Knowless yasubiye muri PGGSS 5 adahawe ibintu bitatu yasabaga

Umuhanzikazi Knowless yasubiye mu irushanwa rya PGGSS 5 nyuma y’uko yari yifuje ko hari ibyakorwa bitaba ibyo ashobora gusezera.

Ubwo hari hamaze gutangazwa ko Knowless yaba yararirimbiye kuri CD (play Back) i Nyamagabe mu gihe basabwaga gukora uburyo buzwi nka semi-live, byababaje cyane Knowless na Kina Music maze batangaza ko bamubeshyera kandi ko bamusebeje, bityo ngo nadasabwa imbabazi ndetse akanasubizwa amanota ye bizaba bigoranye ko yazasubira muri iri rushanwa rya PGGSS5.

Babinyujije muri Kina Music, Clement na Knowless basabye ibintu bitatu bigomba kubahirizwa bitaba ibyo bikagorana ko Knowless yasubira mu irushanwa, nyamara yaje gusubiramo ibyo bintu bitubahirijwe.

Clement yagize ati “Twebwe aho duhagaze ni uko icya mbere habaho gusaba imbabazi kuri EAP n’umukemurampaka wabo, bakabikora kuri Knowless n’abafana be kuko bamubeshyeye kandi bamukuyeho amanota bamurenganyije, icya kabiri hakabaho gusubizwa amanota yambuwe kuko yararenganyijwe kandi bigakorwa ku mugaragaro”.

Knowless yemeye gusubira muri PGGSS 5 n'ubwo hari ibyo yasabaga atabonye.
Knowless yemeye gusubira muri PGGSS 5 n’ubwo hari ibyo yasabaga atabonye.

Yakomeje agira ati “icya gatatu ko bigoranye ko yakomeza muri iri rushanwa uriya mukemurampaka akirimo kuko bigaragara ko yamurenganyije. Ibyo rero bitatu bidashobotse, Knowless byamugora gukomeza muri iri rushanwa”.

N’ubwo bwose bari batangaje ibi, ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki ya 31 Werurwe 2015 hasohotse itangazo rya EAP rigenewe abanyamakuru rimenyesha ko ibijyanye n’ama CD atameze neza ku bahanzi bose bari muri PGGSS5 bizakosorwa, ndetse ko hemejwe ko Knowless yaririmbye semi-live irimo play back ariko ntibagaragaza aho basabye imbabazi, aho bamusubije amanota cyangwa se basezereye Aimable Twahirwa nk’uwatungwaga agatoki na Kina Music na Knowless.

Itangazo rigenewe abanyamakuru EAP yasohoye.
Itangazo rigenewe abanyamakuru EAP yasohoye.

Nyuma y’ibi, Clement yavuze ko banyuzwe n’imyanzuro yatanzwe bituma umuhanzi wabo agaruka mu irushanwa.

Yavuze ko icyiza kirimo ari uko bemeje ko Knowless yakoze semi-live ngo akaba aricyo bashakaga mu by’ukuri kurusha ibindi byose.

Aimable Twahirwa ku ruhande rwe, yatangaje ko ntacyo apfa na Knowless, ashimangira ko atazamusaba imbabazi kuko ibyo yatangaje ari ukuri.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

BEBE BIHORERE WIKOMEREZE UTWARE PGGSS5

FRORIE MAN yanditse ku itariki ya: 19-05-2015  →  Musubize

KNOWLESS KOMEZ’UTSINDE BEBE,UZEGUKANE PGGSS5,MURAKOZE.

FRORIE MAN yanditse ku itariki ya: 19-05-2015  →  Musubize

knoless numuntu wumugabo pe ahubwo babonye yatwara pggss batangira kumurwanya ibyakorabyose ndamwera burigihe umuhanga ahora arwankwa

Bugingo frank yanditse ku itariki ya: 30-04-2015  →  Musubize

TWISHIMIYF KUGARUKA KUMUKOBWA WACU MURI PGGSS 5

KWIZERA ENOKE yanditse ku itariki ya: 26-04-2015  →  Musubize

ikind namw impamv musuzum ibitekerez nuk mwang kukur kujy ahagaragar mukemer message zishim uwo mufana izind ntimuzigaragaz nimukomez guty ntah muzager namba

ishimwe florentin yanditse ku itariki ya: 5-04-2015  →  Musubize

eeh ntabivuga ngo knowless igitsina cye cyizamukiza ub iyab arund bab bamwirukanye hahaha nta muziki wo murwanda kbs na ruswa yaho aimable congz kbs ujy uvugukur urek izo ndyary zo mur bralirwa zib zafash rusw kur iyo nshinzi

ishimwe florentin yanditse ku itariki ya: 5-04-2015  →  Musubize

TWISHIMIYE KUGUMA MU IRUSHANWA RYA PRIMUS GUMA GUMA SEASON 5 KWA BUTERA KNOWLESS

NDAGIJIMANA GEDEON yanditse ku itariki ya: 5-04-2015  →  Musubize

Ariko kuki Knowless bamugendaho cyane n’ukuntu disi koroshya ubuzima, amenye kuririmba cg arorere nkunda her personality, ibindi bizaza nyuma!!! Big up Knowless

Gakwaya yanditse ku itariki ya: 2-04-2015  →  Musubize

Kuba mushiki wacu yasubiye muri PGGSSS5 twese nk’abafana dukwiriye kubyishimira!
Knowless, komereza aho tukuri inyuma i Rutsiro.

paccy yanditse ku itariki ya: 1-04-2015  →  Musubize

Ahahahaaa!!!! Nzabandora ni umwana w’umunyarwanda. Abantu bagiye bemera ko hari ibyo badashoboye bagaharira abashoboye! Uyu mukobwa nta jwi rya live cg semi-live afite rwose n’ubutaha bizamutamaza dore aho nibereye

Coco yanditse ku itariki ya: 1-04-2015  →  Musubize

Mwaramutse, ese ko wagirango umwanditsi w’iyi nkuru atifuzaga ko Knowless asubira mw’irushamnwa? Mu buzima habaho koroherana nubwo ibyifujwe byose bitaboneka, igikuru nuko EAP yemeye ko Knowless yakoze semi-live na play back kimwe n’abandi bahanzi bose. Ubundi kuki ariwe bihutiye gushyira mw’itangazamakuru???

Yes Douglas yanditse ku itariki ya: 1-04-2015  →  Musubize

Ni hatari! yasanze badakangwa! Aimable ujye uvugisha ukuri nuahake uzakuzire!uri umuntu w’umugabo!!!

u yanditse ku itariki ya: 1-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka