Musambira: Ngo iterambere rikomwa mu nkokora n’abajura

Mu gihe abaturage bo mu Mudugudu wa Gacaca, Akagari ka Cyambwe, mu Murenge wa Musambira ho mu Karere ka Kamonyi bishimira ko bamaze kugera ku iterambere, bahangayikishijwe n’abajura babatwara ibikoresho byo mu nzu ndetse n’abasarura imyaka ya bo mu mirima.

Ngo umuriro w’amashanyarazi babonye watumye bagura ibikorwa byo kwihangira umurimo. Nsanzabera Jean Claude ufite uruganda rw’imigati n’amandazi ahamya ko uruganda rwe rwinjije cyane nyuma y’uko abonye amashanyarazi mu mwaka wa 2011, kuko asigaye akoresha imashini mu guponda imigati.

Cyakora bagenzi be bavuga ko iri terambere rikomwa mu nkokora n’abajura birirwa bakora ubusa bagacungana no gutwara iby’abandi. Batanga ingero z’ahaheruka gutwarwa ibyuma by’umuziki byibwe mu nzu bogosheramo, ahibwe ibikoresho byo mu gikoni, n’ahasaruwe imyumbati mu murima.

I Gacaca hari iterambere ariko ngo bahangayikishijwe n'abajura.
I Gacaca hari iterambere ariko ngo bahangayikishijwe n’abajura.

Ubu bujura bavuga ko bukorwa mu gihe umutekano wa bo urinzwe n’ingabo na Polisi, ndetse n’abaturage barara irondo. Bamwe mu baturage bakeka ko bukorwa ku kagambane ka bamwe mu bari ku irondo, abandi bakavuga ko ari abacumbitsi baza gupagasa babura icyo barya bakiba.

Barongerwa Elisée, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyambwe nawe ukeka ko ubujura bukorwa n’abapagasi, atangaza ko babufatiye ingamba zo kwandika abinjira n’abasohoka mu mudugudu, kandi abaturage bakarara amarondo azenguruka aho guhagarara hamwe.

Uyu muyobozi utangaza ko ubujura buri mu Kagari ka Cyambwe budakabije nk’uko abaturage babivuga, akomeza avuga ko mu nama bakorana n’abaturage bagiye kubakangurira kugira uruhare mu kwicungira umutekano.

Marie Josée Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka