Misiri ngo izashora imali mu bikorwa by’ amazi, naho Tanzania yihutishe umuhanda wa gari ya moshi

Parezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa 01 Mata 2015 yakiriye ba ambasaderi babiri bashya barimo Mme Namira Babil Mohamed El Mahdi Negm waje guhagararira igihugu cya Misiri mu Rwanda na Ali Idi Siwa waje guhagararira Tanzaniya mu Rwanda.

Aba bambasaderi bombi bizeje Perezida Kagame ry’umubano hagati y’u Rwanda n’ibihugu byabo, ishoramari mu bikorwa bitandukanye, by’umwihariko mu bikorwa remezo birimo amazi n’imihanda.

Ambasaderi mushya wa Misiri yakiriwe muri Village Urugwiro na Perezida Kagame.
Ambasaderi mushya wa Misiri yakiriwe muri Village Urugwiro na Perezida Kagame.

Ambasaderi mushya wa Misiri, Mme Namira Nabil Mohamed El-Mahdi Negm, yatangarije abanyamakuru ko abashoramari b’abanya Misiri bagiye kuyishora mu by’amazi, ubuzima n’ubuhinzi; naho mugenzi we wa Tanzania, Ali Idi Siwa yizeza ko Tanzaniya izihutisha umuhanda wa gari ya moshi uva muri Tanzania ukagera mu Rwanda, ngo uzatangira kubakwa muri Kamena uyu mwaka.

Ikigo cyitwa Metito cy’abanya Misiri ngo kigiye kubaka uruganda mu Rwanda ruzatwara miliyoni 55 z’amadolari y’Amerika, rukazatanga amazi angana na metero kibe ibihumbi 40 muri Bugesera, Gahanga na Nyanza mu Mujyi wa Kigali, nk’uko amasezerano Ambasaderi Namira Nabil wa Misiri yagiranye n’ikigo gitanga amazi mu Rwanda (WASAC) ateye.

Ambasaderi Namira Nabil yakomeje agira ati”Ndacyaganira n’abashoramari bo mu gihugu cyanjye, bateganya gushora imari mu Rwanda mu bijyanye no kuvura kanseri ifata abana, cyangwa kuzana imashini zitandukanye zikoreshwa kwa muganga; tukaba dusanzwe twarashoye imari mu by’ingufu, ariko tuzakomeza turebe n’ibindi twakora birimo guteza imbere ubuhinzi”.

Abanya Misiri kandi basanzwe bacururiza ibintu bitandukanye mu Rwanda, aho babizana bakabikorera imurikagurisha.

Ku ruhande rwa Tanzania, Ambasaderi mushya, Ali Idi Siwa wakiriwe mu Rwanda, yizeje gushyira mu bikorwa itsurwa ry’umubano hagati y’ibihugu byombi riherutse kwemezwa n’abakuru b’ibihugu, ndetse no guteza imbere umuhora (witwa uwo hagati) w’ibicuruzwa uva i Dar es Salam ukagera mu Rwanda no mu Burundi.

Ambasaderi mushya wa Tanzania yakirwa muri Village Urugwiro na Perezida Kagame.
Ambasaderi mushya wa Tanzania yakirwa muri Village Urugwiro na Perezida Kagame.

Ati”Turateganya kubaka umuhanda wa gari ya moshi uturuka i Dar es Salam ukanyura i Kigali n’i Bujumbura, ukazanakoreshwa mu kugeza ibicuruzwa mu Burasirazuba bwa Kongo(Kinshasa); ubu turacyarimo gusana uwari usanzweho kugira ngo tuzawukomerezeho twubaka undi mushya, guhera mu kwezi kwa Kamena muri uyu mwaka”.

U Rwanda na Tanzania byongeye kunoza umubano nyuma y’imyaka irenga ibiri hari ibyo ibihugu byombi bitumvikanaho ku bijyanye no guhashya umutwe wa FDLR uri mu mashyamba ya Kongo, ukaba uregwa kuba warasize ukoze Jenoside mu Rwanda; ndetse hakaba n’ikibazo cy’abaturage Tanzania iherutse kwirukana ku butaka bwayo, kitagaragaye neza ku ruhande rw’u Rwanda.

Umubano w’u Rwanda na Misiri umara imyaka myinshi wifashe neza, ariko rimwe na rimwe Misiri ntirebe neza ibihugu bigize ikibaya cy’uruzi rwa Nili harimo n’u Rwanda.

Iyo habayeho ibikorwa byo kubaka ingomero z’amazi ngo zishobora gutuma amazi abura muri icyo gihugu kigizwe ahanini n’ubutayu.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka