Kubungabunga Parike y’igihugu y’Ibirunga byahagurukiwe

Ubuyobozi bwa Pariki y’igihugu y’Ibirunga butangaza ko mu rwego rwo kuyibungabunga birushijeho bafite intego yo kongera ihanahanamakuru ajyanye n’umutekano wayo, ndetse no gusobanurira byimazeyo abayituriye akamaro kayo kuri bo ndetse no ku gihugu muri rusange.

Prosper Uwingeri, umuyobozi wa Parike y’igihugu y’Ibirunga avuga ko ibikorwa byo kubungabunga iyo pariki bisanzweho. Ibyo bikorwa birimo gushyiraho abarinzi bakumira abajya kuyangiza batega inyamaswa zibamo kandi arizo zikurura ba mukerarugendo.

Kuri ibyo hakiyongeraho uruhare rw’abaturage bayituriye bashishakizwa kuyibungabunga bityo nabo bakagezwaho iterambere riturutse mu mafaranga abagenerwa buri mwaka bitewe n’ayinjiye avuye mu bakerarugendo bayisuye.

Uwingeri akomeza avuga ko ibyo bikorwa bisanzweho byo kubungabunga Pariki y’igihugu y’Ibirunga byatumye abayangiza bagabanuka. Mu myaka itandatu ishize imitego baba bateze inyamaswa ifatirwa muri iyo pariki yavuye ku bihumbi bibiri igera muri 900 yafashwe mu mwaka wa 2014.

Abaturiye Pariki y'igihugu y'ibirunga bagomba kurushaho gusobanurirwa icyo ibamariye.
Abaturiye Pariki y’igihugu y’ibirunga bagomba kurushaho gusobanurirwa icyo ibamariye.

Akomeza avuga ko bazakomeza gushyiraho ingamba nshya kugira ngo abangiza pariki y’igihugu y’Ibirunga bakomeze kugabanuka. Ahamya ko guhanahana amakuru mu buryo bunoze ndetse no gukomeza kwereka abayituriye akamaro ibafitiye, berekwa amafaranga aturukamo icyo abamariye, biri mu byo bagiye gushyiramo imbaraga kurusha uko byari bisanzwe.

Agira ati “Ku buryo koko buri muturage wese aho ari yumva ko koko afite uruhare rukomeye rwo kugira ngo tutitesha ayo mahirwe…haba harimo kwirinda kandi uburyo bwo kwirinda kenshi cyane buturuka mu guhana amakuru”.

Yongeraho ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze nabwo bugomba kubafasha kugira ngo izo ntego bihaye zigerweho uko bikwiye.

Akarere ka Burera kemeye ubufasha

Ku wa kane tariki ya 02 Mata 2014, ubwo mu Karere ka Burera haberaga inama yigaga ku migambi mishya yo kurushaho kubungabunga Pariki y’igihugu y’Ibirunga, Zaraduhaye Joseph, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Burera ushinzwe imari n’iterambere ry’ ubukungu, yavuze ko bazakomeza gushishikariza abaturage kurinda parike baturiye.

Iyi nama yafashe ingamba zo kurushaho kubungabunga Pariki y'igihugu y'ibirunga, inzego z'ibanze n'abaturage babigizemo uruhare.
Iyi nama yafashe ingamba zo kurushaho kubungabunga Pariki y’igihugu y’ibirunga, inzego z’ibanze n’abaturage babigizemo uruhare.

Ku bijyanye no guhanahana amakuru, Zaraduhaye avuga ko mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2015-2016, bazashyiramo amafaranga agenewe iyo gahunda.

Agira ati “Uretse abayobozi b’imidugudu n’abandi bantu bashobora kuba baduha amakuru tubashyire mu itsinda ry’abahamagarana ku buntu (user group), tuzatangira mu ngengo y’imari itaha n’abantu 10”.

Abaturage batandukanye bo mu Karere ka Burera baturiye Parike y’igihugu y’Ibirunga bahamya ko bazi akamaro kayo. Gusa ariko ngo abajya kwangiza iyo parike abenshi baba bashaka inyamaswa zitanga inyama zirimo Impongo n’Ifumberi.

Ntegeyiminsi Innocent, umwe mu batuye Akarere ka Burera avuga ko ibyo byacika burundu mu gihe abaturiye iyo parike bahawe amatungo magufi kugira ngo nibashaka inyama, kubera akamenyero bafite ko kuzirya, ayo matungo baroye ajye abagoboka.

Mu rwego rwo gukomeza kubungabunga Pariki y’igihugu y’ibirunga, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) kigenera buri mwaka amafaranga abaturage bo mu turere dukora kuri iyo Parike. Utwo turere twa Burera, Musanze, Nyabihu na Rubavu, natwo tukayashyikiriza abaturage batuye mu mirenge ihana imbibi n’iyo Pariki.

Mu mwaka wa 2014 iyo mirenge yagenewe amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni 10 ashyirwa mu bikorwa biteza imbere abaturage.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka