Rusizi: Bari bateye urugo rw’umuturage irondo riburizamo umugambi wabo

Agatsiko k’abantu umunani bo mu Murenge wa Gashonga mu Karere ka Rusizi bari bagiye gutera urugo rw’uwitwa Twagirayezu Frederic wo mu Mudugudu wa Gahinga kugira ngo bamwivugane, ku bw’amahirwe bahura n’irondo bararwana ariko ribarusha imbaraga, batatu muri bo barakomereka ubu bari kuvurirwa mu kigo nderabuzima cya Mushaka, mu gihe abandi batanu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gashonga.

Aka gatsiko karwanye n’irondo ahagana saa tanu z’ijoro rishyira ku wa 01 Mata 2015, ngo kari kagiye kwihimura mu rugo rw’uwo musaza Twagirayezu nyuma y’aho mugenzi we bafitanye amasano ya bugufi witwa Ndaheranwa amushinje “Amarozi”, nibwo abahungu be (Ndaheranwa) bafatanyije n’abandi bapanze ko bagomba kumugirira nabi.

Aya makuru atangazwa n’umukozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Gashonga, Habyarimana Deo avuga ko inzego z’umutekano zamenye amakuru hakiri kare ko abo bantu baza gutera uwo musaza irondo rimucungira umutekano, riburizamo uwo mugambi.

Aba basore bari bitwaye Imipanga (imihoro), amabuye n’izindi ntwaro za gakondo, mu kurwana n’abashinzwe irondo zimwe muri izo ntwaro bari bitwaje nizo zaje kubakomeretsa bazirwanira ku buryo umwe muri bo ngo yakomeretse ku buryo bukabije.

Ubwo inama y’abaturage n’ubuyobozi bw’uyu murenge yateranaga ku wa 01 Mata 2015 baganira kuri iki kibazo, hari abavuze ko aka gatsiko kari kitwaje na lisansi yo gutwika amazu ya Twagirayezu.

Gusa mu kugenzura iki kibazo ngo basanze izi ngo zombi zifitanye amakimbirane ashingiye ku marozi, aha akaba ariho umuyobozi ushinzwe irangamirere mu Murenge wa Gashonga ahera asaba abaturage kwirinda kwihanira mu gihe bagiranye ikibazo icyo aricyo cyose na bagenzi babo.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

aha deo arabeshya kandi sibyiza nkumuyobozi.aravuga ibyo yabwiwe kandi yagombye kuhagera.nagereyo akemure inzangano zihari areke kugendera kukinyoma cyu muyobozi wu mudugudu wa gahinga ushaka ubwicanyi mubaturanyi

arias yanditse ku itariki ya: 12-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka