Nyagatare: Baturikanywe n’igisasu bararusimbuka

Abagabo babiri bo mu Mudugudu wa Mirama ya 1, Akagari ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare wo mu Karere ka Nyagatare baturikanywe n’igisasu cyo mu bwoko bwa Gerenade barakomereka.

Iki gisasu ngo cyabaturikanye ku wa mbere tariki ya 30 Werurwe 2015 hafi saa sita n’igice z’amanywa.

Sabushimike Joseph umwe mu bo cyakomerekeje avuga ko yari yahaye abakozi ikiraka cyo gucukura umuyoboro w’amazi uyakura mu murima we w’amashu kugira ngo ajye akomeza mu mugezi w’umuvumba kuko yamwangirizaga imboga.

Sabushimike waturikanywe n'igisasu Imana igakinga ukuboko.
Sabushimike waturikanywe n’igisasu Imana igakinga ukuboko.

Ngo ahageze we na mugenzi we bafatanije umurima n’umushyitsi we basanze hari ahakozwe nabi ni uko bahasubiramo. Mu gihe yacukuraga ngo yabonye akuma kariho urudodo arukuruje ipiki yumva ikintu kiraturitse.

Ati “Nabonye urudodo ndukuruza ipiki, nca mbona icyotsi negamira umukingo nca numva kiraturitse”.

Kuba akiri muzima ngo si ku bubasha bwe ahubwo ni ubw’Imana.

Uretse Sabushimike Joseph na mugenzi we w’umushyitsi wari waje kumusura avuye mu i Burundi, Miburo Venus wari hejuru akurura itaka nawe cyamukomerekeje ukuboko no mu maso. Ubu ngo ntabona neza kubera umwotsi n’itaka byamugiyemo.

Inspector of Police Emmanuel Kayigi, umuvugizi akaba n’umugenzacyaha wa Polisi y’igihugu ikorera mu Ntara y’Uburasirazuba, avuga ko iki gisasu cyari icyo mu bwoko bwa gerenade bishoboka ko ari icyahatezwe mu ntambara yo kubohora igihugu.

Bashakaga gukura amazi mu mboga bahinze.
Bashakaga gukura amazi mu mboga bahinze.

Asaba abaturage batuye mu duce twabereyemo imirwano cyane kugira amakenga y’icyuma babonye batazi aho gukeka ko ari imari ishyushye.

IP Kayigi akomeza asaba ababyeyi kuganiriza abana babo babereka ko hari ibisasu bigihari bityo badakwiye gukinisha icyuma batazi. Ibi ngo birareba n’urubyiruko rwirirwa rushakisha ibyuma bishaje kugira ngo rubigurishe.

Aba bakomerekejwe n’iki gisasu uko ari 2 bahise bajyanwa mu bitaro bya Nyagatare ariko bakaba baravuwe barataha, ubu bakaba bakivuriza ibikomere ku kigo nderabuzima cya Nyagatare.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abo Bantu Bihangane Kuko Ntaruhare Babifitemo

Elias yanditse ku itariki ya: 8-04-2015  →  Musubize

ark nyagatare yaragowe abarashwe abibiyobyabwenge nibindi bibibyose ninyagatare! ahubwo bazahite mumburabuturo

ronard yanditse ku itariki ya: 1-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka