhangayika ngo ipura ye saa sita simpangayika. Nta gihombo cyo kuzana umwana mu ishuri.”

Ishuri ry'incuke rya Muko ryafashije ababyeyi kubona umwanya wo gukora.
Ishuri ry’incuke rya Muko ryafashije ababyeyi kubona umwanya wo gukora.

Abana biga kuri iryo shuri bahabwa igikoma mugitondo, mu masaha ya saa sita bakagaburirwa, nyuma ya saa sita bakajya kuryama bagataha nimugoroba.

Nyirabikari Thaciana ni umubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 50 ufite umwana w’imyaka 7 ariko watinze kuvuga.

Uyu mubyeyi utarize amashuri yisumbuye ariko ubu azi gusuhuza no gusezera mu rurimi rw’Icyongereza yigiye ku mwana we nubwo abivuga bimugoye.

Ashimangira ko ishuri ryagiriye akamaro umwana we akaba azi kuvuga by’umwihariko icyongereza.

Abana biga indimi, imibare ndetse n’imibanire n’abandi bana; nk’uko byemezwa na Miyeri Nicole ubigisha.

Yongeraho ko umwana waganye ishuri aba atandukanye cyane n’uwasigaye murugo.

Imibare dukesha akarere igaragaza ko mu karere kose habarurwa amashuri y’inshuke 79 yigamo abanyeshuri hafi 5800, aya mashuri akaba akiri make ugereranyije n’umubare w’abana bakeneye kwiga.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntawukuriryayo akiri prezida wa sena yaje muri Ngoma,muri Mugesera.perezida wa cooperative avuga ko umuhinzi yinjiza 25000FR ku kwezi.barangije basaba imodoka.ese buriya perezida wa cooperative ibyo yavugaga byari byo?

Then yanditse ku itariki ya: 9-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka