USA: Umugore yanditse ubutumwa bw’akababaro bwasomwe ku rupfu rwe

Emily Philips, umwarimu wacyuye igihe muri Florida, USA yiyanditse ubutumwa bw’akababaro bwagombaga gusomwa ku rupfu rwe, ariko abwandika mbere gato y’uko yitaba Imana azize canseri y’urwagashya.

Nyakwigendera, Emily Philips yari atuye mu gace kitwa Orange Park, muri Leta ya Florida.

Emily Philips, umwarimu wo muri USA watabarutse,
Emily Philips, umwarimu wo muri USA watabarutse,

Yatabarutse ku itariki 25 Werurwe 2015, ariko mbere gato ko ashiramo umwuka, yabashije gufata urupapuro n’ikaramu yandika ubutumwa bw’akababaro bw’amagambo 1045 bwagombaga gusomwa igihe azaba yavuye muri ubu buzima.

Muri ubwo butumwa bwe, yagiye yandikamo ibintu byiza n’ibibi yagiye ahura na byo mu buzima, ariko higanjemo ibyiza birimo ubwuzu yaterwaga n’abana be ndetse n’abuzukuru.

Muri ubwo butumwa bwe, hari aho yagize ati "Hari igihe nibwiraga ko narenze igihe cyo kungera gukunda umugabo, ariko ngize ntya mbona birabaye ngera n’aho mbona abana ndetse yemwe n’abuzukuru."

Arakomeza ati " Abo bamarayika banjye batanu ntibatwaye umutima wanjye gusa ahubwo bamariye n’amafaranga yanjye yose."

Ubutumwa bw’uwo mwarimu basohotse mu kinyamakuru cyandikirwa mu mujyi yari atuyemo, ahanini kubera ko harimo n’ubutumwa yifuzaga kugeza ku basomyi.

Abasaba gukora uko bashoboye bakazasiga inkuru nziza imusozi bazajya bibukirwaho n’abandi igihe bazaba baratabarutse.

Aragira ati "Nyamuneka nimujye mwiyemeza gukurikira umurongo mwiza mu buzima, mukore ibikwiye kandi mujye murangwa no kwisekera."

Umwuzukuru we, Bonnie Upright, yatangarije abanyamakuru ko ubutumwa bwa nyirakuru bwakoze ku mitima y’abantu benshi bo mu bice bitandukanye by’isi bavuga ko ari ubutumwa bukomeye cyane bufite n’ubushobozi bwo guhindura imitima ya bamwe.

Uyu mwuzukuru na we yemeza ko ubutumwa bwa nyirakuru ari yo mpano rudasumbwa yabonye mu buzima.

Uwo mwarimu watabarutse, ubutumwa bwe abusoza agira ati "Naravutse, ndakura mbaho ariko ibyo byararangiye.

Nta nzu n’imwe yigeze inyitirirwa cyangwa se ngo hakorwe igishushanyo mu izina ryanjye.

Ariko nagize amahirwe yo kumenya no gukunda inshuti nyazo nagize mu buzima n’abavandimwe banjyebose.

None se hari ikindi umuntu yakwifuza gisumba ibi ku isi, namwe rero nimugerageze kuba inyangamugayo mu buzima, kandi mujye muhora mwisekera.

Nimubyifuza, mushobora kujya mumbona mu izuba rirenga, cyangwa ku gasusuruko, hagati y’utunyugunygu twa mugitondo.

Ndahamya ko hari abo ibi bizafasha kwihangana, ariko hari n’abandi ahubwo bizashengura. Ariko muranzi, ni uko nitereye.

Ngaho rero reka mbareke, kandi munyemerere ko mwihangana ntimurire ko nigendeye, ahubwo mushimishwe n’uko nigeze kuba kuri iyi si. Ariko kandi mushobora kurira gake, n’ubundi se ko nigendeye ubutazagaruka.

Gusa mumenye ko uyu munsi nishimye cyane aho ndi kandi ndimo kubyina nizihiwe, kandi nshobora kuba nambaye uko navutse."

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ubutumwa bwiza cyane kd bubabaje ku bantu bari bamuzi ariko no gusoma inkuru yibyo yanditse birababaje.Imana imwakire mu bayo .

mignonne yanditse ku itariki ya: 18-07-2015  →  Musubize

Kuba inyangamugayo ni ingenzi; gusa ikintu cyazanye urupfu cyarahemutse cyane nubwo ntacyo twabihinduraho bavandi.

Mike yanditse ku itariki ya: 23-05-2015  →  Musubize

ubwo butumwa bw’uwo mukecuru ndetse n’inama ze nanjye binkoze ku mutima

zacharie nteziryayo yanditse ku itariki ya: 12-04-2015  →  Musubize

Gusa iri somo rirakomeye mubuzima bwacu ko tugomba kuba inyanga mugayo no kwishimana ninshuti

Protais yanditse ku itariki ya: 12-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka