Resitora Karibu ishobora gufungwa burundu kubera umwanda ukabije

Resitora Karibu, imwe mu maresitora azwi mu Mujyi wa Kigali rwagati, yatunguwe n’abakozi b’Umujyi wa Kigali bashinzwe kugenzura isuku mu maresitora n’amahoteli basanga aho bategurira ibyo kurya hari umwanda ukabije, bayica amande banayibwira ko ishobora gufungwa.

Mu gitondo cyo ku wa kabiri tariki 31 Werurwe 2015, nibwo itsinda ry’Umujyi wa Kigali rishinzwe isuku ryazindukiye mu gikorwa cyo gutungura amaresitora akorera hirya no hino mu turere tugize Umujyi wa Kigali, Resitora Karibu nayo ikaba iri mu zatunguwe.

Ku isaha ya saa yine nibwo itsinda ryakoreye mu Karere ka Nyarugenge ryari rigeze aho iyi resitora ikorera, ariko batungurwa no kubona ikorera ahantu hashaje ntihanagirirwe isuku. Basanze kandi abakozi b’iyi resitora batita ku buryo babika ibiribwa kuko babivangavanga.

Resitora Karibu ngo ishobora gufungwa niba ba nyirayo batikosoye.
Resitora Karibu ngo ishobora gufungwa niba ba nyirayo batikosoye.

Bimwe mu byatunguranye ni igikoni n’ubwiherero ndetse n’aho bakirira abantu (Comptoir) habaga hari isuku nke, nk’uko byatangajwe na bamwe mu bari bagize iri tsinda.

Ikindi cyabatangaje ni uko umuyobozi w’iyi resitora nta rupapuro na rumwe cyangwa icyangombwa na kimwe yari afite byerekana imikorere yayo, kuko yavugaga ko byose bibikwa na Nyiri resitora witwa Bernadette Mbanzamihigo utari uhari.

Abagize iri tsinda babihanangirije bwa nyuma, bababwira ko iyi resitora ishobora gufungwa burundu mu gihe nta cyaba gikozwe ngo isuku yongere iboneke.

Icyi nicyo gikoni cya Resitora Karibu.
Icyi nicyo gikoni cya Resitora Karibu.

Iyi resitora yaciwe amande y’ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda kandi basabwa kwerekana mu gihe kitarenze amasaha 24 inyandiko z’abakozi bose bahakora zigaragaza ko bivuje indwara y’igituntu n’umwijima wo mu bwoko bwa C (Hepatite C).

Solange Mukasonga, Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, avuga ko bakoze iki gikorwa mu rwego rwo kongera gukangurira abafite amaresitora kuzirikana akamaro k’isuku, kuko ibyo bakora biba bikora ku buzima bw’abantu.

Ati “Hari aho usanga umuntu afite umukozi umwe wasuzumwe akibwira ko ibyo bihagije ariko aho twabashije kugera twabagiriye inama ko ubundi umukozi wese agomba kuba afite icyemezo cya muganga kigaragaza ko nta ndwara arwaye zakwanduza”.

Aha niho batekera icyayi inyuma y'aho bakirira abakiriya (Comptoir).
Aha niho batekera icyayi inyuma y’aho bakirira abakiriya (Comptoir).

Mukasonga yatangaje ko abakozi bose bafite aho bahurira no gutanga serivisi bagomba kwipimisha bakagira ibyangombwa by’uko nta ndwara yanduza barwaye, kandi bikazakorwa mu Mujyi wa Kigali hose.

Joseph Munyangirikirwa, uhagarariye abatetsi bo muri resitora Chez Robert, indi resitora yagenzuwe, yatangaje ko iki gikorwa n’ubwo hari ba nyiri resitora bakibona nko kubigirizaho nkana, we abona ko ari umunyafu wo gutuma barushaho kugira isuku.

Igikoni cya Resitora Chez Robert cyo basanze hari ibyo bakosoye.
Igikoni cya Resitora Chez Robert cyo basanze hari ibyo bakosoye.

Ati “Kutatuvuga neza nibyo byiza kuko burya batatunenze twakwirara. Kenshi na kenshi iyo ikosa ridakosotse urarinenga. Njyewe sinagaya abavuga ngo ibi ntibyagenze neza ahubwo ndabashima kuko ubutaha aba ari ukwikosora”.

Iki gikorwa gisanzwe gikorwa buri mwaka, kiramara icyumweru gikorwa n’amatsinda atandukanye mu Turere twa Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro. Mu rwego rw’imirenge naho cyakozwe n’abakozi b’imirenge bashinzwe isuku.

Itsinda rigenzura isuku ryabajije umuyobozi wa Resitora Karibu ibyangombwa ariko basanga nta na kimwe bafite.
Itsinda rigenzura isuku ryabajije umuyobozi wa Resitora Karibu ibyangombwa ariko basanga nta na kimwe bafite.
Iyi firigo yatoye umugese niyo ibikwamo imboga.
Iyi firigo yatoye umugese niyo ibikwamo imboga.
Iyi Fraumage bagaburira abakiriya basanze ibitse muri Firigo yatoye umugese.
Iyi Fraumage bagaburira abakiriya basanze ibitse muri Firigo yatoye umugese.
Aya mazi niyo basanze bogerezamo amasahani n'ibyo kurisha. Banyuza mu ya mbere arimo urufuro bakunyuguza mu ya kabiri bakarekera aho.
Aya mazi niyo basanze bogerezamo amasahani n’ibyo kurisha. Banyuza mu ya mbere arimo urufuro bakunyuguza mu ya kabiri bakarekera aho.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Ese komwatweretse hejuru yinzu niho batekera iyomutwereka indani tukareba ukohasa

nkundwanayo diomede yanditse ku itariki ya: 1-04-2015  →  Musubize

Sinzasubirayo kabisa! Murabakoze.

Bagga yanditse ku itariki ya: 1-04-2015  →  Musubize

mubahane rwose dore uwo mwanda niwo umaze abantu barwara irwara zimwanda kandi ndashimira abayobozi babigizemo uruhare mukugenzura isuku ariko banagenzure barebeko bakoresha abakozi babifitiye impamyabushobozi kuko ndahamyako waranyuze mu shuri utagira umwanda ungana kuriya kandi babigisha nokugirira isuku ibyo bateka nibyo batekamo ndetse naho bayekera kurwanjye ruhande numvaga nicyo gikwiye kwigwaho.

Umugwaneza Marie Aimée yanditse ku itariki ya: 1-04-2015  →  Musubize

ni byiza kandi uretse kwigiza nkana ntawe uyobewe ko isuku ari isoko y’ubuzima,ahubwo bagere nahandi by’umwihariko nk’ahahurira abantu benshi mbese nkahaturiye za kaminuza,kuko akenshi usanga bitanoze,bazahere i Btre cyane hari n’umubare w’amarestora agaburira abanyeshuri ba kaminuza.

MUJYANAMA Kelly Theodore yanditse ku itariki ya: 1-04-2015  →  Musubize

Isuku ni isoko y’ubuzima ibi bikorwe n’ahandi muntara kuko hari henshi bataragera kandi bagaragaza isuku inyuma kumazu kandi imbere mu bikoni no mubwiherero ,naho bogereza amasahani n’ibiyiko n’ibindi bijyanye nabyo kandi hasuzumwe za frigo zibika ibiribwa hanarebwe uburyo ibibikwamo biba bivangavanze ibibisi n’ibihiye kandi byose atari ibyuwo munsi

NDAGIJIMANA GEDEON yanditse ku itariki ya: 1-04-2015  →  Musubize

Isuku ni isoko y’ubuzima ibi bikorwe n’ahandi muntara kuko hari henshi bataragera kandi bagaragaza isuku inyuma kumazu kandi imbere mu bikoni no mubwiherero ,naho bogereza amasahani n’ibiyiko n’ibindi bijyanye nabyo kandi hasuzumwe za frigo zibika ibiribwa hanarebwe uburyo ibibikwamo biba bivangavanze ibibisi n’ibihiye kandi byose atari ibyuwo munsi

NDAGIJIMANA GEDEON yanditse ku itariki ya: 1-04-2015  →  Musubize

Ibi ni attaque a la personnalite nyine! Ubwo nyiri yo restora bamutanze! Nonese wowe kama ni mayor kama ninde ubishinzwe ubu nibwo ubyibutse da? Noneho wajya nokubikora ugahururana na media, nge ndabona ahubwo uwo anagerageza, muzagere hose cyane muhereye kuri aho mutinya muzasanga ahubwo uwo asobanutse mbambaroga!

Kami yanditse ku itariki ya: 1-04-2015  →  Musubize

quelle mauvaise pub!!!

leo yanditse ku itariki ya: 31-03-2015  →  Musubize

eeeeee mbega ubugome mubafungire pe ubwo nubugome baratwishe pe wamunyamakuruwe nkobonye nakugurira bier ugize neza baratumaze.

dd yanditse ku itariki ya: 31-03-2015  →  Musubize

Ese komwatweretse hejuru yigikoni nihobatekera?iyomutwereka indani tukareba uko hasa ok murakoze

nkundwanayo diomede yanditse ku itariki ya: 31-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka