Gicumbi:Yishyikirije inzego z’ubuyobozi nyuma yo kwica umugore we

Umugabo witwa Habyarimana Evariste utuye mu Mudugudu wa Gatare , mu Kagari ka Rebero ho mu Murenge wa Ruvune mu Karere ka Gicumbi afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba ashinjwa kwica umugore we witwa Uwineza Francine.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruvune, Jolie Beatrice, avuga ko bamenye aya makuru mu gitondo cyo kuri uyu wa 31 Werurwe 2014 ubwo uyu mugabo Habyarimana Evariste yijyanaga ku murenge akabwira ubuybozi ko aje ngo bamufunge kubera ko amaze kwica umugore we.

Habyarimana ngo yasobanuriye ubuyobozi ko icyamuteye kwica umugore we ari uko yari yasomye ubutumwa muri terefone ye yandikiwe n’umusirikare uri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani.

Abaturanyi babo bavuga ko urugo rwabo rwahoragamo intonganya z’uko uyu mugabo ngo yari yaratangiye gusesagura umutungo w’urugo rwabo.

Ngo nyuma yo kubona ubucuruzi bwabo buhombye ngo yasabye umugore kugurisha butike bacuruzaga ngo bajye gutura muri Uganda umugore aranga biza gukurura intonganya zaje kumuviramo urupfu.

Habyarimana Evariste naramuka ahamwe n’icyaha cyo kwica umugore we bashakanye azahanishwa igihano cyo gufungwa burundu nk’uko biteganywa mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha y’u Rwanda mu ngingo ya 141 ivuga ko umuntu wese wishe umuntu akamuvutsa ubuzima ahanishwa gufungwa burundu.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

aha ibya porisi na baforoderi ntawabimenya ko batarasa umujura kandi nanone ko bizwi neza ko bakorana nabo naho uriya we yarashwe numudemobe wari wahawe mission yo kubasoresha nyuma abonye bamucitse nibwo yarasaga uwari inyuma yabandi porisi ibonye bibaye bityo irabyiyitirira naho ubundi barakorana nubwo atari bose kuko amakurumfite iyo bagiye kugenda barabanza bakavugana nabo uwo musi rero bashatse kubayoba none barabizize erega byose nugutekinika

Nt.Juvenal yanditse ku itariki ya: 1-04-2015  →  Musubize

Uyu mugabo akwiriye guhabwa ibihano bijyanye n’icyaha cye, kuko birakabije cyane!

+250728870648 yanditse ku itariki ya: 31-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka