Rurageretse hagati ya Frank Joe na Kidumu bapfa amafaranga y’igitaramo cy’abasitari bo muri BBA

Kidumu akomeje kutumvikana na Frank Joe ku mafaranga yagombaga kwishyurwa mu gitaramo Frank Joe yari yamutumiyemo cyagombaga kumuhuza na bagenzi be babanye muri Big Brother Africa (BBA).

Frankie Joe ngo yari yumvikanye na Kidumu ko bazamwishyura ibihumbi bine by’amadolari (4000 USD) akitegera, akimenyera n’icumbi.

Kidumu yari asanzwe ari inshuti ikomeye ya Frank Joe akaba n'umujyanama we mu by'umuziki.
Kidumu yari asanzwe ari inshuti ikomeye ya Frank Joe akaba n’umujyanama we mu by’umuziki.

Ngo bamaze kubyemeranya, Frankie Joe ubwo yahabwaga na Rwandair amatike y’aba BBA yaje gusabira itike na Kidumu arayihabwa ndetse ageze ino banamuha Hotel kubera ubucuti n’ubuvandimwe bafitanye.

Frankie Joe n’abo bafatanyije gutegura igitaramo ngo baje gutungurwa no gusanga Kidumu ari ku rupapuro rwamamaza ikindi gitaramo cyagombaga kuba ku munsi wakurikiye uw’igitaramo cyabo birabayobera babimubajije ababwira ko atazi iby’icyo gitaramo.

Bakomeje kubikurikirana cyane kuko icyo gitaramo cyari ku mafaranga make ugereranyije n’icyabo bityo bibatera impungenge ko bizatuma abantu bahitamo kujya kwirebera Kidumu ku mafaranga make nyamara ari bo bamuzanye, bikaba byabaviramo guhomba.

Frank Joe aririmbana na Kidumu.
Frank Joe aririmbana na Kidumu.

Ngo ni ko byaje kugenda kuko nyuma yo kubaza Kidumu iby’icyo gitaramo akababwira ko atari abizi ndetse ko yamaze kubahakanira ko atazajya kuririmbayo, si ko yabigenje kuko igitaramo cyakomeje kwamamazwa kandi koko na we aza kujya kuririmbayo.

Ibi ngo byateje igihombo Frankie Joe n’abo bateguranye igitaramo bituma batishyura Kidumu amafaranga bari bamusigayemo nyuma y’ayo yahawe mbere (avance) y’ibihumbi bibiri by’amadolari (2000 USD).

Kuri iyi foto igishishikaje n'amagambo ya Frank Joe avuga ko ababajwe n'ibyabaye kandi ko azakomeza kuba Kidumu nk'uko yamwubahaga.
Kuri iyi foto igishishikaje n’amagambo ya Frank Joe avuga ko ababajwe n’ibyabaye kandi ko azakomeza kuba Kidumu nk’uko yamwubahaga.

Kidumu atangaza ko Frank Joe yamukoreye ubuhemu ngo kuko ahandi yaharirimbye nyuma yo kuririmba mu gitaramo cyabo batari bakwiye kwanga kumwishyura.
Fank Joe avuga ko bananiwe kumvikana biyambaza Polisi y’Akarere ka Nyarugenge, nyuma yo kumva impande zombi, babasaba kumvikana birananirana.

Byatumye umuhanzi Kidumu asiga atanze ikirego mu rukiko afatanyije n’umujyanama we wo mu Rwanda Ahmed Pacifique.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibumvikane nkabantu babagabo bareke gupfa ubusa .murakoze

tuyisenge bonfils yanditse ku itariki ya: 31-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka